Impanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Daihatsu yabereye mu murenge wa Shangi mu karere ka Nyamasheke tariki 09/06/2013 yakomerekeyemo abantu batandatu bahise bajyanwa ku Bitaro bya Bushenge.
Niyonsenga Jean w’imyaka 25 uzwi ku izina rya Gumiriza wo mu mudugudu wa Rubavu, akagari ka Nyamugari mu murenge wa Shangi afungiye kuri Station ya Polisi ya Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke azira gukubita se inyundo mu mutwe ngo kuko yari yahaye mushiki we umunani.
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu karere ka Nyamasheke, ku wa gatandatu tariki 08/06/2013 batangiye kwitegura amatora y’Abadepite azaba muri Nzeri 2013.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Dr Harebamungu Mathias, yifatanyije n’abaturage b’akarere ka Nyamasheke mu muganda ugamije kwimura abaturage batuye mu manegeka (High Risk Zone) bagatuzwa ku midugudu yagenwe.
Abayobozi ba pariki ya Nyungwe biyambaje inzego zitandukanye zo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke dore ko bose bahurira kuriyo Pariki kugirango babafashe gukumira barushimusi bakomeje kubangamira umutekano w’ibinyabuzima bituye muri iyi pariki.
Umudugudu wa Kivugiza wo mu kagari ka Kibogora mu murenge wa Kanjongo kuwa kane tariki 06/06/2013 wahawe icyemezo cy’ishimwe ndetse bawuterekera “Intango” mu ruhame nk’ikimenyetso cy’uko wahize indi midugudu yo mu murenge wa Kanjongo mu kwesa imihigo ya 2012-2013.
Umwana w’imyaka 16 witwa Uwimana Habineza wo mu mudugudu wa Nyenyeri, akagari ka Kibogora mu murenge wa Kanjongo wo mu karere ka Nyamasheke yarohamye mu kiyaga cya Kivu tariki 02/06/2013, aburirwa irengero.
Umuhanda wa kaburimbo ukorwa mu karere ka Nyamasheke watangiye gusaduka bu bice bitandukanye, mu gihe nta mwaka urashira ukozwe. Ibi ngo bishobora kuba biterwa n’uko abawukoze bagiye ifungirana amasoko y’amazi bakayazibya badashyizeho ibiraro.
Abantu babiri bitabye Imana abandi babiri barakomereka cyane mu mpanuka y’imodoka ya FUSO yabaye mu gitondo cya tariki 01/06/2013 mu gice cy’ishyamba rya Nyungwe giherereye mu murenge wa Bushekeri mu karere ka Nyamasheke.
Ku mugoroba wa tariki 29/05/2013, inzuki zo mu ruvumvu ruri mu mudugudu wa Bitaba mu kagari ka Rugari mu murenge wa Macuba zaraturuye zirya abantu, zica inka ndetse n’ingurube.
Imurikagurisha ryari kuba mu karere ka Nyamasheke kuva tariki ya 31/05/2013 kugeza ku ya 06/06/2013 ryasubitswe, nk’uko byemezwa n’ubuyobozi bw’Urugaga rw’Abikorera mu karere ka Nyamasheke ndetse n’ubuyobozi bw’aka karere.
Havugimana Emmanuel w’imyaka 35 y’amavuko wo mu mudugudu wa Nkuro mu kagari ka Vugangoma mu murenge wa Macuba afungiye kuri Station ya Police ya Kanjongo kuniga undi mugabo amushinja ko yamusambanyirizaga mushiki we.
Umujyanama Mukuru mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Miturire (UN Habitat) mu karere akaba anashinzwe u Rwanda by’umwihariko, Dr Jossy Materu, yatangije amahugurwa y’iminsi itanu agenewe abafite imiturire n’imicungire y’ubutaka mu nshingano mu karere ka Nyamasheke.
Sindambiwe Theoneste w’imyaka 22 wo mu mudugudu wa Kamonyi mu kagari ka Murambi, mu murenge wa Cyato wo mu karere ka Nyamasheke yagwiriwe n’ikirombe kimuheza umwuka ubwo yari yagiye kwiba amabuye y’agaciro ya coltan mu kirombe cya Koperative CODINYA muri uwo murenge.
Nyandwi Felicien w’imyaka 42 y’amavuko wo mu mudugudu wa Gaseke mu kagari ka Gatare mu murenge wa Macuba wo mu karere ka Nyamasheke afungiye kuri Station ya Police ya Kanjongo muri aka karere nyuma yo gukomeretsa umugore we amukata umunwa.
Ibigo by’imirimo (entreprises) 877 byo mu karere ka Nyamasheke byabaruwe ko bidatangira abakozi babyo ubwishingizi butandukanye birasabwa kwikubita agashyi kugira ngo bimenye icyo amategeko ateganyiriza abakozi.
Abikorera bo mu karere ka Nyamasheke barategura imurikagurisha rya mbere muri aka karere kugira ngo bagaragaze ibikorerwa muri aka karere kandi banunkuke ubumenyi n’ubunararibonye bazasangizwa n’abikorera b’ahandi bazaza kumurika ibikorwa byabo.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Francois Kanimba, arashishikariza abaturage kugira ibitekerezo bibyara imishinga y’iterambere kuko Leta ibishingira mu kubona amafaranga yo gushyira mu bikorwa iyo mishinga yo kubateza imbere.
Kantarama Anne Marie w’imyaka 58 ndetse n’umukobwa we witwa Izerimana Gisele w’imyaka 20 y’amavuko bo mu murenge wa Bushenge mu karere ka Nyamasheke bafungiye kuri Station ya Police ya Ruharambuga muri aka karere bakekwaho urupfu rw’umugabo nyir’urugo.
Umwana w’umuhungu w’imyaka 12 y’amavuko wo mu mudugudu wa Rumuna, akagari ka Wimana mu murenge wa Ruharambuga wo mu karere ka Nyamasheke arakekwaho gusambanya undi mwana w’umukobwa ufite imyaka 4 gusa y’amavuko.
Mu ijoro rishyira tariki 12/05/2013, Hajabakiga Gaspard wo mu mudugudu wa Gikuyu mu kagari ka Ninzi, mu murenge wa Kagano yari yivuganywe n’abaturage bo mu mudugudu wa Mujabagiro muri ako kagari bamushinja kuba “Umucuraguzi”.
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo muri Kaminuza ya Kibogora iri mu karere ka Nyamasheke, tariki 11/05/2013, bashyizeho Urwego rwihariye rubagenga, nk’abanyamuryango ba FPR babarizwa muri iyi kaminuza.
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo ku rwego rwihariye (Cellule Specialisé) rw’Ibitaro bya Kibogora byo mu karere ka Nyamasheke bibarutse abandi banyamuryango 18 barahiye tariki 8/05/2013 bemeza ko batazasubira inyuma mu bikorwa biteza imbere u Rwanda n’Abanyarwanda.
Umurambo w’umugabo uri mu kigero cy’imyaka nka 30 y’amavuko ariko utaramenyekana, watoraguwe mu gice cy’ishyamba rya Nyungwe giherereye mu mudugudu wa Mujabagiro mu kagari ka Buvungira mu murenge wa Bushekeri wo mu karere ka Nyamasheke.
Mu gihe kitarenze uku kwezi kwa Gicurasi 2013, mu karere ka Nyamasheke haraba hari Station y’amavuta y’ibinyabiziga, ari na yo Station izaba ibonetse muri aka karere kuko indi yigeze kuhaba yashenywe na Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ntiyongere gukora ukundi.
Abashinzwe umutekano w’ibanze bazwi nka ba Local Defence batanu batoranyijwe nk’indashyikirwa mu karere ka Nyamasheke bahawe inka, tariki 03/05/2013. Guhemba ba Local Defense b’indashyikirwa mu murimo wabo ari ukugira ngo abawukora bawuhe agaciro kandi bawukunde kurushaho.
Zibia Mukamazimpaka wo mo mudugudu wa Kagarama, akagari ka Kibogora mu murenge wa Kanjongo wo mu karere ka Nyamasheke, yapfiriye ku Bitaro bya Kibogora byo mu karere ka Nyamasheke nyuma gato yo gutoragurwa ku muhanda wo muri uyu mudugudu wa Kagarama aho yari yaguye.
Ubufatanye bw’inzego z’umutekano n’abaturage mu kubungabunga umutekano bukwiriye gukomeza kwimakazwa kugira ngo umutekano usugire, bityo n’umurimo ubashe gukorwa neza; nk’uko bitangazwa n’Umukuru wa Polisi muri Station ya Police ya Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke, CIP Adrien Rutagengwa.
Abanyeshuri biga muri Kaminuza ya Kibogora (Kibogora Polytechnic) iri mu karere ka Nyamasheke barasabwa kugira ubumenyi buhagije mu bijyanye n’icyerekezo cy’ubukungu u Rwanda rufite kandi bakarushaho kuzamura imyumvire y’abaturage kugira ngo bakunde umurimo mu rwego rwo guharanira iterambere ryihuse.
Umugabo witwa Nyaminani Felisi usanzwe utuye mu murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi yihishe umugore babyaranye kabiri ajya gusezerana n’umukobwa wo mu murenge wa Kagano mu karere ka Nyamasheke.