Uwitwa Juliet Yankurije ni umwe muri bo wabashije kwiga amashuri yisumbuye akanayarangiza, akaba akunze gukurikirana ibibazo bya bagenzi be.
Mbere y’uko igihembwe gishize cy’amashuri (icya kabiri cy’umwaka 2022-2023) kirangira, yatangarije Kigali Today ko bari bafite abana bagera kuri 40 bataye ishuri, agira ati “Kugeza ubu twese ntawe utazi icyiza cy’umwana wize, ahubwo abana bacu bagera ku ishuri bagacika intege.”
Yunzemo ati “Hari abavuga ko dusibya abana ishuri ngo twagiye kubakorera umucanga, si byo. Ahubwo usanga badukururira ibibi bitewe n’uko biriwe bazerera, na byo biturutse ku guta ishuri.”
Yankurije anavuga ko abana babo benshi biga kuri GS Gasaka, abandi bakeya bakiga kuri GS Kigeme. Ngo hari abo bagiye bakorera ubuvugizi ku Karere bagahabwa ibikoresho kugira ngo basubire ku ishuri, ariko bagerayo abarimu bakabinubira.
Ati “Diregiteri atwemerera kubakira, ariko mu barimu hakavamo abavuga ngo mugaruye ba Batwa? Ngo mwitugaruraho abo batwa, ntitubakira!”
Uwitwa Sindikubwabo ufite umwana wiga mu mashuri yisumbuye kuri GS Kigeme, we avuga ko nta bushobozi bwo kumwishyurira amafaranga y’ifunguro rya saa sita, ariko ko byamuviriyemo guhezwa.
Ati “Nagejeje ikibazo ku Murenge bambwira ko ngomba kubyumvikanaho n’ikigo, baravuga ngo barandohoreye, ariko bajya kugabura, umwana bakamusohora.”
Ananias Itangishaka, umufashamyumvire wa COPORWA mu Karere ka Nyamagabe, na we avuga ko uretse ubushobozi bukeya, n’uko abana b’abasigajwe inyuma n’amateka bafatwa ku ishuri bituma barita.
Ati “Iyo atotejwe rimwe kabiri gatatu acika intege, yakubitana na wa mubyeyi w’imyumvire mikeya na we utarigeze wiga, ugasanga ahise abireka, akajya gufasha iwabo ibiraka.”
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyamagabe ushinzwe imibereho myiza, Agnès Uwamariya, avuga ko bakurikiranye bagasanga nta bana bagera kuri 40, b’abasigajwe inyuma n’amateka bo ku Kigeme bataye ishuri, ahubwo ko abenshi basiba kenshi.
Itotezwa na ryo ngo ntaryo babashije kuhamenya, ariko ngo ntibizababuza kugirana inama n’ishuri bigaho ari benshi bakaganira ku buryo bakwiye kubatwara.
Ati “Ni nka kwa kundi dukura umwana mu muhanda tukamujyana mu ishuri. Umwarimu aba akwiye kugira uko amwihanganira n’uko amutwara.”
Icyakora, si ku Kigeme gusa binubira ihezwa ry’abana babo mu ishuri, kuko Itangishaka avuga ko yanabibonye i Kaduha n’i Kibumbwe.
Ati “Umwaka ushize mu Murenge wa Kibumbwe, umwana yarimo akina na bagenzi be ku ishuri bamurenza ikigo bamutaba mu mwobo banamutera umusumari mu kaboko. Yavujwe na COPORWA ku bitaro by’i Butare, n’ubu yaramugaye. Abandi bana bari bamujijije ko ari umutwa ushaka gukina na bo, nyamara umupira bakinaga wari n’uwe.”
I Kaduha na ho ngo yigeze guhura n’umwana w’uwasigajwe inyuma n’amateka, bamwirukanye ngo kuko yari yaje ku ishuri nta nkweto.
Ati “Yakarabye, yambaye uniforme ifuze, ariko arasohowe ngo nta nkweto yambaye. Ariko wakurikirana ugasanga n’ubundi izo nkweto atazigera azibona.”
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|