Ruhango: RIB yafashe ukekwaho gutwika imodoka ya Gitifu w’Umurenge

Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha RIB ruratangaza ko rwafashe uwitwa Rutagengwa Alexis ukekwaho gutwika imodoka y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango.

Abatabaye bahagobotse imodoka itarashya cyane ngo yangirike bikabije
Abatabaye bahagobotse imodoka itarashya cyane ngo yangirike bikabije

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr. Murangira Thierry, yemereye Kigali Today ko uwo mugabo w’imyaka 28 yafatiwe mu Karere ka Ruhango igendeye ku makuru yatanzwe n’abamubonye.

Tariki 02 Nzeri 2022, nibwo RIB yafunze Rutagengwa Alexis, akurikiranyweho icyaha cyo gutwika imodoka y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango ayisanze aho yari iparitse.

RIB itangaza ko ibyo yaba yarabikoze kuko ngo yari yasenyewe inzu yubakaga mu buryo butemewe, agatwika imodoka y’umuyobozi ashaka kwihimura.

Ibyo byabereye mu Karere ka Ruhango, Umurenge wa Ruhango, Akagari ka Nyamagana, Umudugudu wa Butara tariki ya 04/01/2022, hakaba hari hashize amezi umunani Rutagengwa ashakishwa.

RIB itangaza ko Rutagengwa amaze gukora icyo gikorwa cyo gutwika imodoka yahise acika, ariko aza gufatwa dosiye ye ikaba yarashyikirijwe Ubushinjacyaha tariki ya 05/09/2022.

Rutagengwa akurikiranyweho icyaha cyo gutwikira undi ku bushake inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu cyangwa ahandi hantu.

Icyo cyaha gihanwa n’ingingo ya 180 y’Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Icyo gihano ni Igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 15, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 3,000,000 frw ariko atarenze 5,000,000 FRW.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nonese ayomafaranga aguze iyomodoka byibuze!

umusogongezi yanditse ku itariki ya: 14-09-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka