Rulindo: Bagiye guhangana n’imihindagurikire y’ikirere batera ibiti bisaga Miliyoni eshanu

Mu rwego rwo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bako, Akarere ka Rulindo karateganya gutera ibiti birenze Miliyoni eshanu mu gihe cy’imyaka ibiri.

Kuri ubu muri ako Karere hatewe ibiti bivangwa n’imyaka, biri kuri hegitari zirenga ibihumbi 40, naho ubundi buso bugera kuri hegitari zirenga ibihumbi 14, buteyeho ibiti bivangwa n’ishyamba.

Binyuze mu matsinda bakorana n'abo bise inshuti z'ibidukikije, byafashije guhindura ubuzima bwa benshi mu Karere ka Rulindo
Binyuze mu matsinda bakorana n’abo bise inshuti z’ibidukikije, byafashije guhindura ubuzima bwa benshi mu Karere ka Rulindo

Emmanuel Hategekimana, umuyobozi w’ishami ry’ubuhinzi, ubworozi n’umutungo kamere, avuga ko urugendo rwo gutera ibiti muri ako Karere rugikomeza, n’ubwo bahagaze neza iyo urebye ku gipimo cyo ku rwego rwIigihugu, ku biti bigomba kuba bitewe ku mashyamba.

Ati “Iyo urebye ku gipimo cy’uko ubuso buteweho amashyamba, turi ku kigero cya 26%, mu gihe ku rwego rw’Igihugu dufite ko ubuso bugomba kuba buteyeho amashyamba, bugomba kuba buri ku kigero cya 30%, urumva ko ari igikorwa gikomeza, kuko turimo gushyira imbaraga mu gutera ibiti bivangwa n’imyaka, no kuvugurura amashyamba ashaje, kugira ngo tugerageze guhangana n’imihindagurikire y’ikirere”.

Iyo agereranyije n’ibipimo bagezeho, ndetse n’umuhigo bagomba kwesa, Hategekimana asanga akurikije abafatanyabikorwa bafite, nta kabuza ko bazabigeraho.

Ati “Iyo turebye ibipimo bafite, n’ibyo bateganya kuzakora, umuhigo tuzawesa nta kabuza, ni umufatanyabikorwa waziye igihe, kuko bafite umushinga wo gutera ibiti mu gihe cy’imyaka itanu, kandi umaze igihe cy’imyaka ibiri irenga. Urumva mu gihe gisigaye dutera ibiti, twumva tugereranyije n’ibipimo tugenda tugira buri mwaka, uwo muhigo tuzawesa”.

Umuyobozi Mukuru w’umuryango uharanira kubungabunga urusobe rw’ibidukikije n’ibinyabuzima mu muhora wa Albert (ARCOS), ukorera mu turere twa Bugesera na Rulindo, Dr. Sam Kanyamibwa, avuga ko bateganya gutera ibiti birenga miliyoni eshanu mu Karere ka Rulindo, mu gihe cy’imyaka ibiri.

Ati “Muri Rulindo tuzatera ibiti bigera hafi kuri Miliyoni eshatu zijyanye na gahunda yo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, ariko hazaterwa ibindi birenga miliyoni ebyiri, twavuga ko ari ibiti bisarurwa vuba, kandi bizajya bigenda bisimburwa, ari byo bijyamo iby’imbuto zoroheje, abaturage bashobora gusarura kugira ngo bibateze imbere”.

Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Umurenge wa Burega, Rodrigue Mbera, avuga ko uretse kuba ARCOS bakorana muri gahunda zijyanye no gutera ibiti bivangwa n’imyaka, imikoranire yabo ngo yahinduye ubuzima bw’abaturage.

Ati “Uyu munsi amatsinda bagiye badukorera mu buryo bwiza, nubwo ahuriye ku byo gutera ibiti, ariko na none hari ibindi duhuriramo, kuko iyo abantu bahuye ari 30, bicaye hamwe no kungurana ibitekerezo mu buryo bw’imihingire, kwizigamira n’ibindi, ibyo twe tubona ari imbaraga zo kugira ngo umuturage atere intambwe, ave aho yari ari agere ku rundi rwego rwiza”.

Zimwe mu mpamvu zituma ibiti bishobora kwangirika ntibikure nk’uko byari biteganyijwe mu Karere ka Rulindo, zirimo izuba ryinshi, cyangwa kudaterwa neza, ariko ngo ibipfuye birasimbuzwa, kugeza igihe umusaruro wateganyijwe ugezweho 100%.

Ibiti bigomba guterwa bigeze mu bwoko 15, harimo ubugera kuri 20% bw’ibiti bya gakondo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka