Kigali: Abana baganirijwe ku kamaro ko kurengera ibidukikije kugira ngo batangire kubyitaho bakiri bato

Abana biga ku bigo bitandukanye byo muri Kigali, tariki 24 Nzeri 2022 bahuriye ku cyicaro cy’umuryango witwa Prime Biodiversity Conservation, giherereye mu Karere ka Kicukiro, berekwa filimi, bahabwa n’ibiganiro byose bigamije kubatoza kugira uruhare mu kubungabunga ibidukikije bakiri bato mu rwego rwo gutegura Isi yabo nziza y’ahazaza.

Bakoze igihagano kiri mu ishusho y'umutima bifashishije uducupa twa pulasitike mu rwego rwo kwerekana ko dushobora kubyazwamo ibindi bintu aho kutujugunya
Bakoze igihagano kiri mu ishusho y’umutima bifashishije uducupa twa pulasitike mu rwego rwo kwerekana ko dushobora kubyazwamo ibindi bintu aho kutujugunya

Kakizi Jemima, umunyabugeni utanga ubutumwa bugamije kurengera ibidukikije, yifashishije ubugeni, ni umwe mu baganirije abo bana ndetse afatanya na bo gukora igihangano gifite ishusho y’umutima, bagikora bifashishije uducupa twa pulasitike.

Kakizi yagize ati “Ni ukubera ko ibyo twigaga uyu munsi byari bigamije kuvuga uburyo uducupa twa pulasitike n’ibindi bintu bitabora bibangamiye ibidukikije.”

Yagaragaje ko kubyigisha abana bato ari ingenzi kuko ari bo mizero y’ahazaza heza h’Igihugu n’Isi muri rusange. Ati “Nibabisobanukirwa bakiri bato, bazakura babaho mu buzima bwo kurengera ibidukikije, bumva ko ari ngombwa.”

Igihangano bagikoze mu ishusho y’umutima mu rwego rwo kugaragaza urukundo bakunda ibidukikije.

Ati “Ikintu ukunda urakirinda, ukagifata neza. Buri wese akwiye kumva ko hari umusanzu ashobora gutanga mu kintu cyose akora n’iyo cyaba gito, akarengera ibidukikije.”

Avuga ko ubundi butumwa bahaye abana ari ukubereka uburyo ikintu cyashoboraga kubangamira ibidukikije gishobora gukorwamo ikindi gikoresho cy’ingirakamaro. Urugero ni nko kutajugunya amacupa ya pulasitiki ahabonetse hose, ahubwo akaba yakorwamo ibindi bikoresho.

Ati “Amacupa yavuyemo mayoneze ashobora kubikwamo ibindi bintu nk’umunyu, isukari,... Rero iyo abantu bakoze ubukangurambaga bagasobanukirwa impamvu ari byiza, turizera ko bagenda bakabikora kurushaho.”

Abana baturutse ku bigo bitandukanye byo muri Kigali bahawe ibyo biganiro ku kamaro ko kurengera ibidukikije, beretswe na filime mbarankuru (documentary) ivuga ku nyamaswa nka kimwe mu bigize ibidukikije, basobanurirwa uburyo ibiri ku isi nk’inyamaswa nto n’inini, ibimera, abantu n’ibindi ari magirirane, ko bikwiye kwitabwaho kuko buri cyose usanga gifite akamaro mu kubaho kw’ikindi.

Bamwe muri abo bana baganiriye na Kigali Today bagaragaje ko hari ubumenyi bungutse, bati “Twamenye ko tugomba kwirinda kujugunya amacupa ya pulasitike ahabonetse hose, kuko byangiza ibidukikije. Twamenye kandi ko inyamaswa zifite akamaro, tukaba tugomba kwirinda kwangiza aho ziba mu mashyamba.”

Undi mwana ati “Twamenye ko amacupa ya pulasitike iyo agiye mu mazi ashobora kwangiza ibinyabuzima byo mu mazi, nk’amafi yabirya akamererwa nabi, amazi akandura. Tugomba gufata amapulasitike tukayakoramo ibindi bintu.”

Niyonsaba David, Umuyobozi Mukuru w'Umuryango Prime Biodiversity Conservation, ni umwe mu baganirije abo bana ku kamaro ko kubungabunga ibidukikije
Niyonsaba David, Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Prime Biodiversity Conservation, ni umwe mu baganirije abo bana ku kamaro ko kubungabunga ibidukikije

Niyonsaba David, Umuyobozi Mukuru w’Umuryango nyarwanda utari uwa Leta witwa Prime Biodiversity Conservation, wibanda ku kurengera ibidukikije no kubungabunga ibinyabuzima. Avuga ko muri iki gihe ibyo bakora byibanda ku guhangana n’imihindagurikire y’ikirere n’ibihe (climate change).

Umwe mu mishinga yabo ni uwitwa ‘Team Sayari’ bafatanyamo na kompanyi yitwa Walt Disney na National Geographic ku bufasha bwa USAID na US Department of State, muri Afurika ukaba ukorwa n’umuryango wo muri Kenya witwa WildlifeDirect.

Mu Rwanda, umuryango Prime Biodiversity Conservation ukaba ari wo wemerewe gukora bene ibyo bikorwa byose.

Bari bamaze igihe kinini bategereje filime yitwa Team Sayari (bivuga ‘ikipe y’isi’ ugenekereje mu kinyarwanda), ni ukuvuga ikipe y’abana bato bafite imyaka hagati y’irindwi na cumi n’ibiri (7-12) muri Afurika igamije kubungabunga Isi y’ejo hazaza.

Niyonsaba avuga ko ubusanzwe ibidukikije usanga abantu bakuru ari bo bakunze kwigishwa kubibungabunga, ariko bo bakaba baratangiye kubyigisha bahereye ku bana bato kugira ngo barinde isi yabo, babifashijwemo n’abantu bakuru.

Hasohotse igice cya mbere n’icya kabiri cy’iyi filime Team Sayari yakorewe muri Nigeria, Afurika y’Epfo, Kenya, Tanzania no mu Rwanda, ikorwa n’abana bafite imyaka iri hagati y’irindwi na cumi n’ibiri, ndetse ikorerwa abana bari muri icyo kigero.

Asobanura impamvu bibanda kuri abo bana, Niyonsaba David yagize ati “Iyo turebye dusanga isi tuzayiraga abana, rero bagomba kugira ijambo, bakatubwira isi bashaka kuragwa, ariko bagatangira no gutozwa kugira icyo babikoraho na bo ubwabo. Ni yo mpamvu twahuje abana kugira batubwire icyo bashaka n’icyo bumva twabakorera.”

Niyonsaba avuga ko uyu mushinga ufite ibice bine, harimo gufata iyo filime muri ibyo bihugu ikorerwamo no kuyerekana (mu Rwanda bazayerekana mu bigo by’amashuri 50 nibura ikazerekwa abana 2,500) cyane cyane abana bari hafi ya Pariki zo mu Rwanda. Ni mu gihe muri Kenya, u Rwanda na Tanzania izerekwa ababarirwa mu bihumbi 10 bo mu bice by’ibyo bihugu byatoranyijwe.

Ikindi kandi barateganya guhuriza hamwe abarezi (abarimu) bo muri Afurika kugira ngo basangire ubumenyi ku bidukikije bityo na bo bamenye uko babyigisha.

Barateganya no kuzafasha ibigo by’amashuri bifite imishinga myiza yakozwe n’abana igamije kubungabunga ibidukikije, iyo mishinga bakayitera inkunga kugira ngo ibashe gushyirwa mu bikorwa, urugero rukaba ari nk’ibyo bagaragaje byo gufata ibintu bikoze muri pulasitike bakabihinduramo ibindi bikoresho, aho kubijugunya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka