
Ibi Muvandimwe JMV yabitangarije mu kiganiro yagiranye na Kigali Today aho yavuze ko yishimiye kujya gukina mu rugo anemerera abafana 20 ba Mukura VS by’umwihariko batuye i Kansi mu karere ka Gisagara amatike y’ubuntu.
Yagize ati "Gukinira i Huye ni byiza kuko ababyeyi banjye ni ho bakomoka n’ubwo njyewe navukiye i Kigali ariko niteguye kuzatanga ibyishimo. Uretse kubashimisha ariko nemereye amatike abantu 20 b’i Kansi mu karere ka Gisagara ku mukino wa mbere tuzakira.”
Aya matike Muvandimwe JMV yemereye abakunzi ba Mukura VS b’i Kansi aho akomoka avuga ko kugeza ubu uwayishaka yamuvugisha anyuze ku mbuga nkoranyambaga ze mu gihe ariko n’ubundi azakoresha umwe mu bantu batuye i Kansi akabafasha kuyabona.

Muvandimwe JMV aheruka gusinyira Mukura VS amasezerano y’imyaka ibiri ayikinira nyuma yo gusoza amasezerano mu ikipe ya Rayon Sports yari yagezemo muri 2021.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|