Kuri iki Cyumweru tariki 29/10/2023, kuri Kigali Pele Stadium hateganyijwe umukino uba utegerejwe n’abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda ndetse na bamwe mu bihugu byo hanze, kuko uhuza amakipe akunda guhanganira ibikombe bitandukanye.
Umukino wo kuri iki Cyumweru wamaze guhabwa abasifuzi bazawuyobora bazaba bayobowe n’umusifuzi mpuzamahanga Twagirumukiza Abdoulkharim, usanzwe ari umwe mu bajya batoranywa gusifura imikino ikomeye mu Rwanda.
Umusifuzi Twagirumukiza Abdoulkharim yaherukaga gusifura uyu mukino tariki 16/06/2021 mu mukino wabereye kuri Stade ya Bugesera urangira APR FC itsinze Rayon Sports igitego 1-0.
Abasifuzi b’uyu mukino
Umusifuzi wo hagati: Twagirumukiza Abdoulkharim
Umusifuzi wa mbere wo ku ruhande: Ishimwe Didier
Umusifuzi wa kabiri wo ku ruhande: Mugabo Eric
Umusifuzi wa kane: Rulisa Patience
Komiseri: Bushayija Paul
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Nkunda A.P.RFc cyaane gutsinda imbecyanee
APR FC tukurinyuma gutsinda niyo ntego kandi nigikombe nicyacu
kbx apr3 rayon0
Mwaramutse neza njyewe ndi umukunzi wa Rayon sport mukibuga hagati iyo bashyiramo Samuel UWIKUNDA
Aprfc turayikunda cyane knd ndabizi neza izatsinda 2 thankx kutugeza amakuru meza kigali today ni ya mbere