Rulindo: Bamaze gusobanukirwa ubukungu bwihishe mu mashuri y’imyuga

Bamwe mu bana n’ababyeyi bo mu Karere ka Rulindo, baremeza ko imyumvire yahindutse, aho bafataga imyuga nk’amashuri y’abaswa, ubu bakaba bamaze kuyabonamo ubukungu.

Ubukangurambaga bwageze mu mashuri anyuranye y'Akarere ka Rulindo
Ubukangurambaga bwageze mu mashuri anyuranye y’Akarere ka Rulindo

Ni ibyo batangarije mu bukangurambaga bw’iminsi itatu bukorerwa mu bigo by’amashuri muri ako karere, haganirizwa abiga mu byiciro rusange mu rwego rwo kuzamura imibare y’abanyeshuri biga mu mashuri ya tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro (TVET).

Muri ubwo bukangurambaga bwateguwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro (RTB) ku bufatanye na Expertise France, umwe mu mishinga y’Abafaransa ifasha u Rwanda mu guteza imbere inyigisho z’imyuga na tekiniki, abanyeshuri n’ababyeyi bagaragaje inyota yo kwiga no kurerera muri ayo mashuri.

Abaganiriye na Kigali Today biga n’abarerera mu Rwunge rw’Amashuri ya Rukozo (GS Rukozo) mu Murenge wa Rukozo, bagaragaje akanyamuneza nyuma yo gusobanukirwa ubwiza bw’amashuri ya tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro, nyuma y’uko ngo bahoranye imyumvire itari myiza kuri ayo mashuri.

Umunyeshuri witwa Iradukunda Emanuel ati “Ubu bukangurambaga budufashije kumenya akamaro ka TVET, dore ko abenshi bafataga ayo mashuri nk’ayigamo abananiranye. Tronc commun irantindiye ngo njye kwiga gukanika imodoka”.

Abimana Florence ati “Numvaga ko amashuri ya TVET nta kamaro afite, nari nzi ko ari amashuri y’abaswa, ariko baradukanguye kandi imyumvire irahindutse tumenye neza akamaro kayo. Numvise ko uyarangije ashobora gukora agatera imbere agateza imbere n’Igihugu cye, ndifuza kwiga ibijyanye no gutunganya amafunguro”.

Abanyeshuri bagiye babaza ibibazo binyuranye
Abanyeshuri bagiye babaza ibibazo binyuranye

Bamwe muri abo banyeshuri bagize impungenge z’ababyeyi babo bashobora kuba bababera imbogamizi mu kugana ayo amashuri y’imyuga, bavuga ko biyemeje kubahindura.

Kigali Today yegereye bamwe mu babyeyi barerera muri iryo shuri, abenshi bagaragaza ko bamaze kumva neza ubukungu buri mu mashuri y’imyuga.

Umubyeyi witwa Valentine Mukeshimana ati “Ndi umubyeyi udashobora guhirahira mbuza umwana kwiga imyuga, kuko twarasobanukiwe twarenze imyumvire twari dufite. Abana barangije mu mashuri y’imyuga turababona bihangiye imirimo, gusa imbogamizi tugira ni uko ayo mashuri ahenda ugasanga ab’amikoro make babihombeyemo”.

Muhayimana Bernard ati “Imyumvire yacu yarahindutse, sinabuza umwana kwiga ibyo akunda, rwose njye numva nashyigikira ko umwana wanjye yiga ibimuhesha imibereho. Akenshi abana bize imyuga ntabwo baba inzererezi, kubera ko baba bafite ubumenyi bwihariye bubahesha akazi”.

Nyirandabimana Grâce, we ntabwo aramenya neza inyungu ziri mu mashuri y’imyuga, ati “Njye sinahitamo ko umwana wanjye watsinze Tronc commun ajya kwiga imyuga, ndumva yakwiga ibindi wenda yakenera kwiga imyuga akaba yayijyamo arangije amashuri yisumbuye. Njye mbona kwiga imyuga ari nko gucikiriza amashuri”.

Basobanuriwe akamaro k'amashuri ya Tekiniki, imyuga n'ubumenyingiro
Basobanuriwe akamaro k’amashuri ya Tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro

Iyo gahunda y’ubukangurambaga n’ubwo irimo kubera mu Karere ka Rulindo kuva tariki 22-24 Gashyantare 2023, ni gahunda izamara amezi atanu ikorerwa mu gihugu hose, aho izatangizwa ku mugaragaro tariki 06 Werurwe 2023 kugeza muri Nyakanga.

Habumugisha Fulgence umukozi wa RTB, avuga ko mu ntego RTB yihaye muri 2024 yo kuba mu burezi by’u Rwanda abanyeshuri 60% bazaba biga mu mashuri y’imyuga izagerwaho.

Ati “Dushingiye ku byumba by’amashuri y’imyuga yamaze kubakwa mu gihugu, icyizere kirahari cy’uko intego RTB yihaye yo kuba 60% bazaba biga mu mashuri ya Tekinike imyuga n’ubumenyingiro, n’ubwo tugeze kuri 50% nta mpungenge zihari ubwitabire buri hejuru cyane. Dufite umubare munini wagiye ugaragara mu mashuri yacu ari nayo mpamvu twagiye twongera ibyumba by’amashuri”.

Uwo muhigo wa 60% umaze kugera kuri 50%, nyuma y’uko mu mwaka ushize raporo yagaragazaga ko wari kuri 31.6%, mbere y’ubukangurambaga bushishikariza abana kugana ayo mashuri.

Habumugisha Fulgence umukozi wa RTB
Habumugisha Fulgence umukozi wa RTB

N’ubwo umubare w’abakobwa bagana ayo mashuri uzamuka hagendewe ku mibare y’imyaka ishize, biragaragara ko bakiri bake aho bari kuri 15%.

Mu mashuri ari gukorerwamo ubukangurambaga, harimo GS Kiruli, GS Mushongi, GS Murambo, GS Mugambazi, GS Rukore, GS Ruvumba, ES Nyamugali, APAPEC Murambi, GS Rukozo n’andi.

Abana biga muri GS Rukozo bahigiye kugana amashuri y'imyuga
Abana biga muri GS Rukozo bahigiye kugana amashuri y’imyuga
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka