Ruhango: Abagabo 2 bari mu maboko ya polisi bakekwaho kwenga ibikwangari
Kanyamibwa Antoine wo murenge wa Byimana na Niyonsaba Ephrem wo murenge wa Mbuye ho mu karere ka Ruhango, bakurikiranywe inzego z’umutekano kubera kwenga inzoga z’inkorano z’izwi ku mazina y’ibikwangari.
Kanyamibwa Antoine wo mu mrenge wa Byimana yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano zari ku irondo mu ijoro rya tariki 08/07/2013 mu kagari ka Musenyi umudugudu wa Rugerero, akaba afungiye kuri polisi ya Byimana.
Umunyabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Byimana Nahayo Jean Marie tariki 09/07/2013, yavuze ko uyu mugabo atanengaga inzoga y’ibikwangari gusa ahubwo ngo y’anabagaburiraga inyama z’ingurube “Akabenzi” zidasobanutse.

Niyonsaba Ephrem ukomoka mu kagari ka Gisanga umurenge wa Mbuye akarere ka Ruhango, yafatiwe mu kagari ka Gitare umurenge wa Nyarubaka akagari ka Kamonyi aho atekera ibi bikwangari.
Akaba yatawe muri yombi muri iki gitondo tariki 09/07/2013 afatanywa ibikwangari bigera kuri litiro kuri 300 bihita bimenwa.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|