Abaganga bo muri Espagne bari mu bitaro bya Ruhengeri aho batangiye kubaga abarwayi bafite indwara izwi nk’ishaza ifata mu maso.
Ubushakashatsi bwakoze n’umushinga wa ActionAid mu Murenge wa Muko, akarere ka Musanze bwerekanye ko abagore batereranwa n’abagabo babo mu buhinzi.
Sebahinzi Fulgence w’imyaka 32, yishimira ko ku mwero umwe ashobora kwinjiza miliyoni zirenga 2 azikuye mi buhinzi bwa tungurusumu.
Perezida Kagame avuga ko Abanyarwanda bataremewe kuba abakene kuko nta cyiza babusanzemo ahubwo bakwiye gukora ngo babuvemo byaba ngombwa bigakorwa kungufu.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yashimye uburyo umutungo uva mu bukerarugendo usaranganywa abaturage.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame arasaba abaturage batutiye pariki y’Ibirunga gukomeza kugira uruhare mu kuyibungabunga kugira ngo umutungo uyivamo wiyongere.
Imvura ivanze n’umuyaga yaguye kuri uyu wa 03 Nzeli 2015 yasambuye amazu 75 umwe arapfa akubiswe n’inkuba abandi batatu barakomereka.
Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) cyubakiye isomero rya miliyoni 43 abaturiye Pariki y’Ibirunga mu rwego rwo kubasangiza inyungu iva mu bukerarugendo.
Umuryango w’Abibumbye (UN) ushima ubushake n’imbaraga ubuyobozi bw’u Rwanda bushyira mu bikorwa byo kubugangabunga no kugarura amahoro ku isi.
Bamwe mu bashumba bo mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze bavuga ko bafatwa nabi n’abakoresha babo bakabaraza habi kurusha inka.
Ubuyobozi bw’Ishuri Rikuru ry’Ingabo z’Igihugu (RDF/ SCSC) buratangaza ko imikorere myiza iranga Ingabo z’u Rwanda ziyikomora ku mahugurwa n’amasomo zibona.
Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga (MYICT) itangaza ko urubyiruko rwo mu Rwanda rufite amahirwe yose akenewe ruyabyaje umusaruro ngo rwagera ku iterambere.
Abaturage bo mu Karere ka Musanze barasaba ko uruganda rwa SOTIRU bakeshaga amaramuko rukaza gufunga ko rwakongera gukora.
Abanyeshuri ba Musanze Polytechnic barinubira ko bamaze amezi hafi atanu batabona amafaranga ya buruse ariko bakishyuzwa amafaranga y’amacumbi yakagombye kuva kuri buruse.
Bamwe mu bacuruzi ba Musanze bakoresha indangururamajwi n’umuziki bakurura abakiriya ngo bibongerera abakiriya ariko hari abakavuga ko bibangamira abandi bacuruzi.
Abaturage bo mu Karere ka Musanze bafatira ubwisungane mu kwivuza buzwi nka “mitiwelri” ku Kigo Nderabuzima cya Muhoza barara kwa muganga cyangwa bakabyuka igicuku kugira ngo babashe kwivuza.
Umuryango Never Again Rwanda watangije ibikorwa byawo mu Karere ka Musanze, ku wa 12 Kanama 2015 ngo witezweho kuzafasha abaturage bo mu Murenge wa Muhoza kuganira kuri gahunda za Leta no kuzisobanukirwa bigamije ko bazigiramo uruhare.
Ku wa 05 Nzeri 2015, mu Murenge wa Kinigi, Akarere ka Musanze hazabera umuhango ukomeye wo kwita izina abana b’ingagi 24, kuri ubu bakaba bari mu myiteguro ikomeye y’uwo munsi uzaba ubaye ku nshuro ya 11.
Abaturage n’abayobozi bo mu Karere ka Musanze bizihizaga umunsi w’umuganura, bemeza ko umunsi w’umuganura waheraga mu muryango, wagiraga uruhare mu gukomeza ubumwe mu bagize umuryango n’abaturage kuko babonaga umwanya yo gusangira no gusabana ibyo bejeje.
Bamwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Kiryi, Akagari ka Kigombe mu Murenge wa Muhoza bavuga ko gahunda ya Girinka nta muturage irageraho mu mudugudu wabo kandi mu yindi midugudu abaturage barabonye inka muri gahunda ya Girinka bagasaba ko na bo ibageraho.
Abagize komite z’abunzi 245 bava mu mirenge itandatu yo mu Karere ka Musanze, barahiriye kuzasohoza inshingano zo guca imanza z’abaturage mu buryo bwunga bagasabwa kurushaho kurangwa n’ubunyangamugayo kubera ko n’ububasha bahawe bwiyongereye.
Umwe mu bahoze ari abarwanyi ba FDLR, akaza gufatirwa mu bikorwa byo guhungabanya umutekano muri 2001, avuga ko yitaweho ku buryo bushoboka anahabwa amafaranga yo gutangiriraho yiteza imbere ubwo yasozaga ingando i Mutobo kandi ngo nta handi biba ku isi bityo agasaba ko Perezida Kagame akomeza kuyobora u Rwanda.
Nubwo Ibitaro bya Ruhengeri ari Ibitaro by’Akarere ka Musanze ariko uhasanga abarwayi benshi bava mu turere twa Burera, Nyabihu na Musanze baje kwivuza ariko kubera umubare munini wabo urenze ubushobozi bw’ibitaro bigatuma serivisi itangwa usanga itanoze.
Abamotari n’abanyonzi bo mu Karere ka Musanze basaba ko ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga ivugururwa kugira ngo Perezida Kagame akomeza kubayobora kuko ngo ari umuyobozi ushoboye wabagejeje kuri byinshi bagereranya n’umukinnyi w’umuhanga uhagaze neza mu izamu rye.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubwikorezi muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Dr. Alexis Nzahabwanimana, atangaza ko imihanda ya kaburimbo ikorwa mu Mujyi wa Musanze no mu nkengero zawo yatangiye gukorwa kuva muri Gicurasi uyu mwaka igeze ku kigereranyo cya 35% ikorwa ikazangira mu Gashyantare 2016.
Abasirikare 24 bava mu bihugu umunani by’Afurika barangije amahugurwa y’iminsi 10 mu Ishuri Rikuru ry’Amahoro, (Rwanda Peace Academy) batangaza ko ibyo biboneye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi bazahanira mu butumwa bwabo bazoherezwaho ko bitabaho ukundi ahandi.
Mu ngendo abadepite n’abasenateri barimo gukorera hirya no hino mu Karere ka Musanze mu rwego rwo kwakira ibitekerezo by’abaturage imbonankubone ku ivugururwa ry’ingingo y’i 101 y’Itegeko Nshinga kugira ngo Perezida Kagame akomeze kubayobora, abari batahiwe ni abahinzi b’ibireti bashimangira ko nta wundi wari kugarura (…)
Abayisilamu bo mu Karere ka Musanze bahuriye muri Sitade Ubworoherane mu Murenge wa Muhoza, kuri uyu wa 27 Nyakanga 2015, basaba ko ingingo y’i 101 y’Itegeko Nshinga ivugururwa Perezida Kagame agakomeza kuyobora Abanyarwanda kuko yabagejeje kuri byinshi, by’umwihariko abayisilamu ngo basaga nk’aho ari ibicibwa bahabwa (…)
Kuba abantu batabona amakuru ajyanye n’uko ubwishingizi bw’amazu bufatwa n’ibiciro byabwo ngo biri mu bituma batitabira gushinganisha imitungo yabo itimukanwa nk’amazu bakeka ko ubwishingizi buhenze cyane ku buryo batayabona.
Ibitaro bya Ruhengeri biherereye mu Karere ka Musanze byatashye ikigo gitanga serivisi z’ubuvuzi cyubatswe ku nkunga y’Umuryango mpuzamahanga utegamiye kuri Leta, One Sight watanze hafi miliyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda.