Amakuru Kigali Today yahawe ni uko isomwa ry’uru rubanza ryari riteganyijwe kuri uyu wa 13 Ukwakira 2023 ryasubitswe hakaba hazatangazwa ikindi gihe ruzasomerwa.
Abaregwa muri uru rubanza ni Mupenzi Eto’o wari ushinzwe igura n’igurisha ry’abakinnyi muri APR FC, Maj.Uwanyirimpuhwe Jean Paul wari ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe, na muganga Maj. Dr Nahayo Ernest. Aba kandi biyongeraho uwitwa Bizimana Bilali na we uregwa muri uru rubanza hamwe na bo.

Aba bose baregwa icyaha cyo gucura umugambi wo guha umuntu ikintu gishobora kwica cyangwa gushegesha ubuzima bakoze ku mukino w’igikombe cy’Amahoro 2023 wahuje APR FC na Kiyovu Sports aho abaregwa bose n’abunganizi babo bemera ibyakozwe ariko ntibemere inyito y’icyaha.
Ubushinjacyaha bwasabiye abaregwa igihano cy’imyaka itatu y’igifungo ndetse buri wese agatanga n’amande y’ibihumbi 500 Frw.
Ibyo bakurikiranyweho bifitanye isano n’umukino wo kwishyura w’igikombe cy’Amahoro 2023, ikipe ya APR FC yatsinzemo Kiyovu Sports ibitego 2-1 ikayisezerera mu gihe umukino ubanza amakipe yombi yari yanganyije 1-1.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|