Imishinga y’abiga muri IPRC Tumba yitezweho guhindurira abaturage ubuzima
Imwe mu mishinga yahanzwe n’abanyeshuri bo muri IPRC Tumba, ifite udushya twatangaje abenshi mu bitabiriye imurikabikorwa rigamije guhuza umukoresha n’umukozi, ryabereye muri iryo shuri ku wa Gatatu tariki 22 Werurwe 2023.

Iryo murikabikorwa ryitabiriwe n’umuyobozi mukuru wa Rwanda Polytechnic, Dr Mucyo Sylvie, witabiriwe kandi na bamwe mu banyenganda bakorana n’iryo shuri rikuru rya IPRC Tumba riherereye mu Karere ka Rulindo, hagamijwe gukomeza kunoza ubufatanye hatezwa imbere iyo mishinga.
Umwe muri iyo mishinga washimwe na benshi ni uwiswe Uruziga Management System, wahanzwe hagamijwe gufasha za Koperative gucunga neza umutungo, hakumirwa abakomeje kuzihombya, nk’uko Izere Hirwa Roger abivuga.
Ati “Nyuma yo gukora ubushakashatsi mu makoperative atandukanye tugasanga ahura n’ibibazo by’imicungire mibi, bikabyara amakimbirane n’ibihombo, aho abanyamuryango batamenyeshwa imigabane bafite. Niho twahereye dukora uyu mushinga aho uzajya ufasha amakoperative gucunga umutungo wabo, hifashishijwe ubu buryo bw’ikoranabuhanga twavumbuye, buzajya bufasha abanyamuryango kubika amakuru ya koperative”.

Yavuze ko ayo makuru bazajya bayamenyera ku matelefoni yabo bifashishije akanyenyeri n’imibare bazamenyeshwa bitewe na Kopetative barimo, bakamenya amafaranga koperative yinjije n’ayo yasohoye, uyisahuye bahite bamufata bitabagoye.
Hamuritswe n’umushinga uzafasha abaturage gucana cyangwa guteka bitabahenze kandi barinda ibidukikije, hifashishijwe ingufu z’amashanyarazi.
Abanyeshuri kandi bavumbuye n’imashini ihura ibishyimbo n’ibindi binyampeke ikanabigosora, aho mu kuyikora yabahagaze Amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe.
Ngo bayitekereje mu rwego rwo gufasha abaturage gukora byinshi mu gihe gito, nk’uko Niyibizi Gilbert wiga mu mwaka wa kabiri mu ishami rya Mecatronics abivuga.
Ati “Iyi mashini twakoze ihura ibishyimbo, soya, amashaza, ibigore n’izindi mbuto ikanabigosora. Twaricaye turatekereza tuti ni ibihe bibazo abaturage bagira mu buhinzi bwabo, tujya Iburasirazuba nk’ahantu bahinga cyane tuganira nabo tureba icyo bakeneye”.
Arongera ati “Twahise dutekereza kuri iyi mashini, yaje ari igisubizo ku baturage kuko nk’ubu mu isaha imwe ihura ibiro 500 by’ibishyimbo, ikanahura toni ebyiri z’ibigori. Turagerageza n’ibindi ngo turebe ko yabikora, gusa imashini yacu ni nziza, irahura neza kandi ikanagosora mu gihe gito”.

Bamuritse n’umushinga ubyaza imbaho mu myanda ya Pulasitiki, umushinga wamurura inyoni mu mirima hagamijwe gukumira ko abana bavanwa mu mashuri bajya kurinda inyoni mu mirima.
Bamuritse kandi n’uturima tw’igikoni dukoze mu ikoranabuhanga, bamurika n’umushinga uzifashishwa mu kubika amanota n’izindi nyandiko z’amashuri.
Umuyobozi wa IPRC Tumba, Eng. Mutabazi Rita Clemence, washimishijwe n’ubuhanga bw’abiga muri IPRC Tumba, avuga ko mu nshingano z’iryo shuri harimo gufasha abanyeshuri mu mpano zabo, bakomeza guhanga udushya dufasha Igihugu mu iterambere ry’abaturage.
Yavuze kandi ko ishuri rizakomeza gushakira abo banyeshuri abafatanyabikorwa mu rwego rwo kwagura iyo mishanga, ikazifashishwa no mu gihe bavuye ku ntebe y’ishuri kandi ikabagirira akamaro.
Ati “Iyo bageze hanze, tubahuza n’abandi mu kubashakira abashoramari barimo abanyenganda, bashobora kubafasha guteza imbere imishinga yabo ikazamura sosiyete y’u Rwanda, izo mashini cyangwa software zigakorwa ari nyinshi zikajya gufasha abaturage, ni kimwe mubyaduhuje uyu munsi”.

Leta y’u Bufaransa ni umwe mu bafatanyabikorwa b’ingenzi ba IPRC Tumba, aho binyuze mu kigo cy’u Bufaransa cy’Iterambere (AFD), muri iryo shuri huzuye inyubako nini irimo n’imashini kabuhariwe zifashishwa mu ishami rya Electronics, yigisha ikoranabuhanga rigezweho hagamijwe kunoza imikorere y’inganda.
Aurelie KARL wari uhagarariye Leta y’u Bufaransa, yashimye uruhare rwa IPRC Tumba mu gushaka icyazamura imibereho myiza y’abaturage, ashima n’uburyo abanyeshuri bakomeje guhanga udushya, aho yavuze ko kubahuza n’abanyenganda bigira inyungu haba ku ishuri, ku barimu, ku banyeshuri n’abo bafatanyabikorwa ubwabo.
Bamwe mu bafatanyabikorwa ba IPRC Tumba bayoboye Ibigo binyuranye n’Inganda, nyuma yo gusinyana n’iryo shuri amasezerano y’imikoranire, bavuze ko biteguye kuba hafi abo banyeshuri mu kubafasha kwagura ibikorwa byabo, nk’uko umwe muribo, Dr. Sina Gerald yabivuze.

Ni imurikabikorwa ryabereyemo n’umuhango wo guhemba imishinga itandatu yahize indi, aho uwa mbere wahembwe Miliyoni eshatu z’Amafaranga y’u Rwanda.



Ohereza igitekerezo
|