Abakinnyi 13 barimo ukina hanze ntibajyana n’Amavubi muri Madagascar
Abakinnyi 13 muri 38 umutoza w’Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Frank Spittler yari yahamagaye bakuwe mu ikipe yerekeza muri Madagascar mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere aho igiye gukina imikino ya gicuti ibiri.
Amakuru agera kuri Kigali Today avuga ko muri aba bakinnyi harimo Sibomana Patrick Pappy ukinira ikipe ya Gor Mahia yo muri Kenya asatira anyuze ku ruhande wari watumijweho ngo na we aza gutanga umusanzu we mu Mavubi.

Uretse uyu mugabo kandi mu bandi bakinnyi harimo Ruboneka Jean Bosco, Niyomugabo Claude, Kwitonda Alain Bacca na Niyibizi Ramadhan ba APR FC, Nsabimana Aimable, Kanamugire Roger na Bugingo Hakim ba Rayon Sports, Hakizimana Adolphe na Akayezu Jean Bosco ba AS Kigali, Iradukunda Simeon na Nsengiyumva Samuel ba Gorilla FC ndetse na Mugenzi Bienvenue wa Police FC.

Ubwo Amavubi yakoreraga imyitozo kuri Kigali Pelé Stadium ku wa 15 Werurwe 2024, umutoza Frank Spittler yari yatangaje ko abakinnyi 25 barimo abanyezamu batatu ari bo azahagurukana bagiye gukina imikino ya gicuti bazahuramo na Madagascar tariki 22 Werurwe 2024 n’undi uzabahuza na Botswana tariki 25 Werurwe 2024 i Antananarivo.


Biteganyijwe ko Amavubi ahaguruka mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere saa saba n’iminota 45 z’ijoro.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Amavubi tuyifurije kuzitwara neza, bizarushaho kuyongerera ikizere cyokuzitwara neza mukino izakuriho murakoze.
Nibyo Koko abakinnyi baba Ari Beshi ariko, umutoza ahitamo akurikije umusaruro Batanga, abasigaye bakore cyane nabo ejo nibo.
ntago aba abahemukiye ,ubutaha bazabona amahirwe yabo.Nuko aba abona ko batari ku rwego yifuza,kandi niko bigenda mu ikipe y’igihugu bose ntiyabajyana hagira abasigara
Ubwo ntibashoboye
Buriya ababakinnyi basezerewe kandibarakoze imyitozo umutoza arabahemukiye gose .