Ruhango: Hatoraguwe gerenade iteze imbere y’umuryango w’umuntu

Mu gitondo cya tariki 25/05/2013 imbere y’umuryango wa Habagusenga Edson utuye mu kagari ka Nyamagana umurenge wa Ruhango mu karere ka Ruhango, hatoraguwe gerenade yo mu bwoko bwa Tortoise ihateze ku rugi.

Hakekwa ko uwitwa Rugero Paul utuye mu murenge wa Mbuye ariwe uri inyuma y’iki gikorwa kuko ngo yari asanzwe abwira uyu Habagusenga ko azamwica bitewe n’uko yari yaramutwariye umugore igihe yari afunze.

Nubwo uyu mugabo Rugero wahoze ari umusirikare akaza gusezererwa atari yatabwa muri yombi, ngo inzego z’umutekano ziri mu gikorwa cyo kumushakisha.

Eric Muvara

Ibitekerezo   ( 8 )

mwaramutse bakunzi bururubuga?rwose turasaba police gukorana ubushishozi nkuko ibisanganywe kuko niba uwo muntu nubundi bari bafitanye ikibazo nibyiza kumukoraho iperereza ariko abo nabo bashobora kuyihishyirira kugirango bateze ikibazo uwo bagifitanye nonese ko wumva ari demobu byari bimunaniye kuyibatega muburyo yabagirira nabi? nukuri iyo gerenade ishobora nokuva ahandi baba bafitanye ikibazo biragomba ubushishozi.murakoze

MIMIa yanditse ku itariki ya: 26-06-2013  →  Musubize

Njye ndumva aribyo kubera ko yaba amushinza kumutwarira umugore.

francine yanditse ku itariki ya: 25-06-2013  →  Musubize

Njye ndumva aribyo kubera ko yaba amushinza kumutwarira umugore.

francine yanditse ku itariki ya: 25-06-2013  →  Musubize

Mu bisasu bitegwa, sinzi niba habamo Grenade. abahanga mu by’amasasu badusobanurire, ariko njye sinumva ukuntu umuntu atoragura grenade iteze nk’uko umutwe w’iyi nkuru ubivuga. Umutwe w’iyi nkuru rwose ntabwo nemeranywa nawo. Gusa icyo ni icyo bita urwango, iyo umuntu akwanze akugerekaho ibintu, nyuma ashobora no kuvugako wari uyitunze!! Tujye dusesengura neza

Jean Marc yanditse ku itariki ya: 27-05-2013  →  Musubize

cyakora no gutwara umugore wabandi si byiza da!

obama yanditse ku itariki ya: 27-05-2013  →  Musubize

uti yari gukora iki?nk’umukristu nakwishimira ko abakoze icyo gikorwa ari umugore nyirabayazana n’umugabo wamutwaye baburanishwa bagatsindwa imbere y’imbaga y’abantu barangiza bagasaba imbazai uwo bahemukiye, nawe akazitangira imbere yabo bantu , ariko bombi umugore n’umugabo warufunze bagahindukira imana , wawundi watwaye umugore w’abandi nawe agasubira mubuzima busanzwe

duniamambo yanditse ku itariki ya: 27-05-2013  →  Musubize

Kwica sibyiza na gato. Gusa gutwara umugore wundi nabyo ntibikwiye kwihanganirwa. !!. Ese yari gukora iki? Mutange ibitekerezo?

yanditse ku itariki ya: 27-05-2013  →  Musubize

Kwica sibyiza na gato. Gusa gutwara umugore wundi nabyo ntibikwiye kwihanganirwa. !!. Ese yari gukora iki? Mutange ibitekerezo?

yanditse ku itariki ya: 27-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka