Perezida Kagame arashima gahunda yo gufasha abaturiye parike
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yashimye uburyo umutungo uva mu bukerarugendo usaranganywa abaturage.
Hari mu muhango wo kwita izina abana b’ingagi 24 wabereye mu murenge wa Kinigi karere ka Musanze, kuri uyu wa 05 Nzeri2015.

Ku nshuro ya 11 y’umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi, umukuru w’igihugu yavuze ko uyu munsi ujyanye no gushyigikira umutungo w’igihugu uri mu by’ubukerarugendo kandi ukaba umutungo w’Abanyarwanda. Usibye kuba amafaranga ava mu bukerarugendo akoreshwa mu iterambere ry’igihugu, 5% byayo aharirwa iterambere ry’abaturiye parike.

Ashima iyi gahunda, perezida Kagame ati “Niyo mpamvu nshimira ko habayeho intambwe nziza yo kugira ngo umusaruro uva muri uwo mutungo ushobore gusaranganywa ugere ku baturage baturiye imbibe z’iyi parike y’ibirunga, aho kugirango ibiyivamo bibanyure hejuru bijye ahandi, nubwo bifite uko bigaruka ariko mbere y’uko bigaruka ni mwe bikwiye guheraho mbere.”
Perezida Kagame kandi yabwiye abaturage ko kuba uwo mutungo ubageraho, bakwiye kumva ko ubafitiye akamaro, bityo bagakomeza kugira uruhare ruseseye mu kuwubungabunga.

Abaturage baturiye parike y’ibirunga nabo basanga kuba baturanye nayo ari iby’agaciro kuko hari byinshi bibageraho babikesha kuba baturanye na parike y’ibirunga, bityo bakabona ko kuyibungabunga ari inshingano zabo.

Nsengiyumva Obedi wo mu murenge wa Kinigi, avuga ko guturana na parike y’ibirunga bibafitiye akamaro kuko uretse amadovize ba mukerarugendo basigira igihugu, na bo bayabonaho mu gihe baba bubakiwe ibitaro, amashuri, imihanda kimwe n’ibindi bikorwa bibateza imbere bakorerwa.

Ati “icyo dukora kugirango tuyibungabunge ni uko ducunga umutekano, tureba abantu baba bashaka guhungabanya inyamaswa zibamo cyangwa n’ibindi bikorwa bikorerwamo.”

Murwego rwo gusangiza umutungo uturuka mu bukerarugendo abaturage, kuva mu mwaka wa 2005 umuhango wo kwita izina utangira miriyoni 1,83 y’amadorari ya Amerika, amaze gukoreshwa mu kubaka amashuri abanza 57 mu turere 13 tw’igihugu; aya mashuri akaba yigamo abanyeshuri basaga ibihumbi 13.

Aya mafaranga kandi yanafashije abaturage mu bikorwa remezo bitandukanye birimo imihanda, ibigo nderabuzima no kwegerezwa amazi meza
Parike y’ibirunga ikaba ibarirwamo ingagi 302 zingana na 35% by’ingagi ziri ku isi hose. Usibye abanyamahanga, Abanyarwanda basura iyi parike na bo ngo bamaze kwiyongera ku kigereranyo cya 59%.
Abdul Tarib
Ohereza igitekerezo
|
Ariko koko iyi gahunda gusaranga inyungu ziva muri parike ni nziza izajya ituma,abaturage babungabunga parike bazi ko aribo bifitiye akamaro.
Harya ngo ni abana b’ingagi ntabwo ari ibyana ? Kubera ko bazamura ubukungu bw’igihugu mu gukurura ba mukerarugendo! Nonese buriya kuki intare,impyisi, impara n’inzoka,...kuki bwo hadakoresha abana? Wenda ukavuga uti umwana w’impyisi! Zo se ntizongera ubukungu ba mukerarugendo ntibaza kubisura?? Ese umuturage woroye Ingurube zikamuzamurira imibereho nawe azajye avuga ati umwana w’ingurube? Cyangwa impamvu bavuga abana b’ingagi nuko zijya gusa n’abantu? Nimunsobanurire.Murakoze
Dukomeze tubungabunge parc y’ibirunga twita ku nyamaswa (ingagi )ziyirimo.