Musanze: Uko abarwariye Covid-19 mu ngo bamerewe n’uko bitabwaho (ubuhamya)

Nyuma yuko Akarere ka Musanze kagaragaye mu turere twibasiwe na Covid-19, ndetse kakaba gakomeje gukurikira umujyi wa Kigali mu kugira abarwayi benshi bandura buri munsi, Kigali Today yegereye bamwe mu barwariye mu ngo mu rwego rwo kumenya uko bamerewe.

Ari mu cyumba cye ngo atanduza umugore n'abana, avuga ko kubahiriza amabwiriza bituma akira vuba
Ari mu cyumba cye ngo atanduza umugore n’abana, avuga ko kubahiriza amabwiriza bituma akira vuba

Ubwo Kigali Today yateguraga iyi nkuru tariki 06 Nyakanga 2021, Akarere ka Musanze kari gafite abarwariye mu ngo 1077, mu gihe abari barwariye mu bitaro bya Ruhengeri bari 22, ariko biyongeraho 94 bagaragajwe muri Raporo ya Minisiteri y’Ubuzima yo mu ijoro ryo kuri iyo tariki.

Mu baganiriye na Kigali Today barimo kwitabwaho mu ngo zabo bo mu Kagari ka Rwebera mu Murenge wa Cyuve, barimo umugabo wo mu kigero cy’imyaka 40 n’umukobwa w’imyaka 23, bavuga ko kuba bakiriho kandi bameze neza babikesha ugukurikiza amabwirizwa bagirwa n’abaganga.

Abenshi ni abatambaye ya masaha yabugenewe mu gutanga amakuru ku waba arenze ku mabwirizwa agena aho adashobora kurenga, abo ni ababa mu nzu itagira umuriro dore ko ngo iyo saha hari uburyo ikorana n’amashanyarazi.

Umugabo ukora akazi k’ubusekirite twaganiye avuga ko byatangiye arwaye ibicurane, bigenda byiyongera haziramo n’akabeho mu masaha y’ijoro, ari bwo yagiye mu ivuriro ryigenga bamupimye babura uburwayi.

Nyuma yo kubura indwara kandi yumva arwaye, ngo yahise yigira imana yo kwipimisha Covid-19 bayimusangamo, ari bwo bamusabye kujya kurwarira mu rugo ariko bamuha amabwirizwa yo gutaha akagera mu rugo nta kintu akozeho, kandi akirinda gutega igare cyangwa moto mu rwego rwo kwirinda kwanduza abandi.

Uwo mugabo ufite umugore n’abana bane, aganira na Kigali Today binyuze mu idirishya ry’icyumba cye, yavuze ko akigera mu rugo yabwiye umugore n’abana ibyamubayeho, ko yanduye Covid-19, ari na bwo yahise afata icyumba cye n’ibikoresho binyuranye iby’isuku n’ibyo kuriramo yirinda kwanduza umuryango we.

Ati “Nageze mu rugo mbwira umugore n’abana, nti rero bamaze kumpima basanga nanduye Covid-19, ubwo rero mufate ibyumba byanyu nanjye ngiye mu cyanjye, ubwo ibiryo, isahani n’ibikoresho byanjye ni ukubimpa nanjye nkikoca, urumva ntabwo nakora ikosa ryo kwanduza umuryango wanjye”.

Uyu mukobwa avuga ko yatunguwe no kubwirwa ko arwaye Covid-19
Uyu mukobwa avuga ko yatunguwe no kubwirwa ko arwaye Covid-19

Umukobwa w’imyaka 23 urwariye mu rugo nawe mu buhamya bwe avuga ko yari asanzwe akorera i Kigali, aho yari amaze ibyumweru bibiri yagarutse iwabo i Musanze aho akorera umwuga w’ubudozi.

Ngo amaze iminsi 13 arwariye mu rugo, aho yiteguye ko bucya akajya kwisuzumisha ku nshuro ya kabiri, ngo byaramutunguye bamubwiye ko yanduye Covid-19 kuko yumvaga ntaho aribwa.

Uwo mukobwa n’ubwo yasanze yaranduye, batatu bo mu muryango we barimo na Nyina umubyara, barishimira ko bo basanze ari bazima.

Ati “Bakimara kuyinsangamo byarangoye kubyemera kuko numvaga ntarwaye, ntabwo ari njye gusa kuko aho badupimiye basanze twaranduye turi benshi, bakimara kuyinsangamo bambajije aho ntuye ndahababwira bambaza niba ndi bubashe kwigeza mu rugo ngenda n’amaguru, mbabwira ko ndi bubishobore, ndaza ngeze mu rugo mbwiye iwacu ko nanduye baratungurwa, ubwo nyine ntangira kuba mu cyumba cyanjye”.

Avuga ko abavandimwe be batamutereranye mu bukene bwabo, ngo bamwitayeho uko bashoboye kandi ntibamunena.

Ati “Ntabwo bampa akato nk’umuntu babyaye, ariko ntabwo banyegera nk’uko amabwiriza abidusaba, yego ntabwo bavuga ngo ni kigende ariko nyine bagomba kwirinda, nanjye ndabibibutsa najya nko gusohoka nkabanza kubivuga kugira ngo hatagira uwo duhurira mu muryango nkaba namwanduza, Murumuna wanjye twajyaga turarana we yagize ubwoba ajya gushaka iyo aba, kandi sinamurenganya iyi Covid-19 imeze nabi”.

Abarwaye Covid-19 bo mu miryango ikennye ubuzima burabagora

Mu buhamya bw’abo barwayi, bavuga ko bagira ikibazo cy’imibereho cyane cyane abo mu miryango ikennye batabona uburyo bagura ibiribwa bihagije bisabwa ku murwayi wa Covid-19.

Uwo mukobwa ati “Nk’anjye ndi umudozi nari ntunze mama na barumuna banjye, ubu narwaye ubuzima busa n’ubwahagaze, ejo ni bwo nzasubira kwipimisha ndi ku mavi kugira ngo nsange nakize kuko basanze ntakize bizaba ari ibibazo, gusa ndabyizeye kuko ndumva ndi muzima pe”.

Bagaye abagira icyo kibazo cy’ubukene bakaba banyuranya n’amabwiriza y’abaganga bakajya gushakisha ikibatunga kandi babizi neza ko barwaye, ko bashobora kwanduza abandi.

Uwo mugabo ati “Imibereho ishobora gutuma umuntu akora nabi, ndabyemera ntawe natera ibuye kuko ubuzima bwa buri munsi ni ikintu kigoranye, inzara ndabizi ko ari mbi pe, ariko kuba uzi ko urwaye warangiza ukajya kwanduza abandi, ibyo ni ubugome bukabije. Wagombye gufata telefoni ukabwira ubuyobozi bukwegereye ikibazo cyawe kigashakirwa umuti, ariko udasohotse ngo ujye gushakisha bibe byaviramo abandi kwandura”.

Arongera ati “Umuntu ugikerensa iyi ndwara si uwanjye, nk’abantu bafite izindi ndwara basanganwe iyi ndwara bajye bayigendera kure, ni indwara igufata ingingo zose zigacika, njye yatangiye imfatira mu mavi ku buryo numvanga nahindutse zezenge, gusa icyamfashije nuko nta zindi ndwara nari nsanganwe, kandi nsanzwe nkora siporo, mbese ubuzima bwanjye bumeze neza ndumva nta kimenyetso na kimwe mfite”.

Muhawenimana Christine ukurikirana ubuzima bw'abarwariye mu ngo umunsi ku wundi, avuga ko abarwayi ba Covid-19 bakomeje kwiyongera
Muhawenimana Christine ukurikirana ubuzima bw’abarwariye mu ngo umunsi ku wundi, avuga ko abarwayi ba Covid-19 bakomeje kwiyongera

Bafite ubwoba ko batazasubizwa mu kazi kabo nyuma yo gukira Covid-19

Uwo mukobwa ukora ubudozi avuga ko ubwoba asigaranye, ari ubwo kwangirwa gusubira mu kazi kubera imyumvire y’abantu batekereza ko Covid-19 ikimurimo.

Ni ikibazo ahuje n’umubyeyi we dore ko muri ako gace batuyemo, abantu bose babahunga kubera imyumvire yo gutekereza ko urwaje icyo cyorezo ari uwo guhungira kure.

Uwo mukecuru ati “Iminsi 13 uyu mwana amaze akurikiranwa, ndemeza ko yitwaye neza kuko hari ubwo ari we utwibutsa kwitwararika kugira ngo atatwanduza, murumuna we bararanaga we yumvise ko mukuru we yanduye aravuga ati njye ndigendeye kwa Masenge kuko kuva bagusanzemo Covid-19, ndagiye ubwo ni numva ko wakize nzagaruka”.

Arongera ati “Nta muntu uzaduha akazi ko guca inshuro, n’uyu mwana ntawe azakorera ndetse nanjye kuko bazaba bakeka ko tugifite ubwo burwayi, yadodera nde kandi baba bafite ubwoba ngo yanduye Corona?, urabona n’aha dutuye muri uyu mudugudu hose, yewe n’umwana araza gukinira umupira hafi aha, bati yewe ntimwegere hafi y’urwo rugo hari abarwayi ba corona”.

Muhawenimana Christine ukurikirana ubuzima bw’abo barwayi umunsi ku wundi, avuga ko muri Nzeri 2020 aribwo babonye umurwayi wa mbere mu mudugudu atuyemo, avuga ko Covid-19 irimo kwiyongera cyane aho ubu abarwariye mu rugo muri uwo mudugudu basaga 20.

Yavuze ko gukurikiranira abarwayi mu ngo byabanje kubagora kubera imyumvire, aho bamwe bafatwaga basohotse bagiye mu kazi, ariko ubu ngo bakaba baramaze kumenya neza uko urwaye Covid-19 akwiye kwitwara, dore ko ngo hari n’ababanje kumva barwaye bakeka ko ari icyo cyorezo bakajya kwahira ibibabi by’inturusu bakabirya, ariko ngo byarahindutse barumva barwaye bakabibwira abajyanama b’ubuzima.

Ati “Twamaze kubigisha bararwara bakajya kwa muganga, hari uwo nagiye iwe nsanga arimo kurya ibyo byatsi, yari afite umuriro wamurenze, mujyanye kwa muganga basanga yanduye Covid-19 ubu ni we muhamya umfasha kwigisha abandi. Ubu bake bagifite iyo myumvire baracyabikoresha ariko abenshi bamaze kumenya ububi bw’icyo cyorezo bararwara bakaduhamagara”.

Uwo mujyanama w’ubuzima, avuga ko bamwe mu barwariye mu rugo barimo kunyuranya n’amabwirizwa y’ubuzima bari kubiterwa n’inzara.

Ati “Kwica amabwiriza abenshi turasanga babiterwa n’inzararwose, urabona hano ni mu mujyi umuntu atunzwe na nyakabyizi, hari ujya mu kiyede kugira ngo abana barye none iyi saha arwaye Covid-19, arihangana uyu munsi abe mu rugo n’ejo, ariko ku munsi wa gatatu arahaguruka ati bibe uko byakabaye, hakaba n’abandi babikora biturutse ku myumvire”.

Avuga ko umurwayi wa Covid-19 mu rugo atabujijwe gusohoka gato ngo yote akazuba ku mbuga ye, ngo iyo akora siporo na byo biramuruhura, ati “Siporo ni ingenzi ku murwayi wa Covid-19, akabona n’indyo ihagije”.

Umuyobozi w’ibitaro bya Ruhengeri, Dr Muhire Philbert, aremeza ko gahunda yo gukurikiranira mu ngo abarwayi ba Covid-19 yatanze umusaruro, aho abenshi mu barwayi bamaze kumenya uburyo bakwiye kwitwara mu kwirinda kwanduza abandi babifashijwemo n’Abajyanama b’ubuzima babihuguriwe.

Umuyobozi w'ibitaro bya Ruhengeri, Dr Muhire Philbert
Umuyobozi w’ibitaro bya Ruhengeri, Dr Muhire Philbert

Uwo muyobozi yihanangiriza abarenga ku mabwiriza bahawe mu gihe bakurikiranirwa mu ngo, aho agira ati “Iyo urenze ku mabwirizwa wahawe icyorezo uragikwirakwiza, ku bemera Imana kwanduza abantu ubigambiriye ni icyaha, ariko n’iyo byarenga ku kwemera Imana, ni n’amakosa mu mategeko”.

Arongera ati “Ushobora kubibazwa ukanabihanirwa, tubategerejeho ubufasha muri gahunda yo guhangana n’iki cyorezo, kandi byagaragaye ko uwubahirije gahunda akira kandi atanduje n’abandi, ni byiza gukumira ko abantu bakuvomaho uburwayi cyangwa ubavomeshaho uburwayi, icyo ni icyingenzi bakagombye kwitaho”.

Yavuze kandi ko umurwayi wa Covid-19 utishoboye, akwiye kwitabwaho n’ubuyobozi n’abaturanyi mu kumurinda kuba yava mu rugo ahunga inzara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka