Ubyobozi bw’Akarere ka Ruhango burasaba abaturage kugira uruhare mu kubungabunga ibibakorerwa, kugira ngo bazamurane mu iterambere ry’Igihugu.
Mu gihe ku munsi mukuru w’Ubunani usanga hari ababyuka banywa banarya bishimira ko batangiye umwaka amahoro, abiganjemo abakirisitu gatolika babyukiye mu isengesho ryo gushimira Imana ku wa 1 Mutarama 2023, cyane ko uyu munsi wanahuriranye no ku cyumweru.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango n’inzego z’umutekano barahumuriza abaturage, nyuma y’ubugizi bwa nabi bwakomerekeyemo barindwi muri bo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buratangaza ko uruganda rwa Kinazi rutunganya ifu y’imyumbati, rugiye kongererwa ubushobozi bw’umusaruro rutunganya ukava kuri toni 40 z’imyumbati ku munsi ukagera kuri toni 120 ku munsi.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Ingabire Assumpta, yasabye abaturage, kwitabira gahunda yo gutera ibiti byera imbuto ziribwa kugira ngo barusheho kurwanya imirire mibi, no kwizigamira amafaranga bazihaha ku masoko.
Ikipe ya Volley Ball ya Sosiyeti ishinzwe ingufu z’amashanyarazi mu Rwanda (REG), REG VC yatsinze ikipe ya Gisagara VC amaseti atatu kuri abiri (3-2), mu mukino w’ikirarane wahuje amakipe yombi mu Karere ka Ruhango.
Koperative Umwalimu SACCO mu Karere ka Ruhango, yahembye abarimu bahize abandi mu kwiteza imbere binyuze mu ikoranabuhanga, gukoresha neza inguzanyo no kwibumbira mu bimina ku mashuri.
Umuyobozi w’Intara ya Rhenanie Palatinat yo mu Budage, Perezida-Minisitiri, Malu Dreyer, kimwe n’abandi, avuga ko abana bafite ubumuga bitaweho neza bavamo abantu bakomeye.
Inzego z’umutekano mu Karere ka Ruhango ziributsa abaturage kwirinda urugomo n’amakimbirane, kuko bivamo ibyaha bishobora gutuma umuntu afungwa burundu, bigateza impfu za hato na hato kandi bikagira ingaruka ku miryango.
Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwakatiye igifungo cya burundu Murwanashyaka Charles bitaga Gacumba, nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kwica umugore we Yankurije Vestine yabigambiriye, bakaba bari bafitanye umwana umwe.
Uruganda rw’umuceri rwa Gafunzo rwaremeye inka umubyeyi warokotse Jenoside yakorewe Abatusti mu 1994, mu rwego rwo kumufasha kwiteza imbere no kwishimira ko abagore bafite uruhare mu iterambere ry’Igihugu.
Ishuri ryisumbuye rya College Karambi mu Karere ka Ruhango ryahawe ibikoresho bya Laboratwari by’agaciro ka miliyoni 21frw, nyuma yo kongererwa amashami yigisha siyansi, ahuje mu binyabuzima, ubutabire, ubugenge ndetse n’ibinyabuzima.
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Ruhango, SP Sano Nkeramugaba, avuga ko kuba amarondo adakorwa neza bitiza umurindi ibyaha birimo ubujura, urugomo n’ibindi byaha bihungabanya umutekano mu Karere ka Ruhango.
Ubyobozi bw’Akarere ka Ruhango burasaba abaturage gushyigikira ibikorwa by’ubukorerabushake, kuko ari byo byahereweho mu gutegura no gutangiza urugamba rwo kubohora Igihugu, Abanyarwanda bakaba bafite umutekano.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango burasaba aborozi kwirinda kugurisha inyana zivuga ku nka zatewe intanga, kuko baba bagurishije inka zifite imbaraga kandi zat=ri kuzatanga icyoror cyiza ku bifuza ubworozi bugezweho.
Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Muhanga bwasabiye igifungo cya burundu Murwanashyaka Charles, uzwi ku izina rya Gacumba, kubera icyaha bukumukurikiranyeho cyo kwica umugore we bashakanye mu buryo butemewe n’amategeko amutemye yabigambiriye.
Abagize Imboni z’imiyoborere mu Karere ka Ruhango baratangaza ko hifashishijwe ikarita nsuzumamikorere, hazacika igisa n’indwara yamenyerewe n’abayobozi muri za raporo nyinshi zigaragaza ko ibintu byakozwe kandi ari ibinyoma, ibikunze kwitwa ‘gutekinika’.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango mu minsi ishize bwategetse umugore witwa Nyirahabimana Illuminée guha inzu yo guturamo umugabo we witwa Bizimana Daniel, mu gihe bategereje ko ibirego bafitanye mu nkiko bifatwaho imyanzuro.
Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha RIB ruratangaza ko rwafashe uwitwa Rutagengwa Alexis ukekwaho gutwika imodoka y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhangoi bwatangije gahunda y’ukwezi kw’imiyoborere myiza, aho bamara ukwezi bakorera mu baturage, ngo babakemurire ibibazo banaganire ku buryo bwo gukorana n’inzego kugira ngo birinde gusiragira mu manza.
Ishami rya gisirikare rishinzwe gutegura ibisasu, ryaturikije gerenade ebyiri, zari zabonetse aho umuturage yubakaga mu Murenge wa Mwendo. Izo gerenade zari zabonetse ubwo umuturage wo mu Murenge wa Mwendo, wasizaga aho yubaka umusingi w’urugo rwe, yabonaga gerenade ebyiri bari gucukura tariki 06 Nzeri 2022.
Hafi y’urugo rw’umuturage mu Karere ka Ruhango mu Murenge wa Mwendo, habonetse gerenade ebyiri, ubwo umuturage yacukuraga umusingi mu buryo bwo gushaka gutega urugo rwe ngo rutazasenywa n’amazi.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakemuye ibibazo by’abaturage b’Akarere ka Ruhango ndetse bimwe muri byo asaba inzego bireba kubikurikirana. Mu ruzinduko rw’iminsi ine yatangiye rwo kuganira n’abaturage mu Ntara y’Amajyepfo n’Iburengerazuba, aho yarutangiriye mu Karere ka Ruhango kuri uyu wa Kane tariki 25 Kanama 2022, (…)
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasezeranyije abaturage b’Akarere ka Ruhango ko ibyo yabemereye yiyamamaza mu mwaka wa 2017, ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, bitarakorwa bigieye gushyirwamo imbaraga bikagera ku baturage.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi, arasaba urubyiruko cyane cyane urw’abakobwa kugendera ku ndangagaciro yo kwiyubaha bakambara bakikwiza, kuko uwambaye ubusa yitesha agaciro akagatesha n’abamureba.
Abaturage batishoboye mu Karere ka Ruhango, barasaba guhabwa ubufasha bwo kubona imigozi yabugenewe mu kuzirika ibisenge by’inzu, no guhabwa ubumenyi mu kuzirika izo nzu mu rwego rwo gukumira ibiza bishobora guterwa n’ingaruka y’imvura y’umuhindo igiye kugwa.
Kuri uyu wa Mbere tariki 15 Kanama 2022, abakozi b’Akarere ka Ruhango 80 bakorera ku cyicaro cy’ako Karere, basuye Ingoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside.
Umuturage wo mu Karere ka Ruhango wakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akaza gufungurwa nyuma yo kurangiza igihano, arasaba ko yafashwa kugera muri za gereze n’ahandi hahurira abantu benshi, agatanga ubuhamya ku bagifunze, bakabohoka bakavugisha ukuri bagasaba imbabazi abo bahemukiye.
Abaturage bo mu Kagari ka Mpanda mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango barishimira kuzuza inyubako y’ibiro by’akagari, yatwaye miliyoni 27Frw, aho uruhare rwabo rungana na miliyoni 20Frw.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buratangaza ko bugiye gutunganya ubuso busaga Ha 700 z’ibishanga bizahingwaho umuceri, mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’inganda zitunganya umuceri zigaragaza ko nta musaruro uhagije zifite.