Kenya: Umunyeshuri wa Kaminuza yishwe nyuma yo gusaba ababyeyi be amafaranga
Muri Kenya, Umunyeshuri wa Kaminuza ya MKU (Mount Kenya University), yasanzwe yapfuye, ari mu nzu yakodeshaga, nyuma y’uko hari hashize amasaha macyeya, hari umusore usabye ababyeyi be kohereza Ibihumbi 27 by’Amashilingi ya Kenya (asaga ibihumbi magana abiri na mirongo itandatu by’Amanyarwanda ‘260.000Frw’ ) kugira ngo amurekure.
Umurambo w’uwo munyeshuri witwa Faith Musembi wari ufite imyaka 19 y’amavuko, wasanzwe mu cyumba cy’inzu yakodeshaga ahitwa la Pilot Estate mu Mujyi wa Thika, nyuma y’uko abakekwaho kuba ari bo bamwishe, babanje gusaba umuryango we kohereza ibihumbi 27 by’Amashilingi nk’ingurane kugira ngo bamureke, ariko birangira bamwishe, nk’uko byatagajwe n’inyamakuru TUKO cyandikirwa aho muri Kenya.
Uwo murambo wa Faith wabonetse bigaragara ko yabanje kuva amaraso mu mazuru no mu kanwa, ndetse yirumye ururimi.
Umubyeyi wa nyakwigendera (Ise) Boniface Musembi yavuze ko abo basabaga amafaranga, bakoresheje telefoni y’umukowa we.
Mama wa Faith yavuze ko yarimo ashaka uko yakohereza amafaranga, ariko banamenyesha Polisi yo kuri Sitasiyo ya Thika, ariko Polisi ntiyita kuri ayo makuru ngo iyahe agaciro, ahubwo ivuga ko aba basaba amafaranga barimo kubakinisha.
Boniface Musembi yavuze ko yagiye mu nzu umukobwa we yabagamo, asanga hariho ingufuri ku muryango. Icyo gihe ngo bahise bica ingufuri basanga umurambo wa nyakigendera.
Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bikuru bya Kago, nyuma ukorerwa isuzuma,ibisubizo bigaragaza ko yapfuye nyuma yo gutakaza amaraso menshi, nyuma yo guturika kwa nyababyeyi (Placenta), nyuma iromoka ku mubiri bituma ava amaraso menshi cyane.
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
nyababyeyi ni uterus naho placenta ningombyi, buriya yaranatwite kuko ntawagira placenta adatwite
Police ya Kenya ikosore ijye yita kubaturage ibe aware yibyo bababwira Kuko Ibyo bababwira byose suko ABA atari ukuri.
Police ya Kenya ikosore ijye yita kubaturage ibe aware yibyo bababwira Kuko Ibyo bababwira byose suko ABA atari ukuri.
Muli KENYA haba Violence nyinshi.Kimwe no muli South Africa no mu bihugu byinshi byo muli South Amerika.Rwanda iri mu bihugu bigira Violence nkeya.Ahanini biterwa n’Insoresore zitagira akazi.Gusa tujye twibuka ko mu isi nshya izaba paradizo dutegereje ivugwa henshi muli bible yawe,nta kibazo na kimwe kizabamo.Ndetse n’urupfu ruzavaho nkuko Ibyahishuwe 21,umurongo wa 4 havuga.Aho kubipinga,shaka imana cyane,we kwibera gusa mu by’isi.Niyo condition yo kuzaba muli iyo paradizo yegereje.