Nyamagabe: Uruganda Perezida Kagame yasabye ko rukora muri 2019 na n’ubu ntirurafungura imiryango
Abahinzi b’ingano bo mu Turere twa Nyamagabe na Nyaruguru bavuga ko bakomeje gutegereza ko uruganda rutunganya ingano rwubatswe ahitwa mu Gasarenda (agasantere gaherereye mu Murenge wa Tare mu Karere ka Nyamagabe) rwongera gufungura imiryango.

Mu minsi yashize ho ngo bigeze kumva imashini zihinda, batangira kwibwira ko bagiye kubona isoko ry’umusaruro w’ingano, ariko imashini ngo ntizamaze n’icyumweru, hanyuma zirongera ziraceceka, icyizere cy’abahinzi bari bazumvise kirongera kirayoyoka.
Mu bahinzi bageze kuri ruriya ruganda rugeragezwa hari abaketse ko rutakomeje kubera ibura ry’ingano, biturutse ku kuba izuba ryacanye mu bihe byashize ryarateye inzara ku buryo abenshi ingano bazifashishije mu mafunguro yo mu ngo.
Nk’uwitwa Rosalie Mukarugwiza agira ati “Nta ngano abaturage bejeje, habaye inzara pe! Ntabwo uruganda rwabonye ingano. Abaturage barazitetse. Nta kigenda, inzara yarateye ino. Ingano ni zo gatsima, ni zo gikoma.”

Icyakora, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Hildebrand Niyomwungeri, avuga ko uru ruganda rutarafungura imiryango, kandi ko uwaruguze ari we Janvier Gasasira ufite kampani yitwa YAK Fair yasabwe kuzaba yaratangiye gukora mu kwezi k’ Ugushyingo 2023.
Agira ati “Uruganda ntiruratangira gukora. Rwiyemezamirimo waruguze hari imbogamizi yagize zijyanye n’icyuma kinoza neza ifarini. Ntarakibona, ariko yahawe igihe. Niba nibuka neza ni mu kwezi kwa 11. Aramutse abaye atarakibona hazarebwa uko uruganda rwakora.”
Rwiyemezamirimo we avuga ko amagerageza bakoze yabagaragarije ibikenewe bimwe bikanabonerwa ibisubizo, ko ibisigaye bizava mu bushobozi yiteze muri banki akiri gushakisha kugeza ubu, ariko ko akurikije aho ibintu bigeze bitashoboka gutangira mu kwezi k’Ugushyingo.

Ati “Bishobora kuba byemeye cyangwa bitaremera, ariko nkurikije amakuru mfite kugeza ubungubu ntabwo byaba byakunze. Ntabwo gukora neza bizaba mbere y’imyaka ibiri itatu, ariko gutangira byo byashoboka nko mu mpeshyi itaha.”
Perezida Kagame amaze gusaba ubugira kabiri ko rwongera gukora
Ikibazo cy’uru ruganda rwahagaze nyamara abaturage bari barwitezeho kubona isoko ry’umusaruro w’ingano cyagejejwe kuri Perezida Kagame ubwo yagendereraga Akarere ka Nyamagabe, muri Gashyantare 2019.
Icyo gihe yasabye abayobozi gukora ibishoboka byose uru ruganda rugatangira gukora, hanyuma muri Kamena 2019 abayobozi barimo Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Gerardine Mukeshimana, na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Soraya Hakuziyaramye, bajya gukurikirana ikibazo rufite. Bahavuye bijeje abahinzi ko rugiye kongera gukora, babasaba guhinga ingano ku bwinshi.
Nyamara, ubwo Perezida Kagame yongeraga gusura Akarere ka Nyamagabe mu kwezi kwa Kanama 2022, yongeye kugaragarizwa ko uru ruganda rutaratangira gukora.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Jean Chrysostome Ngabitsinze, yavuze ko rwaguzwe n’umushoramari witwa Janvier Gasasira, ariko ko rudakora ku bw’imbogamizi afite zirimo kuba atarabona icyangombwa cyarwo, ndetse n’ikibazo cy’umuriro muke utakoresha imashini zirurimo.
Itsinda risesengura ibibazo biri muri uru ruganda ryabisuzumye hagati y’itariki ya 12 n’iya 14 Nzeri 2022 ryatumye rwiyemezamirimo Gasasira ahabwa icyangombwa cy’urwo ruganda, anahabwa amazi n’umuriro yari arukeneyemo.
Iryo tsinda ryemeje ko imyenda uwari urufite mbere yari afite, harimo n’iya REG na WASAC, ari we yabazwa, ko itabazwa Gasasira kuko atarurazwe, kandi ko we yaruguze akaba atararuguranye n’imyenda.
Abo rwanyuze mu maboko bagiye bahomba
Uru ruganda rwubatswe mu 1990. Icyo gihe rwakoreraga mu mushinga wa Crête Congo Nil mu Murenge wa Gatare mu Karere ka Nyamagabe. Muri 2004 rwaguzwe n’uwikorera ku giti cye arwimurira mu Murenge wa Tare, aho bita mu Gasarenda, hafi y’umuhanda ugana i Rusizi.

Nyuma gato rwaje gufunga imiryango kubera ikibazo cy’amadeni, muri 2017 rwongera kuyifungura, ariko nanone muri Mutarama 2018 rwongera kuyifunga.
Rwaje kugurwa na rwiyemezamirimo Janvier Gasasira, ari na we urufite kuri ubu.
Arateganya ko nabona ubushobozi akeneye azongeramo izindi mashini zijyanye n’igihe zizamufasha gukora ifarini nziza, akazongerera uruganda ubushobozi akanaruzitira kandi agashyiramo za camera zigaragaza ibiri kuhakorerwa.

Ohereza igitekerezo
|