IPRC-Kitabi: Bahimbye ikoranabuhanga ribuza inyamaswa konera abaturage

Abanyeshuri babiri biga muri IPRC-Kitabi bahimbye uburyo bw’ikoranabuhanga bwo gukumira inyamaswa ziva muri pariki zije konera abaturage.

Abo ni Tito Niyomugabo na mugenzi we Eric Nsengimana biga mu wa gatatu mu ishami ryo kubungabunga ibidukikije.

Ifoto ifashwe na camera ishobora kureberwa kuri mudasobwa cyangwa kuri telefone byahujwe
Ifoto ifashwe na camera ishobora kureberwa kuri mudasobwa cyangwa kuri telefone byahujwe

Niyomugabo uvuga ko ari we wazanye iki gitekerezo, hanyuma we na mugenzi we bakiyemeza kugikoraho, avuga ko yagikomoye ku kuba iyo Perezida w’u Rwanda asuye Uturere dukora kuri pariki, igihe cyose abaturage bamugezaho ikibazo cy’uko inyamaswa zibonera.

Agira ati “Mu rwego rero rwo kugira ngo icyo kibazo tugikumire, natekereje gukora sisiteme ikoze ku buryo iyo inyamaswa igeze aho twayishyize icana amatara, hanyuma igatanga n’impuruza y’urusaku inyamaswa zitinya.”

Asobanura ko iyo inyamaswa ibonye urumuri rutunguranye ruyikanga, byakubitiraho na rwa rusaku rwagiye rugenwa hafatiwe ku rusaku inyamaswa runaka zikunze guca mu gace kashyizwemo ya sisitemu zitinya, bikaba byatuma isubira inyuma.

Ati “Nk’imvubu zitinya intare. Mu gace zikunze kunyuramo twahageneye urusaku rw’intare. Ahakunze kunyura ibitera na ho twahageneye urusaku rw’amajwi y’abantu benshi kuko ari bo bitinya.”

Kubera ko batekerezaga ko hari n’inyamanswa zitakangwa n’urumuri ndetse n’urusaku, bashyizeho na camera zifotora inyamaswa yakomeza mu mirima y’abaturage, ku buryo iyo foto yabonwa n’abari mu nzu ireba ibiri kubera ahashyizwe za camera ndetse n’abagendagenda mu ishyamba binyuze kuri telefone zabo, ku buryo bahita bajya kuyigarura.

Ubu buryo kandi ngo bushobora no gufasha abarinda abajura mu ngo.

Iri koranabuhanga ricana itara iyo ryumvise ibitambuka
Iri koranabuhanga ricana itara iyo ryumvise ibitambuka

Niyomugabo Ati “Kwa kundi abajura baza bagacukura inzu, ijwi ry’impuruza ryabwira ba nyiri urugo ko hari ikintu kiri hafi aho, hanyuma camera ikagaragaza isura yabo, ku buryo n’ubwo bacika bagera aho bagafatwa.”

Niyomugabo anavuga ko mu rwego rwo kurushaho kugera ku musaruro wifuzwa ku bijyanye no kurinda pariki, bateganya no kuzashyiraho uburyo bw’uko inyamaswa yakomeza kwinjira mu mirima y’abaturage yatangirwa n’amashanyarazi y’imirasire y’izuba, mu gihe abarinda pariki batarabasha kuhagera ngo bayirukane.

Naho ku bijyanye no kurinda inzu, Niyomugabo arateganya kuzakora ku buryo igihe hari umujura mu rugo runaka, ubutumwa buburira bwajya bugera no ku baturanyi, bityo umujura akaba yafatwa byoroshye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

njye ninkicyifuzo nanjye niga ikoranabuhanga ariko usanga ushobora gukora nka project ese nihe yayigeza bakamufasha cg bakamuhugura
ubwo ndavuga kubantu twiga gukora ama website cg system?

hirwabrunozidane yanditse ku itariki ya: 23-03-2023  →  Musubize

njye ninkicyifuzo nanjye niga ikoranabuhanga ariko usanga ushobora gukora nka project ese nihe yayigeza bakamufasha cg bakamuhugura

hirwabrunozidane yanditse ku itariki ya: 23-03-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka