Abagore ntibakwiye gutegereza abababwiriza kwiyamamaza: CNF
Bellancilla Nyirajyambere uhagarariye Inama y’igihugu y’abagore mu Rwanda (CNF), avuga ko abagore badakwiye gutegereza abababwiriza kwiyamamariza kujya mu myanya ifata ibyemezo kuko ari bo ubwabo bakwiye kwiyumvamo ibyo bashaka, cyane ko banashoboye.
Yanabibwiye abagore bahagarariye abandi mu ntara y’Amajyepfo, tariki ya 10 Gicurasi 2024, mu nama yabashishikarizaga kuzagira uruhare mu matora y’abadepite n’aya Perezida w’u Rwanda azaba muri Nyakanga 2024.
Uruhare basabwaga ni urwo kuzitabira gutora bakanabishishikariza abana n’abagabo babo, bakazitanga mu gutuma igikorwa kugenda neza, ariko na none ntibanatinye kwiyamamaza.
Bellancilla Nyirajyambere yitangaho urugero avuga ko ajya guhagararira Inama y’igihugu y’abagore mu Rwanda byaturutse mu kuba yarakomeje kwigirira icyizere hanyuma na bagenzi be bakakimugirira, n’ubwo atangira kwiyamamaza yari afite intego yo kugarukira byibura ku rwego rw’Akarere, na bwo ashaka kuzaba umunyamabanga uzajya ahuza raporo z’Inama y’igihugu y’abagore mu Karere ka Nyarugenge.
Impamvu yashakaga kuzajya ahuza raporo ni uko yabonaga bijya bigorana nyamara we yari afite mudasobwa yifashisha mu kazi ke gasanzwe yakwifashisha. Izi ngorane kandi yari azi ko zijya zibaho kuko muri manda ibanza yari yaragarukiye ku kuyobora inama y’igihugu y’abagore mu Murenge.
Agira ati “Nahereye ku rwego rw’Umudugudu niyamamaza nta wubimbwirije, ndatorwa, ku rw’Akagari ntorerwa kuba umunyamabanga w’Inama y’igihugu y’abagore, ku Murenge ntorerwa kuba umuhuzabikorwa wungirije hanyuma ku rwego rw’Akarere ka Nyarugenge ntorerwa kuba umuhuzabikorwa wungirije aho kuba umunyamabanga nk’uko nabitekerezaga mbere.”
Yungamo ati “Naratekereje nti uwakongera nkiyamamaza, nuko ntorwa mu mujyi wa Kigali, nongeye kwiyamamaza ngera ku mwanya ndiho ubu.”
Joséphine Mukangarambe, Umunyamabanga w’Inama y’abafite ubumuga mu Ntara y’Amajyepfo, na we ahamya ko umuntu ari we ukwiye kwiyumvamo ko ashaka kuyobora, agafata iya mbere akabiharanira.
Agita ati “Nariyamamaje ndatorwa mu Mudugudu, ndatorwa ku Kagari, nzamuka ku Murenge no ku Karere, nzamuka no ku Ntara na bwo ndatorwa. Abadamu rero nibajye bitinyuka, kuko natwe turashoboye. Dufite guverineri w’Intara yacu y’Amajyepfo ni umudamu kandi atuyoboye neza. Hari n’abandi badamu bari mu nzego z’ubuyobozi kandi bakora neza.”
Ugereranyije n’abagabo, mu Ntara y’Amajyepfo abagore bari mu myanya y’ubudiregiteri mu Turere ndetse no ku mwanya w’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge ni 16%, abayobora utugari ni 37%, abari mu nama njyanama z’Uturere ni 46% naho abari muri komite nyobozi no ku mwanya w’umunyamabanga nshingwabikorwa ndetse n’ushinzwe imirimo rusange (DM) mu Turere two mu Majyepfo ni 29%.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|