Rulindo: Basoje 2022 bakirigita ifaranga bakesha kuhira imyaka

Abatuye Umurenge wa Buyoga, Burega na Ntarabana mu Karere ka Rulindo, basoje umwaka wa 2022 bakirigita ifaranga kubera iterambere bamaze kugeraho, babikesha ubuhinzi bujyanye n’igihe, buhira imyaka.

Uru rusenda rukunzwe cyane mu mahanga rukomeje kwinjiriza abaturage amafaranga
Uru rusenda rukunzwe cyane mu mahanga rukomeje kwinjiriza abaturage amafaranga

Byari ibyishimo kuri bo ku itariki ya 27 Ukuboza 2022, ubwo abahinga mu gace ka Gasharu mu Murenge wa Burega basaruraga urusenda rungana n’ibiro 2,449 aho ikilo kimwe kigurishije kuri 500Frw, bemeza ko umwaka wa 2023 bawufitiye ingamba zikomeye mu buhinzi bwabo, zo kurushaho kongera umusaruro.

Mbere y’uko Leta ibegereza iyo gahunda yo kuhira imyaka, ngo bajyaga bahinga ntibasarure kubera izuba, ibyo bikabagiraho ingaruka y’ubukene.

Muri 2016 ngo nibwo umushinga LWH wa Minisiteri y’ubuhinzi, waje gukorera inyigo aho hantu, basanga kugira ngo ubuhinzi burusheho kubyarira abaturage umusaruro ari uko hashyirwaho gahunda yo kuhira imyaka, hubwakwa ibikorwaremezo binyuranye birimo amaterasi y’indinganire n’amadamu y’amazi afasha abahinzi kuhira, ku nkunga ya Banki y’Isi.

Muri 2018 uwo mushinga watangiye ibikorwa byawo, byo kongera umusaruro w’ubuhinzi no kwihaza mu biribwa, SAIP mu magambo ahinnye, uhabwa inshingano zo gushyira mu ngiro no gucunga ibyo bikorwa bya LWH.

Inyanya ni zimwe mu mboga zihingwa mu cyanya cyuhirwa
Inyanya ni zimwe mu mboga zihingwa mu cyanya cyuhirwa

Bagwaneza Cyprien, Umuyobozi w’imwe mu makoperative akorera muri icyo cyanya cyuhirwa yitwa Kora Ukire Muyanza igizwe n’abanyamuryango 1827, yabwiye Kigali Today uburyo biteje imbere nyuma y’uko begerejwe gahunda yo kuhira imyaka.

Ati “Mbere twahingaga mu buryo bwa gakondo, mu buryo budateye imbere, aho tuboneye aya mazi adufasha kuhira twagize amahirwe yo kuzana ibihingwa bishyashya byoherezwa mu mahanga byiganjemo urusenda tugemura mu Bushinwa, mu Bwongereza no muri Afurika y’Epfo”.

Arongera ati “Mu bindi tugemura hari imiteja, indabo n’ibindi. Ikindi cyaje nk’amahirwe n’uko twabonye abashoramari baturuka cyane cyane za Kigali baza gukora ubuhinzi bw’ibyo bihingwa byoherezwa mu mahanga abantu babona akazi, abantu bahinga mu buryo bwa kijyambere, ibyo bita Green House”.

Bagwaneza avuga ko ubwo buhinzi bwabateje imbere aho muri buri gihembwe cy’ihinga Koperative yabo yinjiza amafaranga agera muri Miliyoni 80Frw, ava mu rusenda n’imiteja bohereza mu mahanga, bivuze ko mu mwaka bashobora kwinjiza agera muri miliyoni 240Frw, mu gihe ubwo bahingaga mu buryo bwa gakondo batabonaga n’ibihaza imiryango yabo.

Ngirunkunda Adolphe wo muri Koperative Kora ukire Muyanza, avuga ko kubegereza uburyo bwo kuhira byabateje imbere, nyuma y’ubuhinzi bwa gakondo bwabatezaga ubukene.

Avuga ko yatekereje guhinga urusenda bitewe n’uko ari igihingwa mpuzamahanga, aho yabanje guhinga ku buso bwa hegitari, ariko ahinga urusenda kuri are 30, ahandi akahahinga ibiribwa bisanzwe birimo ibirayi, ibigori n’ibindi.

Ati “Natangiye mpinga urusenda kuri are 30 nsaruramo amafaranga ibihumbi 700 ntari narigeze ndota mu buzima, ubu nahinze nanone kuri are 30, ariko abahinzi babimazemo iminsi iyo bahageze bambwira ko nzasaruramo miliyoni irenga”.

Uwo muhinzi, avuga ko yakagombye guhinga urusenda ku buso bwagutse, ariko ikibazo kikaba igishoro kinini bisaba, kirimo imiti n’ifumbire bihenda.

Yakanguriye abaturage kwita ku buhinzi, bakabukora kinyamwuga mu rwego rwo kwiteza imbere nk’uko nawe yabigezeho.

Ati “Ubu nubatse inzu nziza, namaze no kugura imirima ihagije mbikesha ubuhinzi bw’urusenda, abana bariga neza amatungo ndayafite. Ubu ndateganya kugura moto yo kujya ntemberaho, iyi gahunda yo kuhira ntacyo nyishinja”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka