
Ikipe ya APR WFC ku munsi wo ku wa Gatandatu yatsinze Kayonza WFC ibitego 4 kuri 1 bituma izamuka mu cyiciro cya mbere ku giteranyo cy’ibitego 6 bya APR WFC kuri 2 bya Kayonza WFC ibi bikaba byayishoboje kuzamuka aho umwaka ushize w’imikino yari yatsindiwe mu mikino ya kamarampaka.

Ku munsi wo ku cyumweru kandi ikipe ya Forever WFC yatsinze ikipe ya Nasho igitego 1-0 mu mukino wo kwishyura izamuka ku giteranyo cy’ibitego bibiri ku busa (2-0). Aya makipe akaba azamutse gusimbura Freedom WFC na Rambura WFC n’ubwo zisigaje imikino 3 zitarakina.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|