#AFCON2023: Côte d’Ivoire na Nigeria zahuriye mu itsinda rimwe

Mu ijoro ryo kuwa 12 Ukwakira 2023 mu mujyi wa Abidjan muri Côte d’Ivoire habereye tombola y’uko amakipe 24 agabanywa mu matsinda y’igikombe cya Afurika 2023 iki gihugu kizakira, isiga gihuriye mu itsinda rimwe na Nigeria.

Ni tombola yasize igihugu cya Côte d’Ivoire kizakira iri rushanwa rizatangira tariki 13 Mutarama 2024 mu itsinda rya mbere iri hamwe n’ikipe ya Nigeria, Equatorial Guinea na Guinnea Bissau.
Uretse iri itsinda ariko mu rya kabiri naho hahuriyemo ibindi bihugu bikomeye ari byo Misiri na Ghana byiyongeraho Cape Verde na Mozambique.

Umunya-Senegal Sadio Mane yari muri iyi tombola
Umunya-Senegal Sadio Mane yari muri iyi tombola

Itsinda rya gatatu naryo rizahangwa amaso kuko rihuriyemo igihugu cya Senegal iheruka gutwara igikombe giheruka, Cameroon bagitwariyemo kuko ari ho cyari cyabereye. Ibi bihugu biri muri iri tsinda byiyongeraho Guinnea Conakry ndetse na Gambia.

Igikombe cya Afurika 2023 kizaba mu 2024 kizitabirwa n'ibihugu 24
Igikombe cya Afurika 2023 kizaba mu 2024 kizitabirwa n’ibihugu 24

Mu itsinda rya kane hahuriyemo igihugu cya Algeria, Brukina Faso, Mauritania ndetse na Angola. Igihugu cya Tunisia, Mali, Afurika y’Epfo ndetse na Namibia bihuriye mu itsinda rya gatanu mu gihe itsinda rya gatandatu rihuriyemo ibihumbi bibiri by’abaturanyi ari byo Tanzania, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho biri hamwe na Maroc ndetse na Zambia.

Umunya-Maroc Achraf Hakimi yari yitabiriye iyi tombola
Umunya-Maroc Achraf Hakimi yari yitabiriye iyi tombola

Umukino ufungura iri rushanwa rizaba rikinwa ku nshuro ya 34 uzakinwa tariki 13 Mutarama 2023 mu gihe uwa nyuma uzakinwa tariki 11 Gashyantare 2023.

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka