APR FC itsinze Etincelles FC isatira umwanya wa mbere
Kuri iki Cyumweru, ikipe ya APR FC yasuye Etincelles FC mu mukino w’umunsi wa munani wa shampiyona, wabereye kuri stade Umuganda iyihatsindira ibitego 3-0 isigara itandukanywa n’igitego kimwe na Musanze FC ya mbere.

Ni umukino iminota 15 yawo ya mbere yaranzwe no kwinjira mu mukino neza kwa APR FC, igera imbere y’izamu rya Etincelles FC ariko na yo abakinnyi nka Kakule Mukata Justin bafashaga kugerageza gusatira.
Ku munota wa 16 w’umukino, Rwigema Pascal yatakaje umupira hagati mu kibuga wifatirwa na Ruboneka Jean Bosco wahise awucomekera rutahizamu Victor Mbaoma, na we ahita aroba umunyezamu Elungat Martin atsinda igitego cya mbere cya APR FC.
Ku munota wa 36 kapiteni wa Etincelles FC Nshimiyimana Abdou, yahawe ikarita y’umutuku nyuma yo gushaka kurwana ubwo Victor Mbaoma yari akorewe ikosa. Ku munota wa 45 APR FC yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Victor Mbaoma nanone, ku mupira wari uvuye muri koruneri yahererekanyijwe na Mugisha Gilbert na Kwitonda Alain Bacca, maze bawuhinduye usanga uyu rutahizamu ukomoka muri Nigeria ahagaze neza atera umupira mu izamu.

APR FC yakomeje gukinira hejuru ifatirana icyuho cy’abakinnyi bake ba Etincelles FC, maze mu minota y’inyongera Kwitonda Alain azamukana umupira neza agera mu rubuga rw’amahina umupira uhita ufatwa na Fitina Omborenga. Uyu kapiteni yahise awuhindura, myugariro wa Etincelles FC awukuramo ugarutse usanga Niyibizi Ramadhan ahita awusubizamo neza atsindira APR FC igitego cya gatatu, anatsinda ikipe yahoze akinira igice cya mbere kirangira ari 3-0.
APR FC yatangiye igice cya kabiri isimbuza havamo Nshimiyimana Yunusu, wasimbuwe na Salomon Charles Bienvenue ndetse na Victor Mbaoma wasimbuwe na Nshuti Innocent. APR FC yari yamaze kwizera intsinzi, ku munota wa 52 yongeye gusimbuza ikuramo Fitina Omborenga ishyiramo Ndayishimiye Dieudonné ‘Nzotanga’, amakipe yombi muri iyi minota ya mbere y’igice cya kabiri yageragezaga gukina neza ku mpande zombi.
Nubwo bari abakinnyi icumi, Etincelles FC yakinaga neza cyane ikagera imbere y’izamu rya APR FC, umwe mu bakinnyi bafashaga iyi kipe cyane ni Kakule Mukata Justin. Uyu musore ku munota wa wa 63 yakorewe ikosa mu rubuga rw’amahina maze umusifuzi atanga penaliti. Iyi penaliti yafashwe na Izabayo Eric, maze umupira ugenda buhoro unyura ku ruhande rw’igiti cy’izamu.

Ku munota wa 74 APR FC yongeye gusimbuza hinjiramo Nshimirimana Ismael Pitchou, wari umaze igihe adakina wasimbuye Thaddeo Lwanga, Joseph Apam Assongue asimbura Kwitonda Alain Bacca. Ku munota wa 79 Etincelles FC yatsinze igitego cyatsinzwe na Izabayo Daniel, ariko umusifuzi Umutesi Alice wari ku ruhande avuga ko yari yarariye.
Ku munota wa 88 Izabayo Daniel yakomeje gutenguha abafana ba Etincelles FC, kuko yahawe umupira mwiza na Kakule Mukata Justin ari mu rubuga rw’amahina, ananirwa gutsinda igitego ahubwo ashatse gucenga, umupira abakinnyi ba APR FC barawumwambura.
Uyu mukino wongeweho iminota itanu warangiye APR FC itsinze ibitego 3-0, igumye ku mwanya wa kabiri n’amanota 17 inganya na Musanze FC ya mbere, ariko ikaba izigamye ibitego birindwi mu gihe iyi kipe yo mu Karere ka Musanze izigamye ibitego umunani.



Indi mikino yabaye:
Amagaju FC 0-1 Gorilla FC
Etoile de l’Est 0-0 AS Kigali
National Football League
Ohereza igitekerezo
|