Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika yasinye amasezerano y’ubufatanye na Leta y’u Rwanda, aho Visit Rwanda izagaragara ku myambaro y’amakipe azitabira "Africa Football League"
Ikipe ya Musanze FC ku kibuga cyayo yahatsindiye Rayon Sports igitego 1-0, bituma Musanze FC isubirana umwanya wa mbere yari yambuwe na APR FC.
Ku wa Gatandatu tariki ya 14 Ukwakira 2023, mu Gihugu cya Tanzania mu Ntara ya Kilimanjaro ho mu mujyi wa Moshi, hashojwe irushanwa ngarukamwaka ryo kwibuka uwahoze ari Perezida w’iki gihugu, Julius Kambarage Nyerere, aho ibikombe byose byatashye mu Rwanda.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Ukwakira 2023, hakinwe imikino y’umunsi wa karindwi wa shampiyona, Kiyovu Sports, Amagaju FC na Etincelles FC zibona intsinzi.
Kuri uyu wa Gatanu, ikipe ya APR FC yatsindiye Mukura VS 1-0 kuri Kigali Pele Stadium mu mukino ufungura umunsi wa karindwi wa shampiyona.
Urukiko rwa gisirikare rwasubitse isomwa ry’urubanza rw’abakozi ba APR FC ryari riteganyijwe kuri uyu wa Gatanu.
Mu ijoro ryo kuwa 12 Ukwakira 2023 mu mujyi wa Abidjan muri Côte d’Ivoire habereye tombola y’uko amakipe 24 agabanywa mu matsinda y’igikombe cya Afurika 2023 iki gihugu kizakira, isiga gihuriye mu itsinda rimwe na Nigeria.
Uyu ni umunsi wa 4 w’irushanwa Nyerere Cup 2023 rikomeje kubera mu ntara ya Kilimanjaro mu gihugu cya Tanzania, mu rwego rwo kuzirikana uwahoze ari Perezida wa mbere w’iki gihugu, Mwalimu Julius Kambarage Nyerere, witabye Imana tariki 14 Ukwakira 1999.
Rayon Sports yatangaje ko umukinnyi Muhire Kevin, ukina hagati mu kibuga asatira, yagarutse muri iyi kipe, aho yayisinyiye amasezerano y’igihe gito.
Ikipe ya Rayon Sports yatsindiye Etoile de l’Est kuri Kigali Pelé Stadium ibitego 2-1, mu mukino w’umunsi wa gatandatu wa shampiyona wabaye ku wa Gatatu tariki 11 Ukwakira 2023.
Nyuma yo gusezererwa n’Ikipe ya Al Hilal Benghazi itageze mu matsinda ya CAF Confederation Cup,ubu Rayon Sports ivuga ko ari aho mu myaka iri imbere nubwo abakinnyi benshi bayo bitegura gusoza amasezerano yabo.
Ikipe ya Etincelles FC yatinze kumenyesha Ibitaro bya Gisenyi ko umukino wayo na Musanze FC wakuwe ku itariki ya 11 Ukwakira 2023 ugashyirwa ku itariki ya 10 Ukwakira 2023 bituma idahabwa imbangukiragutabara iterwa mpaga y’ibitego 3-0.
Kuri uyu wa Kabiri ikipe ya APR FC yanganyirije na Bugesera FC kuri Kigali Pelé Stadium igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa gatandatu wa shampiyona.
Ikipe ya Etincelles FC yatewe mpaga y’ibitego 3-0 n’ikipe ya Musanze FC kuri stade Umuganda kubera kubura imbangukiragutabara.
Kuri iki Cyumweru tariki 8 Ukwakira 2023, Arsenal yatsinze Man City ibitego 1-0, mu mukino w’umunsi wa munani wa shampiyona y’u Bwongereza, ibintu yari imaze imyaka umunani idakora.
Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko ku bwumvikane bw’impande zombi umutoza Yamen Zelfani atakiri umutoza w’iyi kipe
Mu mukino w’ikirarane wa shampiyona wahuje ikipe ya Marines FC na Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu, amakipe yombi yangayije ibitego 2-2
Ikipe ya Mukura VS yamuritse ku mugaragaro amakike y’ubunyamuryango, aho uzajya ayigura mu byo yemerewe harimo no kureba imikino ikipe yakiriye umwaka wose.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Ukwakira 2023, nibwo amakipe ya APR, Police na RRA Volleyball Club, yahagurutse mu Rwanda yerekeza muri Tanzania mu irushanwa ngarukamwaka, ryo kwibuka uwahoze ari Perezida w’iki gihugu ndetse wanaharaniye ubwigenge bwacyo, Mwalimu Julius Kambarage Nyerere, witabye Imana tariki (…)
Ikipe ya Rayon Sports y’abagore kuri uyu wa Gatanu yakoze ibirori byo kumurika abakinnyi, abatoza, abayobozi ndetse n’imyambaro izifashisha muri uyu mwaka w’imikino
Kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Ukwakira 2023, ikipe ya APR FC yatsinze Musanze FC 2-1 mu mukino w’umunsi wa kane wa shampiyona utarakiniwe igihe wabereye kuri Kigali Pelé Stadium.
Ku Cyumweru tariki 8 Ukwakira 2023, ikipe ya Arsenal irakira Man City mu mukino ukomeye w’umunsi wa 8 wa shampiyona y’u Bwongereza.
Umukinnyi w’ikipe ya APR VC y’abagore akaba na kapiteni w’ikipe y’igihugu y’umukino wa volleyball, Munezero Valentine yamaze gufata rutemikirere aho yerekeje mu gihugu cya Tunisia mu ikipe nshya.
Ku wa 4 Ukwakira 2023, Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi yatangaje ko Igikombe cy’isi cya 2030 kizakinirwa muri Maroc, Portugal na Espagne ndetse no ku mugabane wa Amerika y’Epfo.
Ikipe ya Kiyovu Sports ntabwo ikiri kugendera mu modoka nini yari isanzwe igendamo kuko urufunguzo rwayo rubitswe na Juvénal Mvukiyehe wambuwe ikipe.
Guhera tariki ya 6 kugeza ku ya 19 Ugushyingo, mu Rwanda hazabera irushanwa nyafurika rihuza amakipe abarizwa mu karere ka gatanu (CAVB ZONE V) nyuma y’imyaka ine ritaba.
Kuva tariki 30 Nzeri 2023 kugeza tariki 2 Ukwakira 2023, hakinwaga umunsi wa gatanu wa shampiyona y’icyiciro cya mbere waranzwe no gukomeza kugorwa no kubona intsinzi kuri AS Kigali na Mukura VS.
Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo hakinwaga imikino yo kwishyura muri shampiyona ya Volleyball mu Rwanda aho amakipe ya REG, RRA APR WVC na GISAGARA zitwaye neza, izindi ziratsikira.
Kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya Rayon Sports yasezerewe na Al Hilal Benghazi iyitsinze kuri penaliti 4-2 nyuma yo kunganya 1-1 mu mukino wo kwishyura wabereye kuri Kigali Pelé Stadium yari yuzuye abafana.
Kuri uyu wa Gatandatu abafana ba Rayon Sports bari babukereye mu gushyigikira ikipe yabo yakiriye Al Hilal SC Benghazi mu mukino wo kwishyura wa CAF Confederation Cup ushobora kuyigeza mu matsinda.