Nyamagabe: Batanu bagwiriwe n’inzu, umwe ahasiga ubuzima

Saa sita n’iminota 20 z’amanywa yo ku wa Kabiri tariki 21 Werurwe 2023, bamwe mu banyamuryango ba Koperative Twuzuzanye ikorera mu Murenge wa Gasaka mu Karere ka Nyamagabe bagwiriwe n’ikiraro cy’inkoko basamburaga, umuntu umwe ahita apfa.

Nk’uko bivugwa n’umukozi ushinzwe imari n’ubutegetsi mu Murenge wa Gasaka, Blandine Nikuze, uwapfuye ni uwitwaga Jacqueline Niyonsaba w’imyaka 42.

Inkuta n’ibiti byari bisakaye ikiraro basamburaga ngo byamugwiriye ubwo yageragezaga gutoragura imisumari yajugunywaga n’abagabo batatu basamburaga amabati yari yubatse iki kiraro.

Nikuze ati “Hejuru hari abagabo batatu b’abanyamuryango basamburaga, hasi hari undi musore baherezaga amabati wari waje kubafasha. Inkuta zagwiriye Niyonsaba, ababonye impanuka batabaye babasha kumukuramo yacitse ukuguru. Bamujyanye ku kigo nderabuzima, na cyo kimwohereza ku bitaro bya Kigeme, ku Kigeme na ho bamwohereza kuri CHUB ari na ho yaguye.”

Wa musore we uretse igiti cyamushwaratuye mu mugongo nta cyo yabaye ku buryo yananze ko bamujyana kwa muganga. Batatu basamburaga inzu na bo bagwanye n’ibiti by’igisenge, ariko n’ubwo bajyanywe kwa muganga ngo ntibari barembye.”

Icyababaje cyane abari mu gikorwa cyo gusambura iyo nyubako, ngo ni ukuntu bari binginze Niyonsaba bamusaba kureka gukomeza gutoragura imisumari kuko ngo bari kuzayitoragura bamaze gusenya burundu, akanga kubumva.

Abanyamuryango ba Koperative Twuzuzanye ngo biyemeje gusenya inzu bororeragamo hafi y’ibiro by’umurenge wa Gasaka, nyuma yo kubigirwamo inama na veterineri w’Umurenge, kuko yabonaga n’ubundi iri hafi kugwa kuko ibiti yari yubakishije byari byaraboze hasi, akaba yarangaga ko yazagwira inkoko igihe bazazana izindi.

Niyonsaba witabye Imana yari umwanditsi muri Koperative Twuzuzanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka