Menya inkomoko y’izina ‘Nyirangarama’

Iyo uvuze Nyirangarama abantu bose bahita bumva ahakorerwa ubucuruzi n’umugabo witwa Sina Gérard, ariko ntibamenye Nyirangarama niba ari izina ry’umuntu cyangwa ahantu.

Aha niho kuri Nyirangarama
Aha niho kuri Nyirangarama

Kigali Today yaganiriye n’abantu batandukanye batuye mu Karere ka Rulindo, bayisobanurira inkomoko y’iri zina ndetse n’uburyo ryaje kumenyekana rikamamara, kugeza ubwo ubu buri mugenzi wese ugannye mu Majyarugu asaba guhagarara akanya gato kuri Nyirangarama agahaha.

Umusaza Nzigira Jean Baptiste w’imyaka 83, utuye mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Bushoke, Akagari ka Gifuba mu Mudugudu wa Nyirangarama, avuga ko izina Nyirangarama ryakomotse ku gasozi kari gaherereye muri uyu murenge, abantu bakundaga kuraraho ubwo babaga bajyanye amaturo i Bwami, ubu ni mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo.

Ati “Abantu bavaga mu Majyarugu n’abandi babaga baturutse ahantu hatandukanye, bahuriraga kuri ako gasozi bagakambikaho, bacumbika urugendo rwabo, ahongaho bakarya bakanywa bamara kuruhuka, hashira iminsi ibiri cyangwa itatu bagakomeza urugendo. Abagarukaga batashye nabwo bakakaruhukiraho”.

Nyuma haje kuza abazungu basanga hakunze guhurirwa n’abantu batandukanye, nabo bakahajya bagashinga amahema bakarara kuri ako gasozi.

Ati “Haje kwitwa kuri Nyirangarama kubera ko iyo waturukaga hakurya za Ruhengeri, wabaga witegeye abo bantu ukabona baryamye kuko kari agasozi gashashe kariho n’urucaca, nuko ababibonye bati ni kuri Nyirangarama”.

Uyu musaza Nzigira avuga ko haje no kuza umugabo witwa André Sempiga, yari umuyobozi ukomoka muri Musanze, akajya ahazana n’abandi bayobozi bakahakorera inama bakaharuhukira.

Aho abazungu bamariye kugera mu Rwanda ari benshi, abaturage bamwe batangiye kugenda bagabanuka kujya gucumbika kuri ako gasozi, kuko nyuma wasangaga higanje noneho abari mu buyobozi ndetse n’abo bazungu, nuko ubabonye bakambitse kuri ako gasozi abantu bati hahindutse kuri Nyirangarama, bakabivuga ariko babyitirira abo babaga baraye aho ndetse banaruhukira kuri uwo musozi.

Nzigira iyo umubajije n’ahubatse inzu z’ubucuruzi za Sina Gérard, avuga ko zubatswe kuri ako gasozi, ko yubatse ku ruhande rumwe rwako, naho urundi rwanyujijwemo umuhanda wa kaburimbo.

Ati “Kuva aho akorera ukagera aho bakambikaga ni nka metero 500 ugenda n’amaguru, ariko kuko uwo musozi wari umwe, ubucuruzi bwe bwahise buhitirirwa kugeza na n’ubu”.

Agasozi ka Nyirangarama kacishijwemo umuhanda ikindi gihande cyubakwaho inzu z'ubucuruzi za Sina Gérard
Agasozi ka Nyirangarama kacishijwemo umuhanda ikindi gihande cyubakwaho inzu z’ubucuruzi za Sina Gérard

Abantu bamwe rero bibazaga niba izina Nyirangarama ari iry’umuntu cyangwa yaba ari mwenewabo na Sina Gérard, dore ko hari n’ababikekaga batyo, basobanukirwe ko Nyirangarama ari agasozi kiswe gutyo kubera abantu bakararagaho, ndetse kakaruhukirwaho n’abantu batandukanye.

Izina Nyirangarama ryaje kwamamara ubwo Sina Gérard ahashyize ibikorwa bitandukanye by’ubucuruzi, ubu bikaba byaragutse.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Ntimukajye muduhindurira amateka iyo foto siyiyiwacu,ikindi muzehe nzigira uruhande rimwe nukuri urundi sukuri? Iyo myaka ntayo afite kuko ntaruta abasaza b,itare,ntagasozi kaciwemo kabiri,nono,musubireyo hahoze hitwa kukanyirangarama,nabiganiriye n’a sogokuru,aliwe se wa sina

Ibyishak yanditse ku itariki ya: 18-03-2023  →  Musubize

Nukuri murakoze kuduha ukuri kuzuye

Emile yanditse ku itariki ya: 18-03-2023  →  Musubize

Kenshi twatekerezaga ko Nyirangarama yari mushiki wa Ngarama bakaba abana ba Bushoki na Gifuba bagatura i Rulindo

DUMBULI yanditse ku itariki ya: 17-03-2023  →  Musubize

Murakoze ku makuru muduhaye gusa iyo ugeze ahubatse Akarere ka Rulindo hari ahitwa "Ngarama" hari ni icyapa cyanditseho amashuri ya Ngarama naho muzashake isano iri hagati ya Ngarama na Nyirangarama cyane ko hegeranye Ernestine azatuzanire ayo makuru. Twibaza niba ari imisozi cyangwa abantu bari baturanye.

DUMBULI yanditse ku itariki ya: 17-03-2023  →  Musubize

Byibuze ukoze inkuru nziza Sha komereza aho

Didier Philbert yanditse ku itariki ya: 16-03-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka