Musanze: Abakozi b’Akarere bahawe umukoro wo kuvuguruza abagoreka amateka y’u Rwanda
Abakozi b’Akarere ka Musanze, barasabwa kugira uruhare mu gukoresha ikoranabuhanga, barushaho kuvuguruza no kwamagana abagoreka amateka y’igihugu n’abayavuga uko atari, mu rwego rwo gukumira abifuriza u Rwanda gusubira mu bihe bibi rwanyuzemo.
Ubwo butumwa Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, yabugarutseho ku wa Kabiri tariki 22 Kamena 2021, mu muhango wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko abari abakozi mu byahoze ari Amakomini yabyaye Akarere ka Musanze.
Abakozi b’ako karere bitabiriye umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, babanje gushyira indabo ku rukuta rwanditseho amwe mu mazina y’Abatutsi biciwe mu cyahoze ari Cour d’Appel Ruhengeri, nyuma berekeza ku rwibutso rwa Muhoza, bashyira indabo ku mva ishyinguwemo Abatutsi bishwe muri Jenoside.
Muri iki gihe Abanyarwanda bibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, abakozi b’Akarere ka Musanze ni ubwa mbere bibuka bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bakoreraga inzego z’ubuyobozi n’ibigo bya Leta bitandukanye, byari mu makomini ya Kigombe, Kinigi, Mukingo, Ruhondo na Nkuri ari na yo yaje kubyara Akarere ka Musanze.
Mukanoheli Josée, ni umwe mu bafite ababo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba ari n’umukozi w’ibitaro bikuru bya Ruhengeri. Avuga ko nyuma y’urugamba rwo guhagarika Jenoside, abayirokotse bafashijwe muri gahunda zitandukanye, zabomoye ibikomere bongera kwiyubaka.
Yagize ati “Jenoside ikirangira twari dufite ibikomere byinshi. Abayirokotse bari bakeneye kuvuzwa, kwiga, kubona amacumbi n’ibindi bitugarurira ihumure n’ubuzima bwari mu marembera. Ibyo byose Ubuyobozi bwacu bwadufashije kubigeraho, butubera aho abacu batari bari, tubasha kwiyubaka. Kuba abakozi b’Akarere ka Musanze bibutse abacu bishwe muri Jenoside, ni ibintu bitwongereye izindi mbaraga zo kubaho twumva dukomeye”.
Mu kiganiro cyatanzwe na Muhire Willington, umwarimu muri Kaminuza ya Kigali ishami rya Musanze, yababwiye uko ubutegetsi bwariho mbere ya Jenoside, bwacuze umugambi wo kuyitegura, burayigerageza, kugeza ubwo buyishyize mu bikorwa muri Mata 1994.
Intego yabwo kwari ukugira ngo Abatutsi bose bicwe, hatagize n’uwo kubara inkuru usigara, ariko uwo mugambi mubisha ukaba warahagaritswe n’Ingabo zahoze ari iza RPA, zahagaritse Jenoside yari imaze guhitana Abatutsi basaga miliyoni imwe.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, yabwiye abitabiriye uyu muhango ko ubu bafite inshingano zo gukumira icyo ari cyo cyose, cyasubiza u Rwanda mu bihe bibi rwanyuzemo.
Ati “Cyane cyane nkatwe b’abakozi tujijutse, dufite uruhare rukomeye, kugira ngo tugaragaze ukuri kw’amateka y’Igihugu cyacu na Jenoside, kugira ngo tuvuguruze abayipfobya. Ikoranabuhanga riri mu byadufasha kumenyekanisha ayo mateka hakiri kare, bidasabye ko dutegereza abaryifashisha bayavangavanga, bayatobanga, bakayavuga uko atari”.
Arongera ati “Ni ahacu rero ho guhakanya abakorera muri uwo murongo, cyane ko uburyo twanyuramo, bwose butwegereye kandi butworoheye, tunaharanira kwirinda icyatuma umwiryano n’amacakubiri bibona aho bimenera”.
Abantu 116 bari abakozi b’ibyahoze ari amakomini yabyaye Akarere ka Musanze, ni bo kugeza ubu bamaze kumenyekana ko bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu muhango wo kubibuka hasomwe amazina yabo, abawitabiriye bacana urumuri rw’icyizere.
Mu bundi butumwa abo bakozi bahawe ni ugukorana n’inzego zitandukanye n’abaturage, mu gukomeza gushakisha imibiri itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
Inkuru zijyanye na: Kwibuka27
- Kubwira abato amateka mabi Igihugu cyanyuzemo bizabarinda kugwa mu mutego wo kucyoreka
- IBUKA: Leta izabingingira gutanga amakuru kugeza ryari?
- Jenoside yabaye mu Rwanda yagaragaje ubwigomeke ku Mana - Prof Musemakweli
- Amateka agaragaza ko Nyamagabe ari nk’igicumbi cy’ingengabitekerezo ya Jenoside
- Musanze: Abafana ba APR FC bunamiye abazize Jenoside biyemeza guhangana n’abakiyipfoya
- Senegal: Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bibutse urubyiruko rwishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
- Muhanga: Imibiri 1093 y’abazize Jenoside yashyinguwe mu cyubahiro
- Kwibuka27: Menya uko isanduku yo gushyingura mu cyubahiro igomba kuba iteye
- Abiga muri Kaminuza ya Kigali baramagana abahakana Jenoside bitwaje ibyo bari byo
- Gupfobya Jenoside warayirokotse ni ubuyobe bubi – NURC
- Karongi: Bashyinguye mu cyubahiro imibiri 8.660 y’Abatutsi biciwe ku Mubuga muri Jenoside
- Rwezamenyo: Sengarama arashimira byimazeyo abamwubakiye inzu
- Kinigi: Bibutse bishimye kuko ikibazo cyabo cyasubijwe
- Bugesera: Itorero ADEPR ryibutse Abatutsi biciwe i Kayenzi
- Ni igisebo kuba uwari Minisitiri w’Umuryango yarashishikarije umwana we kwica – Senateri Nyirasafari
- Madamu Jeannette Kagame yifatanyije n’abandi kwibuka imiryango yazimye
- Kuri uyu wa Gatandatu haribukwa imiryango isaga 15,000 yazimye mu 1994
- Umubano w’u Rwanda n’u Burundi witezweho gukurikirana Abarundi bakoze Jenoside
- Ubuhamya: Banze ko uruhinja rwabo rwakwicwa rudahawe Isakaramentu rya Batisimu
- #Kwibuka27: Ko tugenda dusaza, abazadukomokaho tuzabasigira iki?
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|