Rulindo: Igishanga cyabatezaga inzara ubu nicyo kibatunze

Abaturage barishimira ko igishanga cya Nyarububa gihuza Umurenge wa Cyungo na Rukozo mu Karere ka Rulindo, ubu kibatunze nyuma y’igihe kirekire kibateza inzara aho bahingaga ntibasarure.

Igishanga cyabatezaga inzara n'icyo kibatunze
Igishanga cyabatezaga inzara n’icyo kibatunze

Ni igishanga gikikijwe n’imisozi miremire, abo baturage bavuga ko nta wigeze agerageza kugihinga ngo asarure, kubera ko imvura yagwaga amazi aturuka muri iyo misozi akakirengera.

Mu kugitunganya, Leta yafatanyije n’abaturage baca amaterasi y’indinganire ku misozi ikikije icyo gishanga, amazi ntiyongera kubona aho amenera, baragikamura bakoresheje imigende y’amazi, abaturage batangira guhinga ntacyo bishisha.

Bamwe mu baganiriye na Kigali Today bahinga muri icyo gishanga, baragereranya uburyo babagaho mbere y’uko gitunganywa, n’uburyo babayeho muri iki gihe, aho bemeza ko ubwo buzima butandukanye.

Nsengiyumva Félicien ati “Mbere yo gutunganya iki gishanga hashyirwa amaterasi ku misozi igikikije, hashyirwa n’imiferege irinda amazi kwinjira muri icyo gishanga, nta muturage wahingaga ngo asarure. Wamaraga guhinga amazi akuzura igihingwa ushyizemo kikabora, ikibashije gushinga umuzi gitangiye gukura amazi y’imvura akava muri ya misozi byose akabirengera”.

Abaturiye igishanga cya Nyarububa bari mu byinshimo nyuma y'uko gitunganyijwe
Abaturiye igishanga cya Nyarububa bari mu byinshimo nyuma y’uko gitunganyijwe

Arongera ati “Nkanjye wahingaga imigenda itanu nabonaga umusaruro w’ibiro bitarenze 15, ubu umuntu arahinga akaba yakweza nka toni y’ibigori, turasyesha tukabona kawunga, turimo kurya neza, abana bameze neza nta kibazo. Ubuyobozi turabushimira cyane, iki gishanga cyari ikibazo ariko ubu ni igisubizo”.

Uwingabire Béâtrice ati “Iki gishanga cyari cyaraduhombeje, cyaduteje inzara mu buryo bukomeye, baratugobotse baragitunganya, aheraga igice cy’umufuka uraheza ibiri cyangwa itatu, ubuyobozi turabushimira cyane”.

Yassina Mukandanda ati “Mbere ntabwo twasaruraga, iki gishanga cyajyaga kirengerwa mu gihe cy’imvura, ariko Leta yadufashije gutunganya amaterasi duca n’imiferege, ubu umusaruro uraboneka uhagije. Aho ntasaruraga n’umufuka, ubu ndahakura ibiri cyangwa itatu, uwavuga ko afite inzara yaba ari we ubyiteye”.

Ubuyobozu bw’Akarere ka Rulindo burasaba abo baturage kubyaza umusaruro icyo gishanga, bagihingamo ibihingwa byateganyijwe, nk’uko Umuyobozi w’ako karere, Mukanyirigira Judith abivuga.

Ati “Icyo dusaba abaturage n’uko bakoresha icyo gishanga bakagihingamo ibihingwa byateganyijwe. Nk’uko babibonye mu minsi ishize, ubuyobozi bukuru bw’Igihugu cyacu bwabageneye inyongeramusaruro ya nk’unganire 100/100, ibyo byose ni bwa buyobozi bwiza buhora bwifuza ko umuturage yatera imbere”.

Umuyobozi w'Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith
Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith

Arongera ati “Nabo ubwabo barabyivugira ko mu mateka yabo icyo gishanga cyabayeho kitabafasha, ariko kubera imiyoborere myiza cyaratunganyijwe, turifuza ko bakibyaza umusaruro bagihinga mu bihe byose by’ihinga, ntihagire igihe kibacika, ariko bahingamo ibyo bagiriwemo inama n’ubuyobozi byamaze gukorerwa ubushakashatsi, mu rwego rwo kubafasha kongera umusaruro. Ubuhinzi bube inkomoko y’ubukungu nk’uko biri mu cyerekezo Igihugu cyihaye”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka