Abarwayi ba COVID-19 dukurikiranira mu ngo bameze neza – Umuyobozi w’ibitaro bya Ruhengeri

Umuyobozi w’ibitaro bikuru bya Ruhengeri, Dr Muhire Philbert, avuga ko gahunda yo gukurikiranira mu rugo abarwaye COVID-19 byatanze umusaruro, aho ndetse byagaragaye ko abarwayi 1077 bo mu Karere ka Musanze bakurikiranirwaga mu rugo tariki 06 Nyakanga batanga icyizere cyo gukira.

Dr Muhire Philbert, Umuyobozi w'ibitaro bikuru bya Ruhengeri, asaba abantu kutadohoka mu kwirinda ikwirakwira rya COVID-19
Dr Muhire Philbert, Umuyobozi w’ibitaro bikuru bya Ruhengeri, asaba abantu kutadohoka mu kwirinda ikwirakwira rya COVID-19

Uwo muyobozi yabivuze nyuma y’uko mu turere twibasiwe na COVID-19 Akarere ka Musanze kugarijwe cyane, aho imibare ikomeje kwiyongera umunsi ku wundi, ibyo bikaba bitari gushoboka ko abo barwayi bose bakurikiranirirwa mu bitaro, avuga ko abari mu bitaro ari abagaragaza ibimenyetso kandi barembye.

Yagize ati “Gahunda yo kurwariza abarwayi ba COVID-19 mu rugo yatanze umusaruro, ubu turi mu nkubiri ya COVID-19 ya gatatu, aho irimo imibare myinshi ku buryo abarwayi badashobora kubona ibitaro barwariramo kuko serivise zisanzwe z’ibitaro zigomba gukomeza, abo dufite ni umubare munini ugereranyije no mu bihe bitambutse, kubakurikiranira mu rugo biradufasha kandi bameze neza”.

Arongera ati “Navuga ko kuva duhawe uburyo bwo gupima tukamanuka hasi, bwatumye tubona abarwayi benshi kuko no kubabona na byo burya bitanga umusaruro, ntabwo ari byiza kubarekera mu bandi ngo bakomeze barwarireyo, ariko n’iyo babonetse uburyo bwo gukurikiranirirwa mu rugo buduha icyizere cy’uko ufite ibimenyetso byoroheje atari mu bagana ivuriro, ni gahunda yatanze umusaruro kuva aho abajyanama b’ubuzima baherewe ubumenyi, aho bafashwa n’abayobozi mu nzego z’ibanze”.

Yavuze ko abo barwayi bo mu Karere ka Musanze bagera ku 1099, barimo abarwariye mu bitaro 22, bose banduye mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri, aho avuga ko ubwo bwiyongere buteye impungenge.

Ati “Mu Karere ka Musanze tugeze ku barwayi 1077 bakurikiranirwa mu rugo, ni umubare munini cyane kandi buri munsi navuga ko uba ari umunsi mushya mu mibare myinshi, abo dukurikiranira mu bitaro barembye ni 22, ni benshi kandi ni na bo barwayi benshi twagize mu bitaro, murabona muri Musanze buri munsi turabona abarwayi 95 ibintu bitigeze bibaho mu mezi yahise”.

Dr Muhire yavuze ko n’ubwo abakurikiranirwa mu rugo bakomeje gutanga icyizere cyo gukira, ibitaro na byo bikomeje kongera ubushobozi bwo kwakira abarwayi uko imibare izamuka. Avuga ko umubare w’abarwayi ba COVID-19 barembye batararenza ubushobozi bw’ibitaro, aho kugeza ubu bishobora kwakira abarenga 30.

Uwo muyobozi yasabye abaturage gukomeza kwirinda COVID-19 kandi birinda kwirara mu gihe babonye ko abarwariye mu rugo bagenda bakira, avuga ko mu kwezi kumwe Akarere ka Musanze kapfushije abantu barindwi.

Ati “Abapfa barahari ni yo mpamvu abantu bagomba kumva ko iki cyorezo gihari kandi gifite ubukana, umuntu kitarageraho ni utararwaza uwe ngo abibone, utarabona umurwayi ashobora kutabyumva ngo abyemere, abo 1077 barwariye mu rugo buri munsi baraduhamagara ngo hari urembye tukamufasha, abantu bajye batekereza ko indembe aho ziri haba harimo n’impfu, imibare y’abitaba Imana iragenda izamuka, mu Karere ka Musanze kuva mu kwezi kwa gatandatu tumaze gupfusha barindwi, bamwe bapfiriye hano mu bitaro byacu, abandi bapfira mu ma centres yo ku rwego rw’igihugu”.

Dr Muhire yasabye abarwariye mu rugo kwitwararika bagakurikiza inama bagirwa, dore ko hari abarenga ku mabwiriza bamwe bakumva basohoka kandi bibujijwe, ibyo bikaba byatera ubwandu mu bantu benshi, ndetse n’uwo murwayi bikaba byamugiraho ingaruka zatuma aremba akaba yanapfa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka