Ruhango: Abaturiye APARUDE ngo bahangayikishijwe n’umwanda uhaturuka

Abaturage batuye mu mudugudu wa Kigimbu akagari ka Nyamagana, umurenge wa Ruhango mu karere ka Ruhango, baravuga ko babangamiwe n’umwanda w’umusarane umanuka mu kigo cy’ishuri APARUDE ukabasanga mu ngo zabo.

Aba baturage batuye munsi y’umuhanda ugabanya iki kigo n’ingo z’aba baturage, baravuga ko imisarane y’iri shuri iherutse guturika umwanda ukamanuka mu muhanda ubagabanya bakicwa n’umunuko.

Maradona Etienne na Niyonzima Samuel batuye munsi y’iri shuri bagize abati “mu gihe cya saa munani z’urukerera tariki 08/07/2013, twagiye kumva twumva umunuko udusanze mu nzu, nta muntu wongeye kuryama”.

Abaturage ngo bahangayikishijwe n'umwanda unyura muri uyu muhanda kuko ngo ushobora kuzagira ingaruka ku buzima bw'abana babo.
Abaturage ngo bahangayikishijwe n’umwanda unyura muri uyu muhanda kuko ngo ushobora kuzagira ingaruka ku buzima bw’abana babo.

Aba baturage kimwe n’abagenzi babo batuye muri uyu mudugudu, bavuga ko ikibazo kibaye ku nshuro ya kabiri ariko nta kintu inzego zaba iz’ishuri cyangwa z’ubuyobzi zigikoraho.

Bakavuga ko bahangayikishijwe n’uko bashobora kuzahandurira indwara, ngo kuko mu gihe cy’imvura umwanda uturuka muri iri shuri, uramanuka ukajya mu mazi aba baturage bavoma.

Ubuyobozi bw’iri shuri burahakana bwivuye inyuma ko ibyo aba baturage bavuga ari ukuri, ngo kuko ibyamanutse biva muri iki kigo atari umwanda wo mu musarane ahubwo ngo ni amazi yahamanutse.

Niyitanga Jean Claude ni umuyobozi w’iri shuri, avuga ko amazi aturuka mu gikoni ariyo yamanutse aha hantu, ngo ntabwo ari umwanda wo mumusarane nk’uko aba baturage babivuga.

Umuturage yereka umunyamakuru aho uyu mwanda uza ukaruhukira bagahita bawurenzaho itaka ngo udakomeza kubanukira.
Umuturage yereka umunyamakuru aho uyu mwanda uza ukaruhukira bagahita bawurenzaho itaka ngo udakomeza kubanukira.

Gusa uyu muyobozi akavuga ko barimo gukora inyigo y’ukuntu aya mazi atazajya akomeza kumanuka aha hantu.

Ishuri rya APARUDE riherereye mu mujyi wa Ruhango mu karere ka Ruhango, ryubatse ahantu hahanamye hari agasozi kagizwe n’amabuye kuburyo ushobora kubona ko ari nayo nandaro y’ibi bibazo abayobozi b’ishuri n’abaturage bakomeje kwitaniraho bamwana.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Turabashimira kumakuru Agezweho muduha mukatugerera naho tutabasha kwigeza mukatuvuganira.Ni Erneste I ngororero-Kabaya.

Erneste yanditse ku itariki ya: 2-08-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka