Inkotanyi zahagaritse Jenoside mu 1994 kandi ntibwari ubwa mbere - Ambasaderi Murashi

Ambasaderi Isaï Murashi, yagaragaje ko Inkotanyi zahagaritse Jenoside mu mwaka w’1994 kandi ko bitari ubwa mbere kuko hari n’iyo zahagaritse mu mwaka w’1988.

Ambasaderi Isaï Murashi, yavuze ko atari ubwa mbere Inkotanyi zari zihagaritse Jenoside
Ambasaderi Isaï Murashi, yavuze ko atari ubwa mbere Inkotanyi zari zihagaritse Jenoside

Yabibwiye abitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, ku cyuzi cya Nyamagana mu Karere ka Nyanza, kuri uyu wa 11 Gicurasi 2024.

Yagize ati: "Mu mwaka w’1988, Jenoside yagombaga kuba mu Rwanda, mu Burundi no muri Congo, muri za Masisi na Rucuru. Yagombaga gukorwa n’u Rwanda, na CEPGL icyo gihe yari iyobowe na Mobutu wayoboraga Congo ndetse na Pierre Buyoya wayoboraga u Burundi."

Ibi ngo yabibwiwe n’umudepite witwaga Thomas Ngaruye. We akaba yarigishaga isomo ry’amateka ku Nyundo, akaba yaranakundaga gukora ubushakashatsi ku mateka.

Umushyitsi mukuru yari Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel
Umushyitsi mukuru yari Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel

Ati: "Yaratubwiye ngo baguze imipanga myinshi yo gutema Abatutsi, ngo mwitegure bazabatema."

Uwo mugambi ngo wahagaritswe n’uko Leta ya Habyarimana yagize ubwoba imaze kumenya ko hari umutwe w’Inkotanyi wavutse mu 1987 ugiye gutera u Rwanda, maze yiyemeza kuyisubika ikazakorerwa rimwe Inkotanyi zarageze mu Rwanda.

Yunzemo ati: "Abajya bavuga ngo indege ya Habyarimana ... ni ibinyoma."

Abarokotse batanze Ubuhamya
Abarokotse batanze Ubuhamya
Icyuzi cya Nyamagana cyajugunywagamo ababaga bamaze kwicwa
Icyuzi cya Nyamagana cyajugunywagamo ababaga bamaze kwicwa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka