Umukozi wa NEC ushinzwe gutangaza amakuru y’urwo rwego, Moïse Bukasa Karani, avuga ko kugeza ubu urutonde rw’abemerewe gutora ruriho amazina n’imyirondoro by’Abanyarwanda hafi miliyoni 9 n’ibihumbi 500.
Ni nde uri kuri lisiti y’itora kugeza ubu?
Bukasa avuga ko umuntu wese ufite indangamuntu y’u Rwanda kandi wujuje imyaka 18 agomba kugenzura ko ari no kuri lisiti y’itora kuko Komisiyo y’Amatora ikorana n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA), aho abantu bose bujuje imyaka 18 y’amavuko bahita bashyirwa kuri iyo lisiti.
Bukasa yagize ati "Abafite imyaka 18 bose twebwe turabakoporora(extracting and importing) dukoresheje ikoranabuhanga, bakaza kuri lisiti y’itora, ni ukuvuga ko ufite Indangamuntu kandi yujuje imyaka 18 wese tuba tumufite kuri lisiti y’itora."
Icyakora Bukasa yongeraho ko iyo lisiti ngo ibanza gukorerwa ikosora, kuko hari abujuje ibyo byombi ariko barapfuye cyangwa harimo amazina y’abahamijwe n’inkiko ibyaha biremereye.
Ni nde utemerewe gutora?
Umuntu utemerewe gutora ni ufite imiziro inyuranye, nk’uri mu igororero (gereza) cyangwa utarahanagurwaho ibyaha n’inkiko, bijyanye na Jenoside cyangwa ibyibasiye inyoko-muntu, ubwicanyi, ubuhotozi, gufata abagore ku ngufu no gusambanya abana.
Bukasa yagize ati "Muri gereza nta biro by’itora bihaba." Ibyo bivuze ko abari yo batemerewe gutora.
Undi muntu kugeza ubu utazashobora gutora, ni udafite Indangamuntu azerekana kuri site y’itora, kuko ari yo yonyine buri wese agomba kwitwaza agiye gutora, nyuma y’uko amakarita y’itora atagikoreshwa.
Na none abantu batazashobora gutora biboroheye n’ubwo baba bari kuri lisiti y’itora, ni abazajya gutorera aho batiyandikishije. Birabasaba kureba aho bazatorera no kwiyimura hakiri kare bakoresheje telefone, mu gihe aho babarurirwa hatabanyuze.
Ni bande bemerewe gutorera aho bageze hose?
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ivuga ko kugeza ubu imigereka itemewe, nta muntu uzajya gutorera aho atiyandikishije, kereka abantu bamwe bafite inshingano zihariye.
Abemerewe gutorera aho bageze hose, ni abasirikare, abapolisi, indorerezi z’amatora, abaganga n’abanyamakuru, kuko bitabashobokera kuba ahantu biyandikishije kuzatorera.
Ni gute wamenya ko uri kuri lisiti y’itora, aho uzatorera n’uburyo wakwimuka?
Kugeza ubu harimo gukoreshwa telefone, aho umuntu akanda *169# agakurikiza amabwiriza, agahita abona ko ari kuri lisiti y’itora, akamenya site azatoreraho, ariko yabona ko aho azatorera hatamworoheye agakanda iyo mibare akiyimura ajya aho yifuza.
Umukozi wa NEC yakomeje asobanura ko abifuza kwimuka aho bazatorera batagomba kurenza tariki ya 29 Kamena uyu mwaka, kuko nyuma yaho bizaba bidakunda.
Hari abantu ID yabo idahura na tel number ntaburyo bundi buhari bwo gufashwa kuzatora?
Murakoze
Ku banyarwanda baba hanze bo bireba kuri liste y’itora gute?
Kubanyarwanda Baba muntara ya gatandatu/diaspora
Urajya kurubu https://amatora.nec.gov.rw/
Urafungura uhitemo ko uhereye muri diaspora munsi barakubaza nimero yindangamuntu munsi nakubaza izina rya mama wawe
Munsi wakakubaza Aho ushaka kwakirira ubutumwa ugahitamo email ugashiramo email yawe uhita ubona imibare kuri email imibare ukayishiramo bahita bakwereka umwirondoro wawe niba wemerewe gutora naho uzatorera Aho uzatorera wabona atariho iherereye baguha uburyo bwo guhitamo Aho wifuza kuzatorera ukohereza bakwerekako byakozwe wiyimuye kuri list yitora murakoze muzagore amahitamo Meza kubayobozi nigihugu cyacu Mana yirwanda Bana nurwanda iteka.
Ku banyarwanda baba hanze bo bireba kuri liste y’itora gute?
Ku banyarwanda baba hanze bo bireba kuri liste y’itora gute?
Ku banyarwanda baba hanze bo bireba kuri liste y’itora gute?
Ababa mu mahanga se bo bireba kuri liste y’itora gute?
Iyo mibare #169# ntibikunda pe turabizeye ni babikemure nta cyatunaniye nkabanyarwanda.
Mwadufasha mukadusabira NEC Igashyiraho uburyo two kwiyimura kuri liste yitora dukoresheje website yabo, kuberako gukanda *169# mbikora kenshi ariko ntibikunda (bumwe ngo NIDA yanjye ntolibashije kuboneka, Ubundi bati igikorwa mukoze cyo kwiyimura ntigikunze). Murakoze!
Mwadufasha mukadusabira NEC Igashyiraho uburyo two kwiyimura kuri liste yitora dukoresheje website yabo, kuberako gukanda *169# mbikora kenshi ariko ntibikunda (bumwe ngo NIDA yanjye ntolibashije kuboneka, Ubundi bati igikorwa mukoze cyo kwiyimura ntigikunze). Murakoze!
Igihe umuntu *169# yashyiramo ID bakamusubizako NID idashoboye kuboneka azabigenza gute?
Murakoze
Nonese nk’ umuntu wakoresheje iyo system ya *169# ikamubwira ko NID ye itari kuboneka , Nabundi buryo yakibona agahindura .