Amakipe yo mu Rwanda yegukanye irushanwa #NyerereCup2023
Ku wa Gatandatu tariki ya 14 Ukwakira 2023, mu Gihugu cya Tanzania mu Ntara ya Kilimanjaro ho mu mujyi wa Moshi, hashojwe irushanwa ngarukamwaka ryo kwibuka uwahoze ari Perezida w’iki gihugu, Julius Kambarage Nyerere, aho ibikombe byose byatashye mu Rwanda.

Ni irushanwa rya Volleyball riba buri mwaka ndetse rigahuzwa n’umunsi nyirizina uyu munyapolitiki yitabiyeho Imana tariki ya 14 Ukwakira 1999.
Amakipe ya APR VC mu cyiciro cy’abagabo na Rwanda Revenue Authority (RRA) mu cyiciro cy’abagore ni yo yegukanye ibi bikombe nyuma yo kwitwara neza ku mikino ya nyuma.
Ikipe ya RRA yatsinze ku mukino wa nyuma mukeba wayo w’ibihe byose APR VC amaseti 3-0.
Mu cyiciro cy’abagabo mu mukino utari woroshye, ikipe ya APR VC yo mu Rwanda yatsinze ikipe ya Rukinzo, iyi ikaba ari ikipe y’igipolisi cy’u Burundi, amaseti 3-1.

Muri Rusange iri rushanwa ryitabiriwe n’amakipe 15 yose hamwe aho mu bagabo hitabiriye amakipe 10 naho abagore hitabira amakipe 5 aturutse mu bihugu 3 ari yo Tanzania yakiriye, u Rwanda ndetse n’u Burundi.
Andi makipe yari ahagarariye u Rwanda yitabiriye ni APR y’abagore yegukanye umwanya wa kabiri nyuma yo gutsindirwa ku mukino wa nyuma, ndetse na POLICE VC y’abagabo yo yegukanye umwanya wa 3 nyuma yo gutsinda ikipe ya Magereza yo muri Tanzania amaseti 3-0.
Julius Kambarage Nyerere yavutse tariki ya 14 Mata 1922. Yabaye Umunyatanzaniya warwanyije ubukoloni, akaba n’umuhanga mu bya politiki.
Yayoboye Tanganyika ubu yahindutse Tanzania, nka Minisitiri w’Intebe kuva mu 1961 kugeza 1962.


Nyuma Nyerere yaje kuba Perezida wa Tanganyika kuva mu 1962 kugeza 1964.
Nyuma y’uko icyitwaga Tanganyika cyihuje n’ibirwa bya Zanzibar mu 1964 bikabyara igihugu cya Tanzania, Nyerere yahise akibera Perezida kuva mu 1964 kugeza 1985.
Julius Kambarage Nyerere yashinze anayobora umuryango w’Ubumwe bw’igihugu cya Tanganyika (Tanganyika African National Union/TANU), waje guhinduka Chama Cha Mapinduzi, kuva mu 1954 kugeza mu 1990.
Nyerere yitabye Imana mu 1999 aguye mu gihugu cy’u Bwongereza, akaba yaritabye imana afite imyaka 77.








Ohereza igitekerezo
|