Kugeza ubu abanyeshuri b’iki kigo barira ndetse bamwe bakarara mu mahema bahawe na Unicef, mbere y’uko bahabwa aya mahema babanje kujya barira hanze.

Mbere y’uko hamenyekana icyateye inkongi z’umuriro zibasiye iri shuri inshuro eshatu, aba banyeshuri ngo bari bahangayitse cyane ariko kuva aho bamenyeye ababiri inyuma ndetse bakanasanga ari bagenzi babo ngo barabyakiriye bemera gutuza.
Kuba ngo barira mu mahema kandi mbere bari bafite aho barira hameze neza ntacyo bibatwaye kuko bamaze kubyakira nk’uko bitangazwa na Uwimana Denyse umunyeshuri uhagarariye abandi muri iki kigo.

Denyse avuga ko kugeza ubu kurira mu mahema ntacyo bibatwaye, ngo kuko hageragezwa gukora amasuku ashoboka kuburyo babona nta kibazo bashobora guhura nacyo.
Mbere y’uko aba banyeshuri batangira kurira mu mahema, umuyobozi w’iri shuri Frere Gahima Alphonse, avuga ko bahangayikishijwe n’ikibazo cy’imvura ko iramutse iguye abanyeshuri batabona uko barya.
Ishuri rya E S Byimana ryahiye inshuro eshatu hashya amacumbi y’abanyeshuri n’aho bariraga. Ibi byose bikaba byarakozwe n’abanyeshuri bavuga ko batashakaga kuhiga.

Abana bane bahamijwe iki cyaha n’urukiko rwisumbuye rwa Muhanga naho abandi babiri bakaba barajyanywe mu kigo ngorora muco.
Kugeza ubu ubuyobozi bw’iri shuri bufatanyije na minisiteri y’uburezi batangiye igikorwa cyo gusana ibyahiye.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Murengwa nabi nayo mwabona muyahaye inkongi ko mwasaze.