Nyamasheke: Abikorera barategura imurikagurisha rya mbere mu mateka yabo

Abikorera bo mu karere ka Nyamasheke barategura imurikagurisha rya mbere muri aka karere kugira ngo bagaragaze ibikorerwa muri aka karere kandi banunkuke ubumenyi n’ubunararibonye bazasangizwa n’abikorera b’ahandi bazaza kumurika ibikorwa byabo.

Iri murikagurishwa ry’iminsi 7 rizatangira tariki 31/05/2013 muri Centre ya Tyazo ryitezweho kuzaba igisubizo ku bikorera bo mu karere ka Nyamasheke kuko bagiye kugaragaza ibikorwa byiza bakoraga ariko ntibabone uburyo bwo kubyerekana; nk’uko bisobanurwa n’umuyobozi w’Urugaga rw’abikorera mu karere ka Nyamasheke, Majyambere Venuste.

Umukuru wa PSF mu karere ka Nyamasheke, Majyambere Venuste ubwo yaganiraga n'abacuruzi bo muri Centre ya Tyazo.
Umukuru wa PSF mu karere ka Nyamasheke, Majyambere Venuste ubwo yaganiraga n’abacuruzi bo muri Centre ya Tyazo.

Abikorera bo muri aka karere bateguye iri murikagurisha bashingiye ku mahirwe yo kubona umuhanda wa kaburimbo, babonye bwa mbere (mu mateka y’akarere ka Nyamasheke) mu mwaka ushize wa 2012, bityo bikazafasha abazaherekeza kutagorwa n’uburyo bw’inzira kuko zizaba zigendeka.

Mu bikorwa by’abikorera bo mu karere ka Nyamasheke bitegerejwe muri iri murikagurisha harimo ibishingiyeku ku buhinzi bw’ikawa n’icyayi ndetse n’inganda zabyo, amakoperative y’uburobyi bwo mu Kiyaga cya Kivu, ubuhinzi bw’inanasi zera ku bwinshi muri aka karere ndetse n’ubucuruzi muri rusange.

Abacuruzi benshi biganjemo abaciriritse bagaragaza ko bagiye kwitabira imurikagurisha bwa mbere.
Abacuruzi benshi biganjemo abaciriritse bagaragaza ko bagiye kwitabira imurikagurisha bwa mbere.

Muri iri murikagurisha kandi hategerejwemo amabanki n’ibigo by’imari bitandukanye, amaresitora n’amahoteri atandukanye, dore ko mu karere ka Nyamasheke hari amahoteri kuva ku rwego ruciriritse kugeza ku rwego rwo hejuru nka Nyungwe Forest Lodge y’inyenyeri 5.

Ikibanza cyo muri iri murikagurisha kiragura amafaranga ibihumbi 25, ariko bitewe n’umurika ibikorwa bye akaba ashobora kucyagura kugeza ku bihumbi 200 kandi ngo hari abacuruzi batangiye kwishyura, nk’uko twabitangarijwe n’Umuyobozi wa PSF muri aka karere.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka