#UCL : Arsenal isubiye muri 1/4 nyuma y’imyaka 14 (Amafoto)
Mu ijoro ryo ku wa Kabiri rishyira ku wa Gatatu tariki 13 Werurwe 2024, ikipe ya Arsenal yageze muri 1/4 cya UEFA Champions League isezereye FC Porto kuri Emirates Stadium, yongera gukora amateka yaherukaga mu 2010.

Wari umukino wo kwishyura wa 1/8 wabereye mu Bwongereza ukurikira ubanza wari wabereye muri Portugal kuri Estadio do Dragao aho Arsenal yari yatsindiwe igitego 1-0. Arsenal yinjiye muri uyu mukino ibizi ko ifite akazi gakomeye cyane ko kwishyura igitego ndetse ikanarenzaho icy’intsinzi.
Nubwo bitari byoroshye ariko, ku munota wa 41 mbere yo kujya kuruhuka, Arsenal yabonye igitego cyishyura icyo yari yatsindiwe muri Portugal. Umubiligi Leandro Trossard yahawe umupira na kapiteni we Martin Ødegaard awushyira mu izamu ryari ririnzwe na Diogo Costa, bajya kuruhuka ari 1-0.
Mu gice cya kabiri, Arsenal yakoze ibishoboka byose ngo ibone igitego cy’intsinzi ariko ubwugarizi bwa FC Porto bwari buyobowe na Pepe w’imyaka 41 wakiniye Real Madrid kuri ubu akaba agikina, bwihagararaho. Ku munota wa 66 Arsenal yashoboraga guhumeka ubwo Martin Ødegaard yatsindaga igitego cyari icya kabiri ariko VAR yemeza ko mbere yo kugitsinda Umudage Kai Havertz yari yakoreye ikosa myugariro wa FC Porto Pepe, igitego
kirangwa.

Arsenal yakomeje gusunika inakora impinduka zitandukanye ariko iminota 90 irangira igifite igitego 1-0. Nk’uko amategeko abiteganya, hongeweho iminota 30 ariko na yo irangira nta kipe irebye mu izamu, hitabazwa za penaliti. Ku ruhande rwa Arsenal, Martin Ødegaard, Bukayo Saka, Kai Havertz na Declan Rice, bateye neza barazinjiza, mu gihe umunyezamu wabo David Raya yabaye intwari agakuramo penaliti ebyiri zatewe na Wandell na Wenderson Geleno ba FC Porto, akinjizwa ebyiri. Byatumye Arsenal yegukana intsinzi kuri penaliti 4-2 igera muri 1/4.
Amateka
Ni ubwa mbere ikipe ya Arsenal yongeye kugera muri 1/4 cya UEFA Champions League mu mateka yayo nyuma y’uko yaherukaga muri iki cyiciro mu mwaka w’imikino wa 2009-2010 kuko nyuma yaho yasezerewe itarenze 1/8 inshuro esheshatu zikurikirana.
Mu wundi mukino wabereye rimwe n’uyu, ikipe ya FC Barcelona na yo yageze muri 1/4 isezereye Napoli nyuma yo kuyitsinda ibitego 3-1 mu mukino wo kwishyura wabereye muri Espagne, bisanga 1-1 amakipe yombi yari yanganyirije mu Butaliyani, FC Barcelona isezerera Napoli ku giteranyo cy’ibitego 4-2.

Kuri uyu wa Gatatu hateganyijwe indi mikino aho Atletico de Madrid yakira Inter naho Borussia Dortmund yakire PSV Eindhoven. Tombola y’uko amakipe azahura muri 1/4 iteganyijwe ku wa Gatanu tariki 15 Werurwe 2024.










National Football League
Ohereza igitekerezo
|