Abahinzi b’icyayi bifuza ko bakoroherezwa kukinywa

N’ubwo bishimira ko umusaruro w’icyayi wazamutse, abahinzi b’icyayi barasaba koroherezwa kugira ngo nabo bashobore kukinywa, kubera ko bababazwa no kugihinga ariko ntibashobore kukinywa, bitewe n’uko inganda zacyo zifunga amapaki manini ahenze, bakifuza ko zafunga na duto duhendutse.

Abahinzi b'icyayi bifuza ko bakoroherezwa kukinywa
Abahinzi b’icyayi bifuza ko bakoroherezwa kukinywa

Barabivuga nyuma y’uko ku cyumweru tariki 21 Gicurasi 2023, ku nshuro ya mbere u Rwanda rwifatanyije n’Isi yose kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe icyayi, umunsi watangiye kwizihizwa guhera mu mwaka wa 2019, ariko kuwizihiza bikagenda bikomwa mu nkokora n’icyorozo cya Covid-19.

Ubwo uwo munsi wizihirizwaga mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe, abahinzi b’icyayi bagaragaje imbogamizi zirimo kuba batabasha kukinywa, bitewe n’uko ku isoko gihenze.

Marcel Mugabe Bizumuremyi, ni umwe mu bahinzi b’icyayi, avuga ko bifuza ko bakoroherezwa ibiciro by’icyayi bikagabanuka ku isoko, kugira ngo nabo bashobore kumva ku buryohe bw’ibyo bahinga.

Ati “Icyayi cyacu ntabwo tukinywa, usanga muri butike twa twayi tugura 50 cyangwa 100 uduturuka hanze, tukumva n’icyayi cya Kitabi gishyizwe mu mabutike, umuhinzi wacyo ufite 200 cyangwa 300 aho kujya kunywa ibindi binyobwa bitari byiza nka za nzagwa zadutse, yagenda akigurira ka gapaki k’icyayi, na we akabasha kukinywa. Aguze ka gapaki koroheje ka macye aragenda akagasangira n’umuryango we.”

Mugenzi we Violette Kabaganwa ati “Twebwe mu cyifuzo ni uko abahinzi b’icyayi badufungira agapaki k’ibihumbi bibiri, nta muhinzi w’icyayi wabibura ngo na we akinywe, kubera ko kunywa icyayi ku muhinzi biragoye. Hari igihe avuga ati ndagura isukari, ndajya kugura icyayi cy’ibihumbi ibi n’ibi akabyihorera ariko agishaka. Baramutse bafunze icy’ibihumbi bibiri twakwishima, tukumva uburyohe bw’icyayi uko bumeze, tukajya tubyuka tujya gusoroma tugisomyeho tukumva ubushyuhe bwacyo.”

Bishimira ko umusaruro w'icyayi wiyongereye
Bishimira ko umusaruro w’icyayi wiyongereye

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa mu kigo cy’Igihugu gishinzwe iyohereza mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi (NAEB), Sandrine Urujeni, avuga ko batangiye igikorwa cyo gushishikariza inganda kugira ngo babe bafasha abahinzi.

Ati “Byatangiye gukorwa, twatangiye gushishikariza inganda kugira ngo babe babafasha, mu by’ukuri igihenda cyane usanga atari na cya cyayi gusa, ariko n’ibyo bapfunyikamo, kugira ngo tubashe kubona uburyo bwakoreshwa kuri buri ruganda, rukorane n’abahinzi babagemurira babafashe kubona icyayi cyiza kandi gihendutse, wenda tugabanyije ibigenda ku bindi bigipfunyikwamo, kandi abanyenganda benshi barabitangiye.”

Umuyobozi Mukuru w’uruganda rw’icyayi rwa Rwanda Mountain Tea, Alain Kabeja, avuga ko uruganda rwabo rwateye intambwe kuko icyayi cyose batunganyije atari ko kijya mu mahanga.

Ati “Dufite n’urundi ruganda rugishyira mu mifuka mito (udushashe) kuva ku magarama itanu kugeza ku magarama ijana, ku buryo bitewe n’ubushobozi ufite ushobora kukigura, ahubwo ikibazo dufite ni uko ari imyumvire ikiri hasi. Abantu babona ko kunywa icyayi ari iby’abasirimu cyane bo batacyigondera, ariko twateye intambwe dusigaye dukora icyayi tukagishyira mu dupaki duto, ku buryo umuntu akurikije ubushobozi afite ashobora kubona icy’amafaranga 10, 20, 100, 200 cyangwa 1000 bitewe n’ubushobozi.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka