Muhoza: Abaturage bo muri Kiryi barasaba ko gahunda ya Gira inka ibageraho

Bamwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Kiryi, Akagari ka Kigombe mu Murenge wa Muhoza bavuga ko gahunda ya Girinka nta muturage irageraho mu mudugudu wabo kandi mu yindi midugudu abaturage barabonye inka muri gahunda ya Girinka bagasaba ko na bo ibageraho.

Muri gahunda abadepite n’abasenateri basoje tariki 3 Kanama 2015 mu gihugu cyose bakira ibitekerezo by’abaturage ku ivugurwa ry’ingingo y’i 101, abaturage bavugaga ibyiza ubuyobozi bwa Perezida Paul Kagame bwabagejejeho mu biza ku isonga harimo gahunda ya Girinka yabakuye mu bukene bagaca ukubiri n’indwara z’imirire mibi nka bwaki.

Uyu musaza avuga ko bashaka ko mu mudugudu wabo nabo bagerwaho n'inka za Gira inka.
Uyu musaza avuga ko bashaka ko mu mudugudu wabo nabo bagerwaho n’inka za Gira inka.

Ariko, abaturage bo mu Mudugudu wa Kiryi bo bavuga ko nta muturage wabonye inka ya Girinka kandi bumva abandi baturage bo hirya no hino mu gihugu bayirata imyato, bo ngo birababaza cyane.

Muragiraneza Olivier w’imyaka 26 agira ati “Ariko twe turababara iyo kuri radio barimo kuvuga ngo twituye umubyeyi wacu Kagame watugabiye twe twareba tugasaba nta kintu (inka) twigeze tubona.”

Umusaza w’imyaka 56 witwa Karikumutima Bernard, akora akazi k’izamu, na we ashimangira ko bibabaza kuko iyo gahunda itabagezeho kandi bafite abana bakeneye kunywa amata ndetse n’iyo fumbire bakayibona bagahinga bakiteza imbere.

Bavuga ko mu yindi midugudu yo mu Kagari kabo inka za Girinka zageze ku baturage benshi na bo bakifuza ko ayo mahirwe abageraho, bakabasha kwikura mu bukene.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kigombe, Mbonigaba Daniel avuga ko abaturage bo muri ako kagari gahunda ya Girinka yabagezeho nk’ahandi.

Atanga urugero ko mu minsi ishize hari inka eshatu zatanzwe muri uwo mudugudu gusa ngo kuba bavuga ibyo, babiterwa n’uko na bo bashaka ko ihita ibagera kandi bidashoboka.

Umuturage ugenerwa inka ya Girinka atoranwa n’abaturage bagize umudugudu bashingiye kuba atishoboye ariko ashobora kwita kuri iyo nka. Niba abaturage badafite amakuru y’abaturage bahawe inka mu mudugudu wabo hakibazwa niba bagira uruhare mu kubahitamo.

Imibare dukesha akarere igaragaza ko inka zigera hafi ku bihumbi bitanu zatanzwe kuva muri 2007 Gira inka yatangira muri ako karere mu gihugu cyose inka ibihumbi 177 na 200 zimaze korozwa abaturage.

NSHIMIYIMANA Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

bahumure zizabageraho rwose ubu ijwi ryabo ryumvikanye kandi rifite ishingiro

gasani yanditse ku itariki ya: 7-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka