Akarere ka Rulindo kamaze gutaha ikiraro cyo mu kirere, gihuza Umurenge wa Burega na Cyinzuzi, aho kije ari igisubizo nyuma y’uko mu gihe cy’imvura, umugezi wa Rusine wajyaga wuzura abaturage bakabura uko bambuka.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwafunze abayobozi barindwi bakurikiranyweho kunyereza amafaranga y’ingurane, Leta yari yagenewe abaturage bo mu Karere ka Rulindo, ijyanye n’ibyangijwe ubwo hubakwaga umuhanda Rwintare-Gitanda-Muvumo mu mwaka wa 2021-2022.
Ubuyobozi bwa IPRC Tumba n’abiga muri iryo shuri, barishimira gahunda yiswe Career Fair, nk’urubuga rufasha abanyeshuri guhura n’abakoresha, aho abafite inganda bagaragariza abanyeshuri isano y’ibyo bakora n’ibyo abanyeshuri biga.
Umugore w’imyaka 40 witwa Mwaka Marthe wavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), avuga ko afite ibyishimo bidasanzwe yatewe no kubona ubwenegihugu bw’u Rwanda, nyuma y’imyaka ikabakaba 20 ashakanye n’umugabo w’Umunyarwanda.
Imodoka nini yo mu bwoko bwa Isuzu FRR yari itwawe n’umunyamahanga, iturutse mu Karere ka Gicumbi yerekeza mu mujyi wa Kigali, yakoze impanuka, aho yagonze ibyuma by’ikiraro irakirenga ibihagamamo hagati.
Abantu 53 bo mu Murenge wa Cyinzuzi Akarere ka Rulindo, bajyanywe mu bitaro nyuma yo kunywa ubushera bukabatera uburwayi, kugeza ubwo umwe muri bo yitaba Imana.
Mu Murenge wa Tumba Akarere ka Rulindo, haravugwa amakuru y’umugabo witwa Sinamenye Protais, basanze iwe yapfuye nyuma y’uko mu rugo rwe haturikiye Grenade, saa yine z’igitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 03 Nyakanga 2023.
Abanyeshuri biga mu mashuri y’imyuga mu Karere ka Rulindo, barishimira uburyo batangiye kurya ku mbuto z’amasomo biga bakiri ku ntebe y’ishuri, aho mu mishanga bategura, igera kuri 30 yamaze guhembwa.
Minisiteri y’Ibikorwa Remezo yatangaje ko kubera imirimo yo kubaka urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarango II, hari igice cy’umuhanda Giticyinyoni-Nzove-Ruli-Gakenke gifunze, kuva tariki 10 Nyakanga 2023, kuko kizarengerwa n’amazi bikabangamira abakoresha uyu muhanda.
Abatuye Akarere ka Rulindo bari mu byishimo bijyanye n’ukwibohora, ahatashywe ibikorwa remezo bifite akaciro kagera muri Miliyari eshatu, bamwe bakurwa mu manegeka bubakirwa amacumbi.
Ku wa Gatanu tariki ya 9 Kamena 2023 mu Karere ka Rulindo habereye igikorwa cyo gutora Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, uwatowe akaba ari Rugerinyange Theoneste wasimbuye Mutsinzi Antoine wahawe inshingano zo kuyobora Akarere ka Kicukiro.
Umushinga CDAT (Commercialization and De-risking for Agricultural Transformation Project) witezweho guteza imbere ubuhinzi bugamije ubucuruzi no kugabanya ibibuhungabanya, ukaba ugiye gushyirwa mu bikorwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB).
Umuyobozi Nshingwabikorwa mushya w’Akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine, yasezeye ku bayobozi n’abakozi b’Akarere ka Rulindo, abasezeranya ko azakomeza kuba hafi Akarere ka Rulindo yakuriyemo anagahabwamo inshingano z’ubuyobozi.
Niba ukurikira indirimbo z’umuhanzi Munyanshoza Diedonné, ntiwaba utazi indirimbo “Mfura zo ku Mugote”, igaragaza amateka arambuye ya Jenoside yakorewe Abatutsi bari batuye umusozi wa Mugote na Mvuzo.
Mu gihe hibukwa ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Ishuri rikuru rya IPRC-Tumba na ryo ryifatanyije n’abarokotse Jenoside bo mu mirenge itandukanye igize Akarere ka Rulindo.
Abarokokeye Jenoside mu mirenge inyuranye igize Akarere ka Rulindo, by’umwihariko mu Murenge wa Shyorongi na Rusiga, baremeza ko interahamwe yari yariyise Pirato yamaze benshi, hakaba hataranamenyekanye irengero ryayo.
Umuryango ACORD Rwanda watangije ubukangurambaga ‘Mpisemo ibiryo Nyafurika’, bugamije gukangurira Abanyarwanda kurya ibiryo byo muri Afurika, ibiryo gakondo, cyane cyane ibihugu bikagira Politiki zishingiye ku biryo bya Afurika.
Imwe mu mishinga yahanzwe n’abanyeshuri bo muri IPRC Tumba, ifite udushya twatangaje abenshi mu bitabiriye imurikabikorwa rigamije guhuza umukoresha n’umukozi, ryabereye muri iryo shuri ku wa Gatatu tariki 22 Werurwe 2023.
Iyo uvuze Nyirangarama abantu bose bahita bumva ahakorerwa ubucuruzi n’umugabo witwa Sina Gérard, ariko ntibamenye Nyirangarama niba ari izina ry’umuntu cyangwa ahantu.
Rulindo iri mu turere twesheje neza imihigo ya 2021-2022 turanabishimirwa, aho ako Karere kaje ku mwanya wa gatatu ku manota 79,86%, gakurikira Akarere ka Huye kabaye aka kabiri, Nyagatare iza ku mwanya wa mbere.
Abaturage barishimira ko igishanga cya Nyarububa gihuza Umurenge wa Cyungo na Rukozo mu Karere ka Rulindo, ubu kibatunze nyuma y’igihe kirekire kibateza inzara aho bahingaga ntibasarure.
Abagera mu bihumbi bibiri bakora akazi ko gusoroma icyayi muri Koperative ASSOBUTE ikorera mu Karere ka Rulindo, ntibishimiye ubuzima babayeho bwo guhembwa amafaranga make kandi na yo ngo bakayahabwa atuzuye.
Nyuma y’uko Akarere ka Rulindo kabaye aka gatatu mu mihigo y’umwaka wa 2021-2022, Umuyobozi w’ako karere, Mukanyirigira Judith, yazengurutse imirenge 17 ikagize, ashimira abaturage anabashyikiriza igikombe cy’ishimwe bahawe, kuko ngo ari icyabo.
Bamwe mu bana n’ababyeyi bo mu Karere ka Rulindo, baremeza ko imyumvire yahindutse, aho bafataga imyuga nk’amashuri y’abaswa, ubu bakaba bamaze kuyabonamo ubukungu.
Ikamyo yo mu bwoko bwa HOWO, ikoze impanuka igwa mu kiraro mu muhanda wo mu Murenge wa Bushoki mu Karere ka Rulindo, ku bw’amahirwe umushoferi n’umutandiboyi barayirokoka.
Abatuye Umurenge wa Buyoga, Burega na Ntarabana mu Karere ka Rulindo, basoje umwaka wa 2022 bakirigita ifaranga kubera iterambere bamaze kugeraho, babikesha ubuhinzi bujyanye n’igihe, buhira imyaka.
Mu Karere ka Rulindo, umwanda w’ubwiherero watangiye kubyazwa umusaruro, ahamaze kubakwa uruganda rutunganya uwo mwanda (vermifiltration plant), mu rwego rwo gufasha abaturage kubona ifumbire izajya ibafasha mu buhinzi bwabo.
Muri gahunda y’iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, Akarere ka Rulindo gakomeje ubukangurambaga hirya no hino mu mirenge, hatangwa inyigisho ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Mu muhango wo gutangiza icyumweru cyahariwe Umujyanama mu Karere ka Rulindo, abagize Inama Njyanama y’ako karere bahaye imiryango 17 itari ifite isakaro amabati 442, aho buri muryango wagenewe 26.
Mu rwego rwo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bako, Akarere ka Rulindo karateganya gutera ibiti birenze Miliyoni eshanu mu gihe cy’imyaka ibiri. Kuri ubu muri ako Karere hatewe ibiti bivangwa n’imyaka, biri kuri hegitari zirenga ibihumbi 40, naho ubundi buso bugera kuri hegitari (…)