Davido yahariwe umunsi ngarukamwaka muri USA
Umuhanzi David Adeleke wamamaye nka Davido, ubuyobozi bw’umujyi Huston muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwategetse ko tariki 07 Nyakanga buri mwaka ari umunsi wahariwe uyu muhanzi ‘Davido Day’.

Aya mateka afitwe na bake mu byamamare ku isi, uyu muhanzi ukomoka muri Nigeria ayagezeho nyuma y’igitaramo gikomeye yakoreye muri ‘Houston Toyota Arena’ yakira abarenga ibihumbi 21.
Iki gitaramo cyabaye ku wa Gatanu tariki 07 Nyakanga 2023, kiri mu bya nyuma Davido yakoraga bizenguruka isi mu kumenyekanisha album ye nshya yise ‘Timeless’.

Uyu mwanzuro watangajwe n’umwe mu bagize Inama Njyanama y’Umujyi wa Houston, Edward Pollard wari witabiriye iki gitaramo maze atangaza ko ku ya 7 Nyakanga ugomba kuba umunsi ngarukamwaka wa Davido mu kwishimira ibikorwa bidasanzwe yagezeho.
Ibi kandi byaje kwemezwa n’Umuyobozi w’umujyi wa Houston, muri leta ya Texas, Sylvester Turner, mu nyandiko iriho umukono we yemeza ‘Davido Day’.

Ku ya 31 Werurwe 2023, nibwo Davido yashyize ahagaragara album ye ya kane Timeless, imaze gukora amateka aho nyuma y’icyumweru kimwe ikijyanhanze yahise iyobora intonde zitandukanye zicururizwaho imiziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Iyi album iriho indirimbo 17 zakunzwe ariko byumwihariko iyitwa ‘Unavailable’ yakoranye na Musa Keys wo muri Afurika y’Epfo.
Ohereza igitekerezo
|