Uko ikoranabuhanga rya ‘Urubuto’ rifasha ababyeyi gukurikirana imyigire y’umwana

Ababyeyi bakunze kugaragaza impungenge iyo bigeze mu gihe cyo kwishyura amafaranga y’ishuri y’umwana kuko bitwara iminsi no kugaragaza icyifuzo cyo gukurikirana imibereho yabo ku mashuri.

Ibi ntibikiri ikibazo kuko ushobora gukoresha Urubuto, uburyo bwemewe bukoreshwa n’ibigo bitandukanye mu kwishyura amafaranga y’ishuri ndetse no guhuza ababyeyi n’imibereho y’umwana ku ishuri hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ikoranabuhanga ry’Urubuto ni igisubizo cyazanywe na BK TecHouse Ltd mu 2017 rigamije gufasha ibigo by’amashuri n’ababyeyi mu rwego rwo gukurikirana ubuzima bwa buri munsi bw’umwana.

Iri koranabuhanga kandi ryifashishwa n’ababyeyi ndetse n’abanyeshuri mu kwishyura amafaranga y’ishuri, gukurikirana ubuzima bwa buri munsi bw’umunyeshuri, rikanafasha umubyeyi gukurikirana imitsindire y’umwana.

Bimwe muri serivisi zikunze gukoreshwa z’urubuto n’ibigo by’amashuri zirimo imiyoborere y’amasomo, kugenzura ibirebana n’ubwitabire, kugenera ubutumwa kuri telefoni ababyeyi n’ikoreshwa rya email.

By’umwihariko muri iki gihe abanyeshuri bateganya gusubira ku mashuri mu itangira ry’umwaka mushya w’amashuri, ibigo bishobora kwifashisha Urubuto mu kwishyura amafaranga y’ishuri.

Ibi bifasha ababyeyi n’abana kugabanya umwanya batakazaga bagana ku mashami atandukanye y’amabanki kwishyura amafaranga y’ishuri ibintu bishobora no gutwara umwanya utari muto.

Ubu buryo bw’ikoranabuhanga kandi bufasha abantu b’ingeri zinyuranye kuko ushobora gukoresha n’uburyo bwo gukanda buzwi nka USSD Code *775#. Aho wakwemeza *775*1# mu gihe wishyura amafaranga y’ishuri abanza, n’ayisumbuye, *775*2# mu gihe wishyura ku mashuri makuru yigenga, ndetse na *775*5# ukishyura kuri Kaminuza y’u Rwanda.

Binyuze muri ubu buryo, amafaranga ashobora kuva kuri konti ya telefoni, cyangwa binyuze mu bindi bigo by’imari bifitanye imikoranire na BK TechHouse Ltd nka banki ya Kigali n’Umwalimu SACCO.

Ibigo by’amashuri na Kaminuza zitandukanye zo mu Rwanda bishobora gusaba kwiyandikisha mu gukoresha iri koranabuhanga rya Urubuto binyuze ku rubuga rwa internet rwa www.urubuto.rw.

BK TechHouse yifuza gukuraho ikoreshwa ry’amafaranga mu kwishyura amafaranga y’ishuri binyuze mu ikoranabuhanga rya Urubuto nk’uburyo bwihuta kandi bwizewe ndetse nta giciro ku bigo by’amashuri.

Ku bindi bisobanuro wahamagara kuri 7740 cyangwa ukohereza ubutumwa kuri Whatsapp +250787483946.

Ubu buryo bwatangijwe bwa ‘Urubuto Education System’ bwafashije ababyeyi gukurikirana uburezi bw’abana babo, bibereye mu rugo, kumenya imyitwarire y’umwana binyuze mu butumwa ababyeyi bahabwa.

Bunakoreshwa igihe umwana yahawe uruhushya, yagaruka yatinze na byo bikamenyekana, umubyeyi agahabwa ubutumwa bugufi, akaba ashobora kwandikira ikigo abaza uko byagenze.

Iryo koranabuhanga rinagera mu kumenyekanisha niba abana baje mu ishuri cyangwa bari mu kigo, ridasize niba abarimu bageze ku kazi ku gihe, kimwe n’ibirebana n’imari ku buryo umubyeyi amenya ibyo umwana akeneye hatabayeho ubundi buriganya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka