Gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye, iyo utarisuzumisha uhorana ubwoba - Urubyiruko
Urubyiruko rwitabiriye ubukangurambaga bwo kwirinda SIDA bwakozwe n’Ikigo gishinzwe Ubuzima (RBC) mu Karere ka Rwamagana, ruvuga ko iyo utarisuzumisha ngo umenye uko uhagaze umutima udashobora gutuza iyo uzi ko wakoze imibonano mpuzabitsinda idakingiye.
Bamwe batinya SIDA, abandi bagatinya ingaruka zizababaho mu gihe baba baratwite, ariko kuri bose imitima ngo yongera gutuza iyo umuntu amenye uko ahagaze nyuma yo kwisuzumisha.
Hari uwitwa Kayiranga Vedaste w’imyaka 23, akaba akora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Murenge wa Musha mu Karere ka Rwamagana, uvuga ko adashobora kubara abagore n’abakobwa baryamanye na we.
Kayiranga agira ati "Narongoye indaya nyinshi cyane ntabwo nazibara ngo nzimenye, muri abo aho ntakoresheje agakingirizo ni nka 5 muri 7, nyuma yaho ntabwo ndipimisha, mu mutima wanjye mba numva mfite ubwoba, ndashaka kumenya uburyo mpagaze."
Kayiranga yari mu baje kumva uko bakwirinda SIDA mu bukangurambaga bwa RBC bwakorewe mu Murenge wa Musha mu Karere ka Rwamagana, ku wa Kane tariki 09 Gicurasi 2024, aho bahitaga bapima virusi itera SIDA ku babyifuzaga.
Haje n’abana b’abakobwa barimo abatewe inda bakabyara bakiri bato, ariko bamwe bakaba bishimira kuba baripimishije bagasanga bataranduye virusi itera SIDA.
Uwitwa Ange Ineza w’imyaka 19, avuga ko yashutswe n’umuhungu wari inshuti ye ku ishuri bagakora imibonano mpuzabitsina idakingiye, ariko ngo guhera icyo gihe umutima wahoraga uhagaze.
Ineza yagize ati "Naje kugira amakenga njya kwisumisha (virusi itera SIDA), ku bw’amahirwe nsanga ndi muzima, ntabwo byanyoroheye kuko uba ufite ubwoba bwo kwipimisha, wikeka, kuko uba uvuga uti ’ninsanga naranduye’. Kwipimisha, bitewe n’uko abantu baba babidukangurira, igihe kiragera ukabyumva."
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya SIDA mu Kigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda, RBC, Dr Basile Ikuzo, avuga ko ibigo nderabuzima byose mu Rwanda birimo guhugurirwa kwakira urubyiruko mu buryo by’umwihariko, kuko ngo basanze hari abashobora kuba barimo gukwirakwiza virusi itera SIDA batabizi.
Dr Ikuzo agira ati "Turifuza ko uyu mwaka warangira ibigo nderabuzima byose bishobora gutanga serivisi zihariye ku rubyiruko (mu bijyanye no kurwanya SIDA), nk’uko nakwakira ngiye kukuganiriza, si ko nakwakira umuntu w’umusaza."
Ati "Iyo tugiye kuganiriza urubyiruko turusanga mu bitaramo, ku mbuga nkoranyambaga nka Twitter n’ahandi, ariko dushatse umuntu ukuze ntabwo twamusanga aho kuko ntabwo twahamubona."
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ibinyujije mu Kigo RBC, yatangiye ubukangurambaga bwo kurwanya SIDA ihereye mu Ntara y’Iburasirazuba n’Umujyi wa Kigali, aho ivuga ko yasanze imibare y’abafite virusi itera SIDA iri ku gipimo cyo hejuru kurusha ahandi.
Ikigo RBC kirimo kujya mu masoko, mu mashuri n’ahandi hahurira abantu benshi, cyitwaje abakinnyi b’amakinamico, abahanzi n’abanyamakuru bafasha kugeza ubutumwa kuri benshi.
RBC ivuga ko umuntu wipimishije virusi itera SIDA hakiri kare agasanga ayifite, atangira gufashwa kwirinda kwanduza abandi no gukomeza ubuzima igihe kirekire, kuko ahita atangira guhabwa imiti igabanya ubukana bw’iyo virusi.
RBC ivuga ko abahabwa imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera SIDA mu Rwanda ubu bari hafi kugera ku bihumbi 220, by’umwihariko mu Karere ka Rwamagana hakaba hari abagera kuri 9,280 bafata iyo miti.
Ohereza igitekerezo
|
Ese umuhungu agusohoreye mumatako ariko hatabayeho imibonano muzabitsina ushoboraba gusama