
Ibi Rayon Sports yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 12 Ukwakira 2023 ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, yongera guha ikaze uyu mukinnyi utagiye kuyikinira ku nshuro ya mbere.
Yagize iti "Rayon Sports yishimiye gutangaza isinya ry’umukinnyi w’ikipe y’u Rwanda, ukina hagati mu kibuga, Muhire Kevin ku masezererano y’igihe gito."
Muhire Kevin aje gufasha hagati mu kibuga kuko ashobora gukina asatira nka nomero umunani cyangwa nomero 10. Uyu mukinnyi yaherukaga gukina muri Rayon Sports mu mwaka w’imikino wa 2021-2022, aho yavuye ajya muri Kuwait ajyanywe n’umutoza Jorge Paixao wamutozaga muri Rayon Sports icyo gihe.
Muhire Kevin yasinye amasezerano azarangizanya n’imikino ibanza ya shampiyona, izasozwa mu kwezi k’Ukuboza 2023, kuko muri Mutarama 2024 ashobora kujya gukina hanze y’u Rwanda, ariko igihe bitashoboka akaba yarangizanya na Rayon Sports umwaka w’imikino wa 2023-2024.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|