Amakipe n’abahanzi bo mu Rwanda bagiye guhurira mu marushanwa muri UAE
Ikigo Eco-Arts cyo mu Rwanda na Creative Hub-UAE yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) basinyanye amasezerano yo gutegura irushanwa rizabera mu mujyi wa Sharjah muri UAE.
Kuva ku itariki 30 ugushyingo kugeza tariki 12 Ukuboza 2023, muri Leta zunze Ubumwe z’abarabu UAE i Dubai habereye inama yigaga ku ngaruka z’imihindagurikire y’ibihe n’uburyo bwo kuzikumira no guhangana na zo, inama izwi nka COP [Conference of the Parties] ya 28, yahuje ibihugu byose bigize umuryango w’abibumbye, imiryango itegamiye kuri leta, ibigo by’abikorera, ba rwiyemezamirimo n’abandi bose bakoresha ijwi ryabo mu kubungabunga ibidukikije.
Muri iyo nama Eco Arts, yasinye amasezerano y’ubufatanye na Creative Hub-UAE mu gutegura irushanwa ryitwa ECO SPART CUP rizajya rihuza amakipe aturutse mu bihugu bitandukanye, mu mikino itandukanye harimo basketball, football, volleyball, handball, Cricket, abahanzi n’ababyinnyi (Gakondo n’izigezweho) n’abanyarwenya.
Ni muri urwo rwego ECO ARTS Rwanda iri gutegura kujyana amakipe atandukanye n’abahanzi mu irushanwa rizabera muri United Arab Emirates rizaba mu rwego rwo gukomeza guteza imbere umuco wo kwita kubidukikije n’ubukerarugendo binyuze muri siporo n’ubuhanzi mu Rwanda.
Mu bizagenderwaho bahitamo amakipe bazafata y’abagabo n’abagore harimo kuba iyo kipe isanzwe iriho (n’amakipe y’ibigo by’amashuri n’ amatorero aremewe) no kuba bafite ubushake bwo gukora ubukangurambaga ku ihindagurika ry’ikirere. Ibindi bizagenderwaho bizatangazwa bitarenze tariki 30 Ukuboza 2023.
Iri rushanwa riteganyijwe kuba tariki 24 na 28 Werurwe 2024 muri Leta Zunze Ubumwe z’abarabu/UAE (United Arab Emirates) mu mujyi wa Sharjah.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|