Ruhango: Abarimu babaye indashyikirwa mu kwiteza imbere bahembwe

Koperative Umwalimu SACCO mu Karere ka Ruhango, yahembye abarimu bahize abandi mu kwiteza imbere binyuze mu ikoranabuhanga, gukoresha neza inguzanyo no kwibumbira mu bimina ku mashuri.

Umwarimu wakoresheje neza inguzanyo ni we uha ingemwe z'ibiti Akarere ka Ruhango
Umwarimu wakoresheje neza inguzanyo ni we uha ingemwe z’ibiti Akarere ka Ruhango

Umucungamutungo w’Umwalimu SACCO mu Karere ka Ruhango, Mutatsimpundu Sylvie, avuga ko abahembwe barimo amatsinda y’abarimu biteje imbere, umwarimu wakoresheje inguzanyo neza, uwakoresheje konti neza mu kwizigamira, n’uwakoze umushinga mwiza wagurijwe akanishyura neza.

Mutatsimpundu avuga ko guhemba abarimu bakoranye neza n’Umwalimu SACCO, biri muri gahunda yo gushishikariza abarimu kwitabira serivisi za koperative yabo, kuko batangiye gahunda y’ikoranabuhanga aho umuntu ashobora guhabwa serivisi atavuye aho ari.

Avuga ko nk’umwarimu wakoresheje inguzanyo neza yakoze umushinga wo gukora ubuhumbikiro bw’ibiti, ubu akaba ari we ufite isoko ryo guha ingemwe z’ibiti akarere kose ka Ruhango, naho uwizigamiye neza yakoresheje konti ya ‘nzigamira nige’ abasha kwirihira amashuri makuru.

Agira ati “Nka Nzigamira nige, buri mwaka iyo konti yunguka atanu ku ijana, umwarimu ahitamo gukatwa ku mushahara cyangwa kwibikiriza ku giti cye. Turashishikariza ibigo by’amashuri kubitsa mu Umwalimu SACCO no kuhishyurira amafaranga y’ishuri, kuko turimo gukoresha ikoranabuhanga nk’andi mabanki”.

Banahawe seritifika z'ishimwe
Banahawe seritifika z’ishimwe

Ushinzwe uburezi mu mashuri y’incuke, abanza n’amasomero y’abakuze mu Karere ka Ruhango, Tuyisenge Daniel avuga ko guhemba abarimu bahize abandi, bibatera ishema ry’umusaruro w’ireme ry’uburezi batanga ndetse n’uko bigaragara biteje imbere.

Agira ati “Guhemba abarimu bibongerera imbaraga mu gukora bishimye, batuje, buriya iyo umwarimu yiteje imbere bituma yigisha neza agatanga umusaruro mwiza, ugendanye n’ireme ry’uburezi ryifuzwa”.

Tuyisenge avuga ko Umwalimu SACCO utuma abarimu bagira umuco wo kwizigamira, bityo amafaranga yabo akazabagirira akamaro mu minsi yigiye yo, gukora imishinga ibyara inyungu binyuze mu nguzanyo bahabwa no gukora akazi kabo neza.

Abarimu bahembwe bavuga ko bazakomeza gukora cyane bakiteza imbere, kuko uretse guhabwa ibihembo, ibyo bakora biba byanabateje imbere.

Abahembwe bahawe za mudasobwa zizabafasha mu myigishirize, ibikombe na seritifika z’ishimzwe.

Koperative Umwalimu SACCO mu Karere ka Ruhango ifite abanyamuryango basaga 2700, ikaba imaze gutanga inguzanyo z’asaga miliyari imwe, aho bitewe n’umushinga umwarimu yemerewe inguzanyo kuva ku bihumbi 100Frw kugeza kuri miliyoni 10Frw.

Umwalimu SACCO Ruhango yatangiye gukoresha ikoranabuhanga
Umwalimu SACCO Ruhango yatangiye gukoresha ikoranabuhanga

Inguzanyo bahabwa zishobora kwishyrwa kugeza ku myaka 12, ku nyungu iri hasi ugereranyije n’andi mabanki kuko nko ku mishinga n’irimo no kubaka inyungu iba ari 11%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni byiza cyane rwose,ariko reka mbisubiremo ishami rya Ruhango dutanga service itari sawa! Izigire kuri Muhanga Irène uko nafanya neza ana crient.(bavuga neza bamwenyura nta mishipa,buhita,bakwitayeho,ntawe uhutazwa)!wagawe service I Muhanga ntiwakumbura Ruhango,aho bamwe mu batanitaba phone ubaza I kibazo kweri! Bisubireho ndabivuza !

Bertin yanditse ku itariki ya: 5-02-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka