Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu mukino wa Volleyball y’abagabo, yasoje urugendo rwayo mu gikombe cya Afurika cyaberaga mu gihugu cya Misiri ku wa Kabiri tariki ya 12 Nzeri 2023, yegukanye umanya wa 6 muri Afurika.
Umukino ubanza w’ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup, Rayon Sports yagombaga kwakirwamo na Al Hilal Benghazi muri Libya, wasubitswe kubera ibiza.
Kuri uyu wa Gatatu ,Umuyobozi w’Ikipe ya APR FC Lt Col Richard Karasira yavuze ko koko abakozi bayo batatu bafunzwe kubera ibirimo amarozi bakurikiranyweho. Ibi Umuyobozi Mukuru yabyemereje mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye ku cyicaro cy’iyi kipe ku Kimihurura aho abajijwe impamvu ikipe itigeze ibitangaza ku (…)
Umusifuzi mpuzamahanga Uwikunda Samuel ni we munyarwanda ugaragara ku rutonde rw’abasifuzi impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika yatangaje bagiye kwitegura igikombe cya Afurika 2023.
Kuri uyu wa Kabiri, ikipe ya Rayon Sports yahagurutse mu Rwanda yerekeza muri Libya aho igiye gukina umukino ubanza w’ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup 2023-2024.
Nyuma yo kunyagira ikipe y’igihugu ya CHAD amaseti 3-0 ku wa Mbere taliki ya 11 Nzeri 2023, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yamenye ikipe bazahura mu guhatanira umwanya wa 5.
Ku wa 9 Nzeri 2023, Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda ryatangiye igikorwa cyo gutoranya abakinnyi, bazaruhagararira mu mikino y’Akarare ka gatatu ruzakira mu kwezi k’Ugushyingo 2023.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda isoje imikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika ku mwanya wa nyuma, nyuma yo kunganya na Senegal i Huye
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umukino wa Volleyball mu bagabo, yasezerewe na Algeria muri 1/4 cy’igikombe cya Afurika, nyuma yo kuyitsinda amaseti 3-0.
Ku wa 8 Nzeri 2023, ikipe ya APR BBC yatwaye igikombe cya shampiyona ya Basketball 2023, nyuma yo gutsindira REG BBC umukino wa kane wa kamarampaka muri BK Arena.
Ku wa Gatanu tariki 8 Nzeri 2023, ikipe ya Rayon Sports yatsinze Kiyovu Sports 3-0 ku mukino wa nyuma w’Irushanwa rya RNIT Savings Cup, ryasorejwe kuri Kigali Pelé Stadium inakuraho imyaka ine yari imaze itayitsinda.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umukino wa Volleyball mu bagabo, yabonye itike yo gukina imikino ya ¼ cy’irangiza nyuma yo gutsinda Tanzania amaseti 3-1, mu mukino wa 1/8.
Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko kujya gukina n’ikipe ya Al Hilal Benghazi mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup bizatwara arenga Miliyoni 70 Frw. Ibi byatangajwe na Perezida w’iyi kipe, Uwayezu Jean Fidèle, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru aho yavuze ko urugendo barwiteguye neza.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda (Amavubi) yageze mu Karere ka Gisagara kuri uyu wa Kane tariki 07 Nzeri 2023 aho igiye gucumbika ikomeza kwitegura umukino uzayihuza na Senegal.
Ku wa 6 Nzeri 2023 muri BK Arena hakomeje imikino ya nyuma ya kamarampaka muri shampiyona ya Baskeball aho APR BBC mu bagabo yatsinze REG BBC uwa gatatu mu gihe REG WBBC mu bagore yatangiye itsinda APR WBBC.
Mu gikombe cya Afurika cy’umukino wa Volleyball (CAVB Nations Men Championship), gikomeje kubera mu gihugu cya Misiri (Egypt), ikipe y’Igihugu y’u Rwanda itsinze Senegal amaseti 3-0 biyorohereza urugendo muri 1/8.
Ikipe ya Rayon Sports ubwo yasusurutsaga abatuye i Nyanza mu Majyepfo ihakinira n’ikipe ya Al-Merrikh SC yo muri Sudan tariki ya 3 Nzeri 2023, abakunzi ba Rayon Sports bahabwa umukoro wo kurwanya ihohoterwa mu miryango n’irikorerwa abangavu.
Kuri uyu wa Kabiri, Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ku munsi wayo wa kabiri yakoze imyitozo ikomeza kwitegura Sénégal mu mukino usoza imikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2023.
Nyuma yo gutsindwa n’ikipe y’igihugu ya Morocco amaseti 3-0, ku munsi wa mbere w’itangira ry’igikombe cy’afurika, u Rwanda rwihimuriye kuri Gambia maze ruyitsinda amaseti 3-1 mu mukino w’umunsi wa kabiri w’itsinda.
Muri Espagne, Guverinoma igiye gusaba urukiko rwa siporo guharika Perezida wa Federasiyo y’umupira w’amaguru muri icyo gihugu, Luis Rubiales, nyuma yo gusoma ku munwa umukobwa w’umukinnyi, akamusomera mu ruhame, abikoze ku ngufu batabyemeranyije.
Amakipe ane arimo Rayon Sports na Kiyovu Sports agiye guhurira mu irushanwa ryateguwe mu rwego rwo gushishikariza abantu kwizigamira, rigatangirira i Ngoma kuri uyu wa Kabiri
Ku mugoroba wa tariki 3 Nzeri, mu nzu y’imikino ya BK ARENA hakinwaga umukino wa kabiri wa nyuma (Best of seven series) hagati y’ikipe ya REG BBC ndetse na APR BBC.
Kuva ku wa 1 Nzeri 2023 kugeza ku wa 3 Nzeri 2023, ikipe ya Japan Karate Association Rwanda yateguye amahugurwa ajyanye na tekinike yo kurwana (Kumite) mu mukino wa Karate atangwa na Christophe Pinna wigeze gutwara shampiyona y’Isi mu 2000.
Kuri iki Cyumweru,ikipe ya Police FC yakiriye Mukura VS kuri Kigali Pelé Stadium mu mukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona banganya 1-1.
Ikipe y’Igihugu y’umukino wa Volleyball mu Rwanda yisanze mu itsinda rya kane (Group D) mu gikombe cya Afurika kigomba gutangira kuri iki cyumweru i Cairo mu Misiri.
Ishuri ry’umukino wa Karate ryitwa Zanshin Karate Academy ryateguriye abakiri bato amahugurwa yabereye mu Karere ka Huye mu rwego rwo kuzamura ubumenyi bwabo muri uyu mukino.
Kuri uyu wa Gatandatu ku bibuga bitandukanye hakiniwe imikino itanu y’umunsi wa gatatu wa shampiyona waranzwe no gutsindwa 4-0 kwa Kiyovu Sports.
Mu mikino y’umunsi wa gatatu wa shampiyona yakinwe kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya Musanze yatsinze umukino wa gatatu yikurikiranya
Kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Nzeri 2023, ikipe ya Rayon Sports yanganyirije n’Amagaju FC igitego 1-1, mu mukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona wabereye kuri Kigali Pelé Stadium.
Umunya-Norvège, Erling Halaand, yahembwe nk’umukinnyi mwiza i Burayi mu mwaka w’imikino wa 2022-2023, Pep Guardiola ahembwa nk’umutoza mwiza.