Musanze: Abashumba ngo barara habi kurusha inka

Bamwe mu bashumba bo mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze bavuga ko bafatwa nabi n’abakoresha babo bakabaraza habi kurusha inka.

Abasore bari mu kigero cy’imyaka 17 na 25 barahira ubwatsi mu saa tatu za mugitondo, bakoresheje nanjoro mu Kibuga cy’Indege kiri mu Mujyi rwagati wa Musanze bashyira mu mifuka.

Abenshi muri aba bashumba bemeza ko barara habi kurusha inka bitaho.
Abenshi muri aba bashumba bemeza ko barara habi kurusha inka bitaho.

Bambaye imyambaro isa nabi, bamwe yaracitse. Uretse imyambaro yanduye hari n’abafite imbyiro umubiri wose. Bavuga ko batabona isabune yo gukora isuku kandi ko bakora ubutaruhuka bigatuma batabona umwanya wo koga ngo base neza.

Rudomoro (izina twarihinduye ku mpamvu z’umutekano we) agira ati “ N’isabune ntabwo bayiguha nk’aba-boss…ababosi nubwo tubakorera ni nko kwihambira ntacyo batumariye baguhereza agaciro gakeya. Usanze nk’ahantu umuntu yaba aryama ubundi twe twiberaho nk’inka kabisa.”

Undi mushumba yunzemo ati “Urebye inka ni yo irara ahantu heza gusumbya umushumba. Ikiraro kiba kimeze neza kuko gisakaye amabati aho umushumba arara ni shitingi.”

Ngo kuba badakaraba ngo biterwa no kurara ahantu habi. Abashumba bakarabye bakambara neza ngo ugasanga bakeye ba shebuja barabirukana ngo kuko nta mushumba ugomba kuba asa neza kubera akazi akora.

Bavuga ko bakozi bo mu rugo bazwi nk’abayaya n’ababoyi ngo babarusha agaciro kuko bo barya bimwe na ba shebuja mu gihe abandi barya akawunga gusa.

Kubera isura mbi bahorana, ngo iyo hari uwibwe ubuyobozi bufata abashumba bagafungwa kandi ngo barengana.

Icyakora, bashimangira ko abakoresha bose atari bamwe, kuko ngo hari bamwe bafata abashumba babo neza.

Basaba ko abakoresha babo n’abandi baturage babaha agaciro nk’abandi Banyarwanda bagira ati “Twe twasaba ko baduha agaciro! Umuntu agucaho akagufata nk’umwanda imbere ye kandi ni umuntu amaraso ni amwe!”

NSHIMIYIMANA Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ntekereza kobakeneye ubuvugizi-Birashoboka kuba bafatwa nabi

Henry yanditse ku itariki ya: 31-08-2015  →  Musubize

iyomyumvire ikwiye guhinduka kuri abo bashumba. arikose nigute waba Yuri umusore wingimbi kuriya ukoreara amafaranga ntugure isabune NGO ukarabe? biriya sibyo. back boss ko bababeshyera haruwafashe amazing bakayamwaka?

zacky Nshimiyimana yanditse ku itariki ya: 30-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka