Melinda French Gates yasezeye mu muryango ’Bill & Gates Foundation’
Melinda French Gates wahoze ari umugore w’umuherwe Bill Gates bakaza gutandukana ariko bagakomeza guhurira mu muryango ukora ibikorwa by’ubugiraneza ‘Bill & Melinda Gates Foundation’, yatangaje ko ahagaritse imirimo ye yakoreragamo.
Bill & Gates Foundation, ni umuryango washinzwe na Melinda Gates n’uwahoze ari umugabo we, Bill Gates ndetse wabaye umuryango muri myinshi ikora ibikorwa by’ubugiraneza igira uruhare rukomeye cyane mu kwita ku bakene.
Iki cyemezo agifashe nyuma y’uko mu 2021 nibwo Melinda Gates na Bill Gates batangaje ko batandukanye nk’umugore n’umugabo, nyuma y’imyaka 27 yari ishize babana.
Agendeye ku masezerano yabo Melinda French Gates, avuga ko icyemezo yafashe cyizashyirwa mu bikorwa taliki 7 Kamena 2024 kuko aribwo azabona miliyari 12 na miliyoni 500 y’Amadolari yo gukoresha mu bikorwa bye by’ubugiraneza byo gufasha abapfakazi bafite imiryango ikennye.
Ati: “Nyuma yo gutekereza neza nasanze ari ngombwa ko mpagarika gukomeza kuba umwe mu bagize Ishyirahamwe ‘Bill and Melinda Foundation."
Yavuze ko ubu ari gihe gikomeye cyo gufasha abagore n’abakobwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no mu mahanga.
Melinda Gates ntiyatangaje impamvu itumye ahagarika gukora ibikorwa by’urukundo muri uyu muryango yashinganye n’uwahoze ari umugabo we.
Bill Gates yashakanye na Melinda French mu mwaka w’i 1994. Bafitanye abana batatu. Batandunye mu mwaka w’i 2021. Nyuma yo gutandukana bakomeje gufatanya mu bikorwa bitandukanye bya ‘Bill & Gates Foundation’ babifashijwemo n’amafaranga bakuraga muri Microsoft.
Bill Gates, nyuma yo kumva ibyatangajwe n’uwahoze ari umugore we yamushimiye imirimo myiza yose bafatanyije muri uyu muryango bari bahuriyeho.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|